AS Kigali yegukanye igikombe cy’Amahoro , abafana ibihumbi ba Kiyovu SC batahana agahinda (PHOTO 100 +VIDEO)

Igitego cyo mu minota 30 y’inyongera cyahesheje AS Kigali kwegukana igikombe cy’Amahoro yaherukaga mu 2013, nyuma yo gutsinda Kiyovu Sports ibitego 2-1, ishyikirizwa igikombe na Sheki ya Miliyoni 10 FRW.

Wari umukino wa nyuma w’igikombe cy’Amahoro 2019, umukino watangiye ku i Saa kumi n’imwe zuzuye zo kuri uyu wa Kane tariki 4 Nyakanga 2019 kuri Stade ya Kigali i Nyamirambo.

Ikipe ya Kiyovu Sports ni yo yafunguye amazamu ku gitego cyatsinzwe n’umutwe na Rwabuhihi Aimé Placide ku mupira w’umuterekano watewe na Kalisa Rachid. Igice cya mbere cyarinze kirangira bikiri 1-0.

Igice cya kabiri kigitangira, Niyomugabo Jean Claude yaje gutsindira AS Kigali igitego cyo kwishyura ku munota wa 54, umukino urangira ari igitego 1-1 mu minota 90 isanzwe y’umukino, hitabazwa 30 y’inyongera.

Nsabimana Eric yafashije AS Kigali kongera kwegukana Igikombe cy’Amahoro ubwo yayitsindiraga igitego cyo ku munota wa gatatu muri 30 y’inyongera, ubwo yari amaze gucenga Serumogo Ali na Rwabuhihi Placide ba Kiyovu Sports, agatera ishoti rikomeye umunyezamu Nzeyurwanda Djihad atabashije kugarura.

Uyu wabaye umukino wa gatanu wa nyuma Kiyovu Sports itsinzwe mu Gikombe cy’Amahoro nyuma yo kuhatsindirwa mu 1995, 1996, 1997, 1998 (itakinnye ubwo yari guhura na Rayon Sports) ndetse n’uyu munsi mu 2019.

AS Kigali yegukanye Igikombe cy’Amahoro yaherukaga mu 2013, izahagararira u Rwanda muri CAF Confederation Cup 2019/20 izatangira mu kwezi gutaha.

Mu bagore, AS Kigali WFC nayo yegukanye igikombe itsinze Scandinavia WFC 1-0.

Mu bagabo, AS Kigali yegukanye igikombe na Miliyoni 10 FRW, Kiyovu SC ihabwa miliyoni 3 FRW, Rayon Sports yabaye iya 3 yahawe Miliyoni 2 naho Police FC ya 4 ihabwa Miliyoni 1 FRW.

Mu bagore, AS Kigali WFC yegukanye igikombe inahabwa Miliyoni ebyiri (2.000.000 FRW), Scandinavia WFC yahawe Miliyoni imwe (1.000.000 FRW) naho Inyemera WFC yatsinze Mutunda WFC ibitego 4-1 ikegukana umwanya wa 3 yahawe ibihumbi magana atanu (500.000 FRW).

Nsabimana Eric bakunda kwita Zidane niwe watsinze igitego cyahesheje igikombe AS Kigali

Police FC yahawe sheki ya Miliyoni 1 FRW

Rayon Sports yegukanye umwanya wa 3 ihabwa sheki ya Miliyoni 2 FRW, Irambona Eric ahita ayishyira Visi Perezida wa Rayon Sports, Muhirwa Frederic

Kiyovu SC yahawe Miliyoni 3 FRW

AS Kigali y’abagore nayo yegukanye igikombe ishyikirizwa sheki ya Miliyoni ebyiri

AS Kigali yegukanye igikombe cy’Amahoro na Sheki ya Miliyoni 10 FRW

AS Kigali bishimiye ibikombe 2

Ibyishimo byari byose ku bakinnyi ba AS Kigali, abatoza n’abayobozi b’ikipe

Kuri Final niko bigenda, Bamwe baba bishimye, abandi bababaye

Abafana ba AS Kigali bishimira igikombe

Igikombe ubwo cyazanwaga ku kibuga

11 AS Kigali yabanje mu kibuga:Bate Shamiru, Niyomugabo Claude, Nshimiyimana Marc Govin, Rurangwa Mossi, Bishira Latif, Ntamuhanga Tumaini, Nsabimana Eric, Ndayisenga Fuadi, Ndarusanze Jean Claude na Kalanda Frank

11 Kiyovu SC yabanje mu kibuga
:Nzeyurwanda Djihad, Serumogo Ali, Ahoyikuye Jean Paul, Karera Hassan, Rwabuhihi Placide, Kalisa Rachid, Habamahoro Vincent, Nizeyimana Djuma, Nieyimana Jean Claude, Shavy Babicka na Armel Ghislain Djimoe

Abafana ba Kiyovu SC bari babukereye ari benshi cyane

Nzeyimana Lucky ukorera RBA yari mu bafana bari baje gushyigikira Kiyovu SC

Bate Shamiru witwaye neza cyane muri uyu mukino


Zidane watsinze igitego cya 2 cya AS Kigali yitanze cyane

Armel Ghislain yagerageje ibishoboka ariko biranga

Rachid watanze umupira wavuyemo igitego cya Kiyovu SC

Placide wamaze kwerekeza muri APR FC , amaze gutsinda igitego yahise asezera ku bafana ba Kiyovu SC kuko wari umukino we wa nyuma muri iyi kipe

Aime Placide watsindiye Kiyovu SC

Bari bazaniye Placide ibyapa bimushimira ibihe byiza bagiranye ndetse na Djuma bajyanye muri APR FC

Igice cya mbere kirangiye, kari akanyamuneza ku Bayovu

Tizzo wo muri Active na we ni umuyovu ukomeye

Umunyamabanga wa AS Kigali yari yazanye n’abana be

Claude watsinze igitego cyo kwishyura cya AS Kigali....na we yahise yerekeza muri APR FC

Zidane na Claude batsindiye AS Kigali bahanganira umupira na Shavy

Bashimira Zidane watsinze igitego cyabahesheje igikombe

Kari agahinda kenshi ku bafana ba Kiyovu SC bari bakubise buzuye Stade ya Kigali i Nyamirambo

PHOTO: RENZAHO Christophe

VIDEO: NIYITEGEKA Vedaste

IZINDI NKURU
Ibitekerezo(0)
Tanga Igitekerezo