Imikino

Bakina bya gicuti, Rayon Sports yanganyije na FC Ibanda (AMAFOTO)

Mu rwego rwo kwitegura gusubukura Shampiyona, Rayon Sports yanganyije 0-0 na FC Ibanda yo muri Repubulika Iharanira Demukarasi ya Congo.

Ni umukino wakinwe kuri uyu wa Gatatu tariki 17 Ugushyingo 2021 kuri Stade Amahoro guhera Saa cyenda n’igice z’umugoroba.

Masudi Djuma utoza Rayon Sports yagerageje bamwe mu bakinnyi batarakina imikino myinshi. Uretse Muhire Kevin, abandi bakinnyi ba Rayon Sports bari mu Ikipe y’igihugu, Amavubi bari abasimbura muri uyu mukino.

Rayon Sports yatangiye Shampiyona ya 2021/22 itsinda Mukura Victory Sports igitego 1-0 mbere yo kunganya na Rutsiro FC, izasubukura Shampiyona ihura na Bugesera FC ku wa 20 Ugushyingo 2021, iminsi ine mbere yo kwakirwa na APR FC.

11 Rayon Sports yabanje mu kibuga:Bashunga Abouba, Ndizeye Samuel, Mitima Isaac, Mugisha Francois, Muvuandimwe JMV, Ayoub Lahssaine, Sekamana Maxime, Manace Mutatatu, Willy Esombe Onana, Mico Justin na Nizigiyamana Karim Mackenzie

11 FC Ibanda yabanje mu kibuga: Bonane Akilimali, Guilain Katembo, Lobela Posho, Kumbao Safari, Bangala Tombo, Zigashane Pacifique, Moussa Oussana, Zigabe Julien, Omondi Opondo, Lwamba Bebeto na Mangubu Pepe

Muri uyu mukino , Onana yahushije penaliti yanamukoreweho

Youssef yinjiye mu gice cya kabiri

Bebeto Lwamba waciye mu Rwanda asigaye Akina muri FC Ibanda

Clement Niyigena na we yinjiye mu gice cya kabiri

Ayoub yabanjemo ariko avunika mu minota ya mbere y’umukino


Photo : RENZAHO CHRISTOPHE

TANGA IGITEKEREZO

Ibitekerezo(0)