ASV ikomeje guteza imbere Siporo mu bakuze n’abasheshe akanguhe

Umuryango wa ASV ukomeje ibikorwa binyuranye bwo guteza imbere Siporo mu bakuze n’abasheshe akanguhe.

ASV ni umuryango, udaharanira inyungu, ugizwe n’abantu bishyize hamwe mu rwego rwo gukora Siporo ku ubushake mu busabane bagambiriye itsinzi yuje imyitwarire myiza n’ikinyabupfura mu bwubahane (discipline). ASV ni izina ry’impine y’amagambo y’igifaransa, mu magambo arambuye ni Association Sportive des Volontaire.

Uyu muryango washinzwe kuwa 15 Gashyantare 2007 yemezwa ku mugaragaro mu nama yayo ya mbere y’inteko rusange yateranye kuwa 03/08/2007. Ubu ASV ni umuryango umaze imyaka cumi n’umwe (11) ukora ibikorwa bitandukanye cyane cyane ubinyujije mu mukino w’umupira w’amaguru.

ASV ni urujya n’uruza rw’abantu batandukanye, yashinzwe ifite abanyamuryango 34. Ubu dufite abanyamuryango babarirwa hagati ya 26 na 30, abanyamuryango bamwe baragenda kubera impamvu zinyuranye z’akazi, imiturire, abandi bakaza kubera ibyiza by’uyu muryango wa ASV muri rusange imiryango ya ASV irafunguye ku muntu wese wiyemeje kuza gukora sport ku bushake, aharanira itsinzi mu busabane bwuje ikinyabupfura n’ubwubahane, kandi akiyemeza gukurikiza amategeko n’amabwiriza by’ASV.

Ubu ASV ikorera Siporo y’umupira w’amaguru na gym muri cercle sportif de Kigali mu Rugunga.

ASV ishingwa yakiniraga ku kibuga cyo muri APE Rugunga nyuma guhera mu kwa cyenda, 2009 yimukira muri Cercle Sportif de Kigali kubera umutekano, n’ubwogero buhaba kandi bikorohereza abanyamuryango ba ASV gukomeza gahunda zabo nyuma y’imyitozo.

Bakora imyitozo buri cyumweru kuva saa moya za mu gitondo kugeza saa yine na buri wa gatanu guhera saa kumi n’ebyiri n’igice z’umugoroba ku matara.
ASV rero ihuza ahanini abantu bakuru bahoze bakina mu makipe atandukanye yo mu byiciro bitandukanye mu Rwanda, gusa kuko ntawe uhezwa muri uyu muryango usangamo n’abakinnyi bakiri bato bakina mu cyiciro cya mbere cyangwa icya kabiri muri shampiyona y’u Rwanda cyangwa se abitegura kuzagikinamo mu myaka iri imbere.

Hari abanyamuryango ba ASV ubu bari gukina mu cyiciro cya mbere ndetse n’icyakabiri, hari abanyamuryango ba ASV bari gutoza mu cyiciro cya mbere n’icya kabiri mu Rwanda. ASV inagira n’abanyamuryango baba hanze y’u Rwanda bagiyeyo ari abanyamuryango guturayo cyangwa se ku mpamvu z’akazi. Abakina mu cyiciro cya mbere n’icya kabiri ni abazamuwe cg abarerewe muri ASV ariko mu gihe shampiyona isojwe cyangwa ihagaze gato aba bose ndetse n’abatoza bayibarizwamo baza kwitabira ibikorwa bya ASV nk’abanyamuryango bayo.

ASV ijya ikina imikino ya gishuti y’umupira w’amaguru n’amakipe atandukanye yo mu Rwanda; hano muri Kigali, hanze ya Kigali mu ntara ndetse n’imikino ya gishuti mpuzamahanga (Uganda na RDC) kuko byibuze buri kwezi ASV itegura match igamije gusabana no gutsura ubushuti n’indi miryango basa nk’abahuje intego yo gukora Siporo mu bantu basheshe akanguhe.

ASV , nk’umuryango umaze igihe, uretse siporo y’umupira w’amaguru na siporo ngororamubiri nk’igikorwa nyamukuru bakora, abanyamuryango ba ASV banafite ibindi bikorwa bakora mu rwego rwo kwagura ubushuti bafitanye hagati yabo, mu kurushaho kunoza no guteza imbere umuco w’ubuvandimwe n’ubushuti bafitanye cyane cyane nko gushyigikira no gutera inkunga abanyamuryango mu byishimo no mu birori nk’ubukwe, batisimu , guhemba ababyaye ndetse no gutabara cyangwa gufata mu mugongo abagize ibyago.

Barateganya gushinga ikipe yo mu cyiciro cya Kabiri

Ku Cyumweru tariki 11 Ugushyingo 2018 nibwo ASV yakinnye umukino wa gishuti n’ikipe yo mu Gatsata yitwa 11 Etoiles. Ni umukino wabereye i Shyorongi. Kuko amakipe yombi agira ibyiciro 2: Icy’abakuze ndetse n’abakiri abasore, bakinnye mu byiciro 2. Habanje umukino w’abakuze, 11 Etoiles itsinda ASV 2-1. Mu cyiciro cy’abakiri abasore ari naho bagiramo abakinnyi bajya mu cyiciro cya mbere, amakipe yombi yanganyije 1-1.

Wari umukino wa 3 wa gishuti aya makipe yombi akinnye muri uyu mwaka. Nyuma y’uyu mukino, bakoze ubusabane ndetse abayahagarariye bemeranya ko mu gihe kizaza bazatekereza uko bashinga ikipe imwe izajya ikina icyiciro cya 2 cyane cyane ko bose bahuriye ku guteza Siporo imbere ariko by’umwihariko bakagira amakipe arimo abakiri bato bashobora gukina mu cyiciro cya mbere cyangwa icya kabiri.

11 babanzamo muri ASV y’abakuze

11 babanzamo muri ASV y’abasore

11 bagize ikipe y’abakuze ya 11 Etoiles ihuje intego na ASV

11 babanzamo muri 11 Etoiles y’abasore

ASV ibamo n’abigeze gukina umupira w’amaguru mu cyiciro cya mbere cy’umupira w’amaguru mu Rwanda

Kagabo Obed ukinira AS Muhanga ni umwe mu bakinnyi ASV icungira inyungu zabo....iyo Shampiyona itari gukinwa, agaruka gukoreramo imyitozo

Amakipe yombi ahuriye ku guteza imbere Siporo mu bakuze batitaye ku myaka

Mu makipe yombi habamo ibyiciro 2 ari naho bakuye igitekerezo cyo kuzashinga ikipe imwe yakina icyiciro cya 2 mu gihe kizaza

Yahaya Moustapha wakiniraga Amagaju FC umwaka ushize ariko bakaza gutandukana kubera kutumvikana ku mafaranga, ni umwe mu bakinnyi bacungirwa inyungu na 11 Etoiles...mu gihe atarabona indi kipe, niyo kipe akoreramo imyitozo

IZINDI NKURU
Ibitekerezo(0)
Tanga Igitekerezo