Ba myugariro batatu b’Amavubi bageze i Kigali (Amafoto)

Ba myugariro Manzi Thierry, Imanishimwe Emmanuel bakina muri FAR Rabat yo muri Maroc na Nirisarike Salomon wa FC Urartu yo muri Armenia, bageze mu mwiherero w’Amavubi mu gitondo cyo kuri uyu wa Gatanu, tariki ya 27 Gicurasi 2022.

Ikipe y’Igihugu ‘Amavubi’ n’Umutoza Mukuru Carlos Alos Ferrer, batangiye imyitozo ku wa Gatatu hitegurwa imikino u Rwanda ruzahuramo na Mozambique ndetse na Senegal mu ntangiriro z’ukwezi gutaha, mu rwego rwo kwitegura imikino y’umunsi wa mbere n’umunsi wa kabiri y’Amajonjora y’Igikombe cya Afurika cya 2023.

Manzi Thierry, Nirisarike Salomon na Imanishimwe Emmanuel baje biyongera kuri Mutsinzi Ange wahageze ku wa Kane, Bizimana Djihad wari umaze iminsi ari mu Rwanda ndetse n’abandi bakinnyi 21 bakina mu Rwanda batangiye umwiherero ku wa Kabiri w’iki cyumweru.

Meddie Kagere azagera i Kigali tariki ya 29 Gicurasi mu gihe Rafael York uzava muri Suede, azahurira na bagenzi be i Johannesburg muri Afurika y’Epfo.

Ikipe y’igihugu izahaguruka tariki 30/05/2022 yerekeza muri Afrika y’Epfo aho igomba gucakirana na Mozambique kuri FNB Stadium stade saa kumi z’umugoroba (16h00’) aho biteganyijwe ko bazahita bagaruka tariki 03/05/2022 bitegura umukino wa Senegal uzabera kuri Stade ya Huye tariki 07/05/2022 saa tatu za nijoro (21h00’).

Abakinnyi 28 bahamagawe:

Abanyezamu:Kwizera Olivier, Ntwali Fiacre na Kimenyi Yves.

Ba Myugariro: Emmanuel Manishimwe, Nirisarike Salomon , Niyomugabo Claude, Mutsinzi Ange, Nsabimana Aimable, Fitina Ombolenga, Serumogo Ally, Ndayishimiye Thierry , Niyigena Clement, Buregeya Prince , Manzi Thierry na Ishimwe Christian.

Abakina hagati: Bizimana Djihad, Nishimwe Blaise, Rafael York, Manishimwe Djabel, Kevin Muhire, Ruboneka Bosco na Mugisha Bonheur.

Abataha izamu: Meddie Kagere, Ndayishimiye Dominique, Byiringiro Lague, Danny Usengimana, Mugunga Yves na Muhadjili Hakizimana.

IZINDI NKURU
Ibitekerezo(0)
Tanga Igitekerezo