APR FC yihereranye Amagaju FC iyitsinda ibitego 3-0 mu mukino wa 1/8 wo kwishyura wabereye kuri Stade ya Kigali kuri uyu wa Kane, isanga Marines FC muri ¼ cy’Igikombe cy’Amahoro.
Umukino ubanza wari wahuje amakipe yombi mu ntangiriro z’uku kwezi wari warangiye APR FC itsindiye igitego 1-0 mu Majyepfo.
Kuri uyu wa Kane i Nyamirambo, APR FC yari yakoze impinduka icyenda ugereranyije n’abakinnyi 11 babanje mu kibuga ku mukino iheruka guhuramo na Bugesera FC, Niyomugabo Claude na Kwitonda Alain aba ari bo bongera kugarukamo.
Iyi kipe y’Ingabo yafunguye amazamu ku gitego cyinjijwe na Nshuti Innocent ku munota wa cyenda ku mupira yateye mu izamu uvuye ku mutwe wa myugariro w’Amagaju wahagarikaga ishoti ryahinduwe na Niyomugabo Claude.
Byasabye gutegereza umunota wa 34, ibona igitego cya kabiri na cyo cyinjijwe na Nshuti Innocent ku mupira yahawe na Itangishaka Blaise.
Itangishaka wari wambaye igitambaro cya Kapiteni wa APR FC kuri uyu wa Kane, ni we watanze kandi umupira wavuyemo igitego cya gatatu cyinjijwe na Kwitonda Alain Bacca ku munota wa 45.
Amagaju FC yo mu Cyiciro cya Kabiri, irimo abakinnyi bazwi cyane ubwo bakinaga mu makipe akomeye yo mu Cyiciro cya Mbere nka Uwayezu Bernard, Uwingabire Olivier na Sinamenye Cyprien, nta kinini yashoboye gukora ngo ihe akazi APR FC yari yakinishije ikipe imeze nk’iya kabiri.
Gutsinda uyu mukino byatumye APR FC ikomeza ku giteranyo cy’ibitego 4-0 ndetse izahura na Marines FC mu mikino ibiri ya ¼ izaba tariki ya 26 Mata n’iya 4 Gicurasi 2022.
APR FC: Ahishakiye Héritier, Itangishaka Blaise (c), Ndayishimiye Dieudonné, Niyomugabo Claude, Rwabuhihi Aimé Placide, Nsengiyumva Parfait Ir’shade, Ishimwe Anicet, Kwitonda Alain, Ruboneka Jean Bosco, Nshuti Innocent na Nshimiyimana Yunussu.
Amagaju FC: Gashirabake Jean Baptiste, Uwayezu Bernard, Himbaza Jacques, Niyonsenga Samuel, Uwingabire Olivier, Usengimana Jean Pierre, Gihozo Rene Basile, Ndayishimiye Tite, Manzi Sanga John, Iradukunda Clément na Sinamenye Cyprien.
Abakinnyi ba APR FC babanje mu kibuga
Abakinnyi babanjemo ku ruhande rw’Amagaju
Nshuti Innocent yatsinze ibitego bibiri muri uyu mukino
Kwitonda Alain Bacca yishimira igitego cya gatatu cya APR FC
Ndayishimiye Dieudonne ni umwe mu bakinnyi icyenda ba APR FC babanje mu kibuga, batari babanjemo ku mukino uheruka
Bamwe mu bafana ba APR FC bari baje kuyitera ingabo mu bitugu
Chairman wa APR FC, Lt Gen Mubarakh Muganga, yari yaje kuyishyigikira
Amafoto: Sendegeya Jules
/B_ART_COM>