AS Kigali yamanuye Étoile de l’Est mu Cyiciro cya Kabiri (Amafoto)

Étoile de l’Est yasubiye mu Cyiciro cya Kabiri nyuma yo gutsindwa na AS Kigali ibitego 2-0 mu mukino w’Umunsi wa 30 wa Shampiyona wabereye kuri Stade ya Kigali i Nyamirambo kuri uyu wa Kane.

Mbere y’uko uyu mukino utangira saa Sita n’iminota 40, Étoile de l’Est yasabwaga gutsinda ubundi igategereza ibibera i Musanze kuri Rutsiro FC.

Ku munota wa gatanu, Ndayishimiye Célestin yakiniye nabi Abubakar Lawal, umusifuzi atanga penaliti yatewe na Shabani Hussein Tshabalala ariko umupira ukurwamo n’umunyezamu.

Nyuma y’umunota umwe, AS Kigali yafunguye amazamu ku gitego cyinjijwe na Lawal ku mupira wabanje gukorwaho na Tshabalala nyuma yo guhindurwa na Ishimwe Christian.

Étoile de l’Est yanyuzagamo igasatira, yashoboraga kwishyura ariko igorwa n’umunyezamu Ntwari Fiacre ndetse n’ubwugarizi bwarimo Bishira Latif na bagenzi be.

Sugira Ernest wagiye mu kibuga asimbuye mu gice cya kabiri, yashoboraga gutsinda igitego cya kabiri, ariko umupira ukubita igiti cy’izamu.

Nyuma y’umunota umwe, ku wa 63, AS Kigali yatsindiwe igitego cya kabiri na Mugeni Kakule Fabrice warobye umunyezamu.

Gutsinda uyu mukino byatumye AS Kigali igira amanota 51 ku mwanya wa gatatu mu gihe Étoile de l’Est yamanutse mu Cyiciro cya Kabiri ifite amanota 28 ku mwanya wa 15.

Iyi kipe y’i Ngoma yamanukanye na Gicumbi FC zari zazamukanye mu Ukwakira 2021.

Mu wundi mukino wabaye kuri ayo masaha, Rutsiro FC yakoze ibyo yasabwaga itsindira Musanze FC kuri Stade Ubworoherane igitego 1-0, byatumye igira amanota 32 ku mwanya wa 13.

IZINDI NKURU
Ibitekerezo(0)
Tanga Igitekerezo