ASV yakinnye umukino wo kwishimira ibikombe iheruka kwegukana (Amafoto)

Mu rwego rwo kwishimira ibikombe bibiri uheruka kwegukana, Umuryango ASV (Association Sportive des Volontaires) wakinnye umukino wa gicuti wahuje abanyamuryango bawo ku Cyumweru, tariki ya 24 Mata 2022.

Association Sportive des Volontaires ibarizwa mu Mujyi wa Kigali yegukanye igikombe hasozwa icyumweru cy’Ubutabera itsinze ikipe y’Urwego rw’Ubutabera kuri penaliti 3-1 muri Werurwe 2019 ubwo amakipe yombi yari yanganyije ibitego 3-3.

Yegukanye kandi n’irushanwa ry’umupira w’amaguru ryari ryateguwe mu rwego rwo kwibuka umwe mu bagize uruhare mu iterambere ry’umupira w’amaguru mu gace ka Kiziguro na Kiramuruzi, Habimana Patrick bakundaga kwita Bugondo, witabye Imana mu 2021. Iri rushanwa rikaba ryarakinwe muri Werurwe uyu mwaka, ryahuje amakipe ane hibukwa Bugondo wagize uruhare rukomeye mu kuzamura bamwe mu bakinnyi bazwi mu Rwanda bakuriye i Gatsibo.

Kuri uyu mukino wo kwishimira ibi bikombe wabaye ku Cyumweru, ASV yazirikanye uwari umunyamuryango wayo, Kadigwa Jean Bosco wari uzwi ku izina rya Kidega, uherutse kwitaba Imana, yari umwe mu banyamuryango shingiro ba ASV.

Iki gikorwa cyateguwe na ASV ku bufatanye n’abaspotifs bakomoka i Kiziguro no munkengero zaho. By’umwihariko iki gikorwa cyari cyatewe inkunga n’umwe mu banyamuryango bayo, Sibomana Eugène, usanzwe ari Umujyanama wa Perezida wayo ndetse akaba ari mu bayishinze.

ASV ni umuryango udaharanira inyungu, ugizwe n’abantu bishyize hamwe mu rwego rwo gukora Siporo ku bushake mu busabane bagambiriye intsinzi yuje imyitwarire myiza n’ikinyabupfura mu bwubahane (Volonté, Victoire et Discipline).

ASV ni izina ry’impine y’amagambo y’Igifaransa, mu magambo arambuye bikaba “Association Sportive des Volontaires”, ukaba uyoborwa na Cyiza Didier nka Perezida. Unafite Niyikiza Jean Claude nk’Umunyamabanga Mukuru bagafatanya na Bonane Jean Emmanuel nk’Umubitsi mu gihe Umuvugizi ari Nsengumuremyi Félix.

ASV ni umuryango ufite abajyanama bakuriwe na Sibomana Eugène na Gashugi Jean de Dieu.

Kubera ko ahanini ishingiye kuri siporo y’umupira w’amaguru, ASV FC ifite Kapiteni wayo witwa Ndayisaba Lewis wungirije Bukenya Swaibu mu gihe umutoza wayo ari Kazungu Hategikimana Jean Baptiste.

Uyu muryango washinzwe kuwa 15 Gashyantare 2007, wemezwa ku mugaragaro mu nama yawo ya mbere y’inteko rusange yateranye kuwa 3 Kanama 2007. Uzizihiza isabukuru y’imyaka cumi n’itanu ku wa 3 Kanama 2022.

Ufite Komite Ngenzuzi iyoborwa na Abeho Roger, Lewis Ndayisaba na Eric Nduwe mu gihe ishinzwe imyitwarire ikuriwe na Désiré, Miguel na Bernard.

Ubu ASV ni umuryango umaze kuba ubukombe kuko wujuje imyaka 15 ukora ibikorwa bitandukanye cyane cyane ubinyujije mu mukino w’umupira w’amaguru.

Ikipe yawo ikinira muri Cercle Sportif de Kigali mu Rugunga kuva mu 2009 aho ikora imyitozo na siporo ngororamubiri kabiri mu cyumweru, buri wa Gatanu saa Kumi n’ebyiri z’umugoroba (ku matara) na buri Cyumweru saa Moya za mu gitondo.

Uyu mukino wahuje abanyamuryango ba ASV hagati yabo ubwabo: Habimana Epimaque uri mu banyamuryango shingiro ndetse akaba yarabaye Kapiteni wa mbere wa ASV FC, yambika igitambaro Cyiza Didier usanzwe ari umunyamuryango shingiro akaba na Perezida wa ASV

Nsengumuremyi Felix bakunze kwita Drogba asanzwe ari Umuvugizi wa ASV

Ndayisaba Lewis, Kapiteni wa ASV kuva mu 2018

Rubanda Frodouard, umwe mu banyamuryango shingiro ba ASV, watangiranye na yo ishingwa

Abeho Roger ukuriye Komite Ngenzuzi muri ASV

Umutoza mukuru wa ASV, Hategekimana Jean Baptitse, iyo bibaye ngombwa na we yigira mu kibuga

Niyikiza Janvier akina hagati muri ASV FC

Ramadhan, umwe muri ba myugariro b’ibumoso

Umunyezamu wa ASV, Rashid

Rutayisire Jean Paul, umunyezamu wa mbere wa ASV FC

Ikipe yari ihagarariwe na Drogba na Kapiteni wayo Lewis

Ikipe yari ihagarariwe na Epimaque na Kapiteni wayo Cyiza Didier

Umusifuzi Dushimimana Eric yabanje kubaha umunota wo kwibuka umunyamuryango wa ASV, Kadigwa Jean Bosco, uherutse kwitaba Imana

Nyuma y’umukino, amakipe yombi nk’abanyamuryango ba ASV, yagiye kwiyakirira muri Great Hotel mu Kiyovu

Umuhango wayobowe na Perezida wa ASV, Cyiza Didier

Amafoto: Renzaho Christophe

IZINDI NKURU
Ibitekerezo(0)
Tanga Igitekerezo