AS Muhanga yungutse kabiri ku mukino yakiriyemo APR FC

Ubwo yakiraga ikipe ya APR FC mu mukino w’umunsi wa 28 wa Shampiyona, AS Muhanga yinjije asaga Miliyoni eshatu (3.400.000 FRW), yaje yiyongera ku ntsinzi bakuye kuri uyu mukino kuko batsinze APR FC 2-1, bunguka ubugira kabiri kuri uyu mukino wa nyuma bakiriye ku kibuga cyabo muri iyi ’season’.

AS Muhanga yari yakiriye uyu mukino w’umunsi wa 28 wa Shampiyona i Muhanga ku wa Gatandatu tariki 18 Gicurasi 2019.

Ibitego bya AS Muhanga byose byatsinzwe na Bizimana Yannick naho APR FC itsindirwa na Mugunga Yves.

Ndayisaba Jean Damascene, Perezida wa AS Muhanga yatangarije Rwandamagazine.com ko kuri uwo mukino binjije asaga Miliyoni 3. Kubwe ngo ni menshi kuko ari ubwa kabiri binjije amafaranga menshi muri iyi shampiyona.

Ati " Kuri uriya mukino bambwiye ko twinjije agera kuri miliyoni eshatu n’ibihumbi magana ane (3.400.000 FRW). Ni amafaranga twishimiye ugereranyije n’ayo twari twaciye mu kwinjiza."

Ku mukino w’umunsi wa 24 AS Muhanga yakiriyemo Rayon Sports tariki 28 Mata 2019, umukino warangiye Rayon Sports itsinze AS Muhanga 3-1, nibwo AS Muhanga yinjije amafaranga menshi kuva Shampiyona yatangira ndetse ashobora no kuba ariyo menshi yinjijwe n’iyi kipe mu mateka yayo. Icyo gihe binjije asaga Miliyoni umunani (8.400.000 FRW).

Abantu bahagarara hanze ya Stade ngo babateza igikombo ariko nabo baba bari mu kaga

Iyo uri kuri Stade ya Muhanga, ubona ko hanze haba hari abantu benshi ndetse bajya kungana n’abari muri Stade. Ndayisaba Jean Damascene na we yemera ko ari ikibazo haba mu kugabanya amafaranga binjiza ndetse no gushyira ahaga ubuzima bw’abahahagarara.

Ati " Uretse n’igihombo cy’amafaranga , bariya bantu baba bahahagaze ubuzima bwabo buba buri mu kaga. Ku bushobozi bw’ikipe ntabwo aritwe twavuga ngo bavaneho hariya abantu bahagarara, ntabwo twabishobora. Stade ubwayo nayo irashaje, buriya imaze kugwa kabiri kuko uruzitiro rwayo rurashaje ngira ngo wabonye ko hari n’ahariho amabati. Akarere karabibona, tubiganiraho buri munsi. Birasaba ko bishyirwa mu ngengo y’imari iriya Stade ikavugururwa."

Ku mukino wa Mukura VS, AS Muhanga binjijemo agera ku bihumbi Magana acyenda na mirongo itanu (950.000 FRW).

Gutsindwa uyu mukino, byatumye APR FC ikomeza kurushwa amanota ane na Rayon Sports ya mbere n’amanota 66 mu gihe hasigaye imikino ibiri ngo shampiyona igere ku musozo. AS Muhanga yahise ifata umwanya wa munani n’amanota 35.

Ndayisaba Jean Damascene, Perezida wa AS Muhanga

Hanze ya Stade haba hari abari kuwuhakurikiranira....Perezida wa AS Muhanga yemeza ko uretse igihombo babateza ku mafaranga yagombye kwinjira ku kibuga, ngo nabo ubuzima buba buri mu kaga

AS Muhanga yinjije asaga 3.400.000 FRW kuri uyu mukino

Inkuru bijyanye :

PHOTO 80 & VIDEOS:Ibyishimo bisesuye i Muhanga nyuma y’uko ikipe yabo itsinze APR FC

Yannick yambereye nko kurambagiza umugore akaguhira - Perezida wa AS Muhanga

IZINDI NKURU
Ibitekerezo(1)
  • iyamuremye ahmadi

    nyamara iyi campany iriguhombya amakipe njye ndasaba police yigihugu ibashe gukurikirana iyi campany yishyuza kubibuga peee ubu miriyoni eshatu nibihumbi maganane niyo yinjiye koko kuri match ya Apr fc na muhanga bayobozi bamuhanga mukurikirane iyi campany iri kwiba amakipe muburyo bugaragara nabwo wambwira ngo stade yaririmwo abafana nkabariya ngo hinjiye ariya mafaranga

    - 23/05/2019 - 02:43
Tanga Igitekerezo