AS Kigali yamaze gusinyisha Twizerimana Martin Fabrice wifuzwaga na Musanze FC

Ikipe ya AS Kigali yamaze gusinyisha umukinnyi wo hagati Twizerimana Martin Fabrice wari umaze iminsi nta kipe afite nyuma yo gutandukana na APR FC mu Ugushyingo k’umwaka ushize. Martin Fabrice akaba yasinyiye ikipe y’umutoza Masudi Djuma amasezerano y’umwaka umwe n’igice.

Uyu mukinnnyi ukina hagati mu kibuga wanakiniye La Jeunesse na Kiyovu Sports, yari yirukanwe na APR FC ashinjwa imyitwarire mibi no kwica akazi mu minsi mu Ugushyingo 2018, ibi byakurikiranaga no guhagwarika kenshi mu bihe bitandukanye kuva ayigezemo mu mpeshyi ya 2017.

Twizerimana Martin Fabrice yatandukanye na APR FC mu Ugushyingo 2018
Twizerimana Martin Fabrice yatandukanye na APR FC mu Ugushyingo 2018

Twizerimana Martin Fabrice yatandukanye na APR FC mu Ugushyingo 2018

Twizerimana Martin Fabrice wamaze no gutangira imyitozo muri iyi kipe y’Abanyamujyi yatangaje ko yashimishijwe no guhabwa umwanya ndetse yiteguye kwitwara neza.

Yagize ati: "Ni ikipe nziza irimo abakinnyi bakomeye ariko niteguye kuba nakwigaragaza nkaboneka mu kibuga kenshi gashoboka. Nzakoresha imbaraga zanjye zose mu gukina n’abantu babone ko nkihari. Icyo nababwira, umupira ni akazi kanjye nzakora igishoboka gituma ndi hano."

Twizerimana Martin Fabrice yageze muri APR FC mu mpeshyi ya 2017 avuye muri Kiyovu SC
Twizerimana Martin Fabrice yageze muri APR FC mu mpeshyi ya 2017 avuye muri Kiyovu SC

Twizerimana Martin Fabrice yageze muri APR FC mu mpeshyi ya 2017 avuye muri Kiyovu SC

Twizerimana Martin Fabrice yifuzwaga kandi n’ikipe ya Musanze FC yari yagaragaje ko imwifuza bakananiranwa ku mafaranga dore ko yasaba menshi kugira ngo akine imikino isigaye muri uyu mwaka w’imikino byongeye bakaniranwa kumvikana no kuba yabakinira mu mwaka utaha mu gihe AS Kigali yo ibiganiro byagenze neza ndetse birangira imwegukanye.

Uretse Martin Fabrice, AS Kigali yaguze kandi Nova Bayama watandukanye na Rayon Sports muri uku kwezi. Aba bakinnyi bombi byitezwe ko bazagaragara mu mikino y’Igikombe cy’Intwari izatangira mu mpera z’iki cyumweru, AS Kigali ihura na Rayon Sports.

AS Kigali yasoje imikino yayo ibanza ya shampiyona iri ku mwanya wa gatandatu n’amanota 21.

IZINDI NKURU
Ibitekerezo(2)
  • ingwey

    Tony welcome kuri Rwandamagazine nari nkumbuye inkuru zawe

    - 23/01/2019 - 17:45
  • Theogene

    Tony turakwemera Bro

    - 24/01/2019 - 09:24
Tanga Igitekerezo