Bakina bya gishuti, Musanze FC yatsinze Rayon Sports (AMAFOTO)

Ikipe ya Musanze FC yatsinze Rayon Sports 1-0 kuri Stade ya Kigali i Nyamirambo mu mukino wa gishuti.

Ni umukino wakiriwe na Rayon Sports kuri iki cyumweru tariki 8 Nzeri 2019 kuri Stade ya Kigali i Nyamirambo guhera saa cyenda z’umugoroba.

Ni umukino wakuwe ku wa Gatandatu kubera ko FERWAFA yamenyesheje Rayon Sports ko uwo munsi abasifuzi batazabasha kuboneka.

Rayon Sports yakinnye uyu mukino idafite Michael Sarpong na Mugheni Fabrice.

Musanze FC ifite abatoza bashya (Niyongabo Amars wungirijwe na Pablo wahoze atoza Amagaju ) yakinaga umukino wa 4 wa gishuti. Iheruka ni imikino 2 yakinnye na Marines FC (tariki 20 na tariki 20 Kanama 2019) yose zikayinganya 0-0. Undi mukino Musanze FC yari yawakiriyemo Police FC , urangira Police FC itsinze 2-0.

Musanze FC kandi yari iri gukomeza kumenyereza abakinnyi bayo bashya bayerekejemo harimo nk’umunyezamu Ndori Jean Claude na Jean (wari na kapiteni muri uyu mukino) Didier Touya (winjiye asimbuye) bahoze muri Kiyovu SC, Moussa Ally Sova ukina inyuma ya ba rutahizamu wahoze muri Sunrise FC na rutahizamu Mumbele Saiba Claude bita Kizizi wahoze muri Etincelles FC. Musanze FC ariko nayo yakinnye uyu mukino hari abakinnyi ibura harimo Mugenzi Cedrick bita Ramires.

Igice cya mbere hafi ya cyose cyihariwe na Musanze FC yakunze guhusha uburyo bwabazwe bw’ibitego harimo imipira 3 yikurikiranya yikubise ku giti cy’izamu.

Obed Harerimana niwe watsinze igitego cyatandukanyije impande zombi kuri coup franc yateye neza ku munota wa 74.

Musanze FC yashoboraga no kubona igitego cya kabiri ku munota wa 83 ku mupira Didier Touya (winjiye asimbuye Kambale Salita Gentil) yafashe acenga Irambona Eric na Mirafa ahindura umupira ugeze mu rubuga rw’amahina winjizwa mu izamu na Moussa Ally Sova ariko umusifuzi yemeza ko habanje kubaho kurarira.

Umukino wo kwishyura hagati y’amakipe yombi wo uteganyijwe tariki 29 Nzeri 2019. Hazaba habura icyumweru kimwe ngo Shampiyona y’icyiciro cya mbere mu Rwanda itangire.

Amakipe yombi yaherukaga guhura tariki 17 Gicurasi 2019 i Nyamirambo mu mukino w’umunsi wa 28 wa Shampiyona. Icyo gihe Rayon Sports yatsinze 3-1 ( Mugenzi Cedric (47’), Manzi Thierry (49’), Michael Sarpong (59’) & Manishimwe Djabel ) ndetse uri no mu mikino yatumye Rayon Sports ikoza imitwe y’intoki ku gikombe yegukanye umwaka ushize.

Ndoli Jean Claude, Mwiseneza Daniel, Kayigamba, Mbonigaba Regis, Habyarimana Eugene, Habineza Isiaka, Moussa Ally Sauver, Imurora Japhet, Harerimana Obed, Kambale Salita Gentil na Mumbere Saiba Claude

Mazimpaka Andre, Nyandwi Saddam, Irambona Eric, Iragire Saidi, Herve Rugwiro, Hussein Habimana, Commodore Olokwei, Oumar Sidibe, Ciza Hussein Mugabo, Gilbert Mugisha na Bizimana Yannick

Numero ya Ndori Jean Claude yakunze kuvaho, bigera n’aho abakinnyi ba Rayon Sport baza kumufasha kuyisubizaho ngo bidatinza umukino

Clovis Cha ukomoka muri Cote D’Ivoire yageragezwaga na Kayiranga Baptiste ariko ntiyamaramo iminota 5 nyuma yo kwinjira asimbuye, na we yahise asimburwa

Twagirayezu Thadee, Visi Perezida wa Rayon Sports

Muhire Jean Paul, umunyamabanga wa Rayon Sports

King Bernard, CEO wa Rayon Sports

Tuyishime Placide, Perezida wa Musanze FC

Obed watsindiye Musanze FC agahita asimburwa

IZINDI NKURU
Ibitekerezo(1)
  • ######

    murabikora

    - 17/03/2020 - 18:39
Tanga Igitekerezo