APR FC yungutse Fan Club nshya

Ikipe ya APR FC yungutse Fan club nshya yitwa EAGLES Fun club ivuga ko izanye umwihariko mu gutera ingabo mu bitugu ikipe ya APR FC.

EAGLES Fun club yashinzwe muri 2020, ariko ifungurwa ku mugaragaro tariki 5 Kamena 2021 n’ubuyobozi bw’abafana ba APR FC ku rwego rw’igihugu. Ubu imaze kugira abanyamuryango 70.

Uretse abanyamuryango bari batoranyijwe ngo bitabiriye uyu muhango bahagarariye bagenzi babo, ni umuhango witabiriwe na Rtd Col. Ruzibiza, umuhazabikorwa wungurije w’abafana ba APR FC, Songambele ushinzwe ubukangurambaga mu bafana ba APR FC ku rwego rw’igihugu , Kazungu Edmond ukuriye abafana ba APR FC mu Mujyi wa Kigali, na Gatete Thomson ushinzwe ubukangurambaga mu bafana ba APR FC ku rwego rw’Umujyi wa Kigali.

Umuyobozi wayo Mudenge Safari Emmanuel yavuze ko bayishinze mbere gato y’uko icyorezo cya Covid-19 cyaduka bityo ntibabona uko bahita bayifungura ku mugaragaro.

Yavuze ko impamvu bahisemo kuyishinga ari ukugira ngo bakomeze kwishyira hamwe babe hafi y’ ikipe yabo.

Yagize ati " Igitekerezo twakigize muri 2019, dukomeza tukiganiraho n’abanyamuryango bake twari dufite. Twari twihaye intego ko twazayifungura ku mugaragaro muri 2020 ariko Covid-19 idukoma mu nkokora."

"Gushinga EAGLES Fun club ni urukundo dukunda ikipe yacu, kandi twasanze duhuje umugambi wo gushyigikira ikipe yacu. Intego tuzanye ntayindi, ni ukuba hafi y’ikipe yacu mu bihe byose bishoboka."

Yunzemo ati " Ni ahantu dushaka ko umunyamuryango wacu azajya akura ibyishimo ikipe yacu idahwema kuduha ari nayo mpamvu twayise iy’ibyishimo (fun). Igihe cyose abantu bari hamwe, bibagirira inyungu yo kuzamurana no gufashanya ndetse no kubonera hamwe amakuru nyayo."

Songambele ushinzwe ubukangurambaga mu bafana ba APR ku rwego rw’igihugu yabahaye ikaze, abibutsa ko bahisemo neza gufana APR FC, ikipe irangwa na ’discipline’ n’itsinzi.

Ati " Mube hafi y’ikipe, mugire ubufatanye hagati yanyu. Gushinga Fan club si bandelore ni ukuba hafi y’ikipe ndetse ikagira n’abantu bayiba hafi mu bikorwa byose. Ndashaka kuzababona muri benshi ku kibuga mu gihe abafana bazaba bongeye gusubira ku kibuga, n detse no guhanga udushya kuko APR FC ni ikipe ihora ari icyitegererezo."

EAGLES Fun club ifite icyicaro mu Karere ka Kicukiro mu Mujyi wa Kigali ndetse ngo imiryango irafunguye ku mukunzi wa APR FC waba yifuza kuba umunyamuryango wa EAGLES Fun club.

Uhereye i bumoso hari Liliane Uwase, umunyamabanga wa EAGLES, Ndoruhirwa Bertrand ushinzwe imbuga nkoranyambaga muri EAGLES, Rtd Col. Ruzibiza, umuhazabikorwa wungurije w’abafana ba APR FC, Songambele ushinzwe ubukangurambaga mu bafana ba APR FC ku rwego rw’igihugu , Mudenge Safari Emmanuel, Perezida wa EAGLES Fun club na Gatete Thomson ushinzwe ubukangurambaga mu bafana ba APR FC ku rwego rw’Umujyi wa Kigali

Songambele ati muhawe ikaze kandi mwitezweho gutanga umusanzu ukomeye mu gushyigikira ikipe

Bishimiye gufungurirwa Fan Club ku mugaragaro

IZINDI NKURU
Ibitekerezo(0)
Tanga Igitekerezo