Imikino

Aryoha asubiwemo!AMAFOTO 100 utabonye yaranze umukino Rayon Sports yatsinzemo AS Kigali

Igitego cya Essomba Willy Onana cyafashije Rayon Sports gutsinda AS Kigali mu mukino wa gicuti wabaye ku wa Gatandatu tariki 2 Ukwakira 2021.

AS Kigali iri kwitegura ijonjora rya kabiri rya CAF Confederation Cup izahuramo na Daring Club Motema Pembe yo muri Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo mu gihe Rayon Sports yo iri kwitegura Shampiyona ya 2021/2022 izatangira tariki 30 Ukwakira 2021.

Rayon Sports, yo yakinaga umukino wa kane wa gicuti mu kugerageza abakinnyi bashya.

Mu mabara yayo mashya y’ubururu, AS Kigali ni yo yinjiye neza mu mukino, ibona uburyo bwa Hassan Shaban Tshabalala, ariko umupira udakomeye yateye ufatwa na Hakizimana Adolphe.

Rayon Sports yakinnye uyu mukino idafite batatu ari bo Niyigena Clément, Muhire Kevin na Nsengiyumva Isaac bari mu Amavubi, yari yagaruye Mitima Isaac ukirutse imvune, wakinanaga na Habimana Hussein mu mutima w’ubwugarizi.

Ndizeye Samuel yigijwe imbere mu kibuga hagati afatanya na Ayoub Ait Lahsaine mu gihe Rharb Youssef, Sanogo Souleyman na Essomba Onana bari mu busatirizi.

Umupira wazamukanwe na Rharb Youssef waguzwe muri Raja Casablanca, ni wo wavuyemo igitego rukumbi cyinjiye ku munota wa 16 ubwo ubwugarizi bwa AS Kigali bwarimo Rugwiro Hervé na Bishira Latif bwananirwaga guhagarika Essomba Willy Onana wawinjiranye mu rubuga rw’amahina, aroba umunyezamu Rugero Chris.

AS Kigali yaburaga abakinnyi batanu bari mu Ikipe y’Igihugu, yakoze impinduka ku munota wa 30, Mugheni Fabrice ajya mu kibuga hagati gufatanya na Kwizera Pierrot mu gihe Abubakar Lawal yagiye gufatanya na Tshabalala mu busatirizi.

Ikipe y’Abanyamujyi yashoboraga kwishyura ku buryo bwa Tshabalala na Biramahire Abeddy, ariko amashoti abiri akurikiranye bateye, asubizwa inyuma n’umutambiko w’izamu.

Hakizimana Adolphe wari mu izamu rya Rayon Sports, yayirokoye kandi ku mupira watewe n’umutwe na Tshabalala, awukuramo mbere y’uko Abubakar Lawal atera ishoti ryafashe igiti cy’izamu.

Uyu munyezamu yongeye gukuramo umupira ukomeye watewe n’umutwe na Lawal mu minota ya nyuma y’igice cya kabiri mu gihe kandi AS Kigali yahushije igitego cyabazwe ku mupira w’umutwe watewe na Robert Saba, ujya ku ruhande gato rw’izamu.

Rayon Sports yakabaye yabonye igitego cya kabiri mu minota isatira 80, ariko penaliti Rharb Youssef yahawe, ayitera mu biganza bya Rugero Chris wabanje gukuramo umupira wa mbere, Umunya-Maroc asubijemo na bwo umunyezamu wa AS Kigali afata neza umupira.

Rayon Sports izagaruka mu kibuga ku wa kane tariki 7 Ukwakira 2021 ikina na Mukura VS mu mukino uzabera kuri Stade ya Huye.AS Kigali yo izagaruka mu kibuga ikina na Gasogi United.

Pascal Iramazani ukomoka mu Burundi niwe wakinnye ku ruhande rw’i buryo rwugarira

Masudi Djuma mu kazi

Dusange Sasha na Lomami Marcel, abatoza bungirije muri Rayon Sports

Perezida wa Rayon Sports, Uwayezu Jean Fidele

Visi Perezida wa mbere wa Rayon Sports, Kayisire Jacques

Visi Perezida wa kabiri wa Rayon Sports, Ngoga Roger

Ndahiro Olivier, umubitsi wa Rayon Sports


NKUSI Edmond Marie Komiseri ushinzwe tekiniki n’iterambere ry’umupira w’amaguru muri FERWAFA

Pascal ahanganye na Lawal

Mugheni Fabrice wigeze gukinira Rayon Sports yinjiye asimbuye

Onana witwaye neza anatsinda igitego

Bisihimira igitego

Danny wahoze ari umunyamabanga wa AS Kigali

Rwarutabura yari yongeye kubona uko afana ikipe ye ayirebera imbonankubone, akora ibyo we yita ’gushwanyaguza’ no ’guturagurika’

Pierrot wigeze kunyura muri Rayon Sports, yakinaga hagati mu kibuga

Tshabaala na we yari yongeye guhura na Rayon Sports yagiriyemo ibihe byiza

Nshimiyimana Eric utoza AS Kigali yibaza uko yahindura umukino

Claude, umufana rukumbi ukunda kugaragara kuri Stade afana AS Kigali

Sam Karenzi ugiye gutangiza ikiganiro ’Urukiko rw’ubujurire’ kuri Fine FM 93.1 yari yaje kureba niba yahera ku ’bwino bw’amacenga y’abarabu bakomoka muri Maroc bari gukinira Rayon Sports

NKUSI Edmond Marie Komiseri ushinzwe tekiniki n’iterambere ry’umupira w’amaguru muri FERWAFA

Cheihck Moukoro ukomoka muri Cote d’Ivoire wari wabanje gukora igeragezwa muri Rayon Sports ndetse yashimwe n’abatoza, yahise yerekeza muri AS Kigali

Nyezamu Adolphe witwaye neza cyane muri uyu mukino

Youssef wigaragaje cyane muri uyu mukino

Ayoub na we wavuye muri Raja Casablanca

Abakinnyi b’Amavubi barebye uyu mukino mbere y’uko bakora imyitozo saa kumi n’ebyiri z’umugoroba, isaha bazakiniraho na FSDAUganda tariki 7 FSDAUkwakira 2021

Wari umukino w’ishiraniro

Adolphe yari yabaye ibamba

Youssef ajya gutera penaliti

PHOTO:RENZAHO Christophe

TANGA IGITEKEREZO

Ibitekerezo(0)