Samson Baboua yababaje APR FC, Sunrise FC iyitsindira ku mbuga yayo (AMAFOTO)

Mu mukino w’ikirarane cy’umunsi wa karindwi wa shampiyona y’icyiciro cya mbere utarabereye igihe, Sunrise FC yakiriye APR FC kuri uyu wa Gatatu, iyitsinda ibitego 3-2 birimo bibiri byatsinzwe na Samson Baboua .

Iyi kipe y’i Nyagatare yari yakiriye uyu mukino wasubitswe ubwo APR FC yari mu mikino Nyafurika ya CAF Champions League mu mpera z’umwaka ushize, yafunguye amazamu hakiri kare cyane ku gitego cyatsinzwe na Samson Baboua ku munota wa gatanu gusa w’umukino.

APR FC byayisabye gutegereza umunota wa 37, yishyura igitego cyatsinzwe na Hakizimana Muhadjili ku burangare bw’abakinnyi ba Sunrise FC mu gihe iyi kipe y’i Nygatare yongeye kubona izamu mu minota ya mbere y’igice cya kabiri, Uwambazimana Leon atsinda ku mupira mwiza wari uvuye kuri Niyonshuti Gad.

Savio Nshuti Dominique yatsindiye APR FC igitego cya kabiri cyi kwishyura, habura iminota 22 ngo umukino urangire mu gihe ku munota wa 89, umunya-Nigeria Samson Baboua ukomejwe kwifuzwa n’amakipe arimo Musanze FC ndetse akaba na we yifuza kuva muri iyi kipe yo mu Burasirazuba, yaje gushengura imitima y’abakunzi ba APR FC atsinda igitego cyahesheje intsinzi ikipe yari mu rugo.

APR FC yakoresheje Buregeya Prince na Rusheshangoga Michel mu mutima wa ba myugariro, yaherukaga kwinjizwa ibitego bitatu cyangwa birenga mu mukino umwe wa shampiyona ubwo yatsindwaga na Rayon Sports ibitego 4-0 tariki ya 3 Gicurasi 2016.

Iyi ikaba ari intsinzi ya kabiri kandi Sunrise FC ibonye imbere ya APR FC nyuma yo kuyitsinda 3-0 ubwo hasozwaga shampiyona ya 2014/15 yari yaramaze no gutwarwa n’iyi kipe ya gisirikare.

APR FC isoje imikino yayo ibanza iri ku mwanya wa mbere n’amanota 35, amanota ane imbere ya Rayon Sports ya kabiri mu gihe Sunrise FC yo yagize amanota 25 ku mwanya wa gatanu.

Sunrise FC: Itangishatse Jean Paul, Nzayisenga Jean D’amour, Niyonshuti Gad, Rubibi Bonk, Niyonkuru Vivien, Uwambazimana Leon, Sinamenye Cyprien, Kavumbagu Junior, Samson Baboua , Eric Mambo Emmanuel, Moussa Ally Sova.

APR Fc: Kimenyi Yves , Nshimiyimana Amran, Mugiraneza Jean Baptiste Miggy, Byiringiro Lague, Sugira Ernest, Buregeya Prince, Rusheshangoga Michel, Imanishimwe Emmanuel, Ombolenga Fitina na Nshuti Dominique Savio.

Sunrise FC yari yakiriye APR FC mu mukino w’ikirarane utarabereye igihe

AMAFOTO: Hardi UWIHANGANYE

IZINDI NKURU
Ibitekerezo(3)
  • John Uchi

    hhhh sun rise itumyenywera amafaranga menshi bitaringombwa kbx conz kuri sunrise apr nukuzayongezamo ibindi bitatu kuya1/2

    - 23/01/2019 - 20:57
  • Nani

    Igisambo cyongeye gugatwa

    - 23/01/2019 - 21:40
  • Rogers

    Ntacyo mwisekere tu gusa uzaseka neza nuzaseka kuya mbere 01/02/2019 icyonzicyo mwebwe gasenyi nzabariza mubajya batnsinda ntimubamo sinanabataho umwanya,imyaka ibaye 3 mutazi gutsinda icyo bita NYAMUKANDAGIRA bimera(championat).ntacyo ubu murishimye musigaye muri bamuntsindire fc ,ark njyewe nzongera mbasuzugure nkibyo nabamenyereje

    - 24/01/2019 - 07:50
Tanga Igitekerezo