Arsenal yakosoye Manchester United, Cristiano Ronaldo ageza ibitego 100 muri Premier League (Amafoto)

Arsenal yiyongereye icyizere cyo gusoreza mu makipe ane ya mbere muri Shampiyona y’Icyiciro cya Mbere mu Bwongereza, Premier League, nyuma ygutsinda Manchester United ibitego 3-1 ku gicamunsi cyo kuri uyu wa Gatandatu.

Imbere y’abafana bayo kuri Emirates Stadium, Arsenal yafunguye amazamu hakiri kare ku gitego cyinjijwe na Nuno Tavares ku munota wa gatatu ubwo Raphaël Varane na Alex Telles bananirwaga gukiza izamu, umupira watewe na Saka ukurwamo na De Gea ariko usanga myugariro w’Umunya-Portugal awuboneza mu izamu.

Eddie Nketiah yatsinze igitego cyanzwe nyuma yo kwifashisha ikoranabuhanga ry’amashusho, ariko hemezwa ko Bukayo Saka yari yakiniwe nabi Telles, hatangwa penaliti yinjijwe n’uyu wakoreweho ikosa ku munota wa 30.

Manchester United yasatiraga cyane, yagabanyije ikinyuranyo ubwo yatsindirwaga na Cristiano Ronaldo ku munota wa 34, ku mupira wari uvuye kuri Nemanja Matić. Iki gitego cyabaye icya 100 Ronaldo atsinze muri Premier League mu gihe ari icya 16 muri uyu mwaka w’imikino.

Bruno Fernandes yahushije uburyo bubiri bukomeye Manchester United yabonye mu gice cya kabiri, umupira umwe yateye ujya ku ruhande nyuma yo gukorwaho na Gabriel.

Ubundi buryo ni penaliti yatanzwe ubwo Tavares yakoraga umupira n’ukuboko, ariko uyu Munya-Portugal wari wambaye igitambaro cya Kapiteni mu mwanya wa Harry Maguire utakinnye, ayikubita ku giti cy’izamu, umupira ujya hanze.

Granit Xhaka yashimangiye intsinzi y’Abarashi ku munota wa 70 ubwo yateraga ishoti rikomeye ari muri metero nka 25.

Gutsinda uyu mukino byatumye Arsenal igira amanota 60 ku mwanya wa kane mu gihe Manchester United yagumye ku mwanya wa gatandatu n’amanota 54.

Mu yindi mikino yabaye kuri uyu wa Gatandatu, Manchester City yagize amanota 80 ku mwanya wa mbere nyuma yo kunyagira Watford ibitego 5-1, Leicester City inganya ubusa ku busa na Aston Villa, Norwich itsindwa 3-0 na Newcastle mu gihe Brentford yanganyije na Tottenham ubusa ku busa.

Nuno Tavares yishimira igitego cya mbere cya Arsenal

Abafana bari kuri Emirates bakomeye amashyi Ronaldo ku munota wa karindwi mu rwego rwo kwifatanya na we kubera urupfu rw’umwana we witabye Imana ku wa Mbere

Jadon Sancho aburana penaliti ubwo Cedric Soares yakoraga umupira aryamye hasi

Bukayo Saka yatsinze igitego cya kabiri kuri penaliti

Cristiano Ronaldo atsinda igitego kimwe Manchester United yabonye muri uyu mukino

Ronaldo yatuye iki gitego umwana we w’umuhungu witabye Imana akivuka

Bruno Fernandes yahushije igitego ku mupira wagiye hejuru y’izamu ukozweho na Gabriel

Mu gice cya kabiri, Fernandes yahushije penaliti yari gutuma biba 2-2

Granit Xhaka yatsinze igitego cya gatatu cya Arsenal

Intsinzi ya Arsenal yayihaye icyizere cyo kuba muri "Big 4"

Manchester United ikomeje kugira umwaka mubi

IZINDI NKURU
Ibitekerezo(0)
Tanga Igitekerezo