APR FC yerekanye abatoza bashya b’abanya Maroc (AMAFOTO)

Ikipe ya APR FC yerekanye umutoza mushya wayo, Adil Mohammed Erradi ukomoka muri Maroc na Nabyl Bekraoui na we ukomoka mu gihugu cya Marooc uzamwungiriza.

Ku isaha ya saa kumi n’imwe z’umugoroba wo kuri uyu wa Gatanu tariki 2 Kanama 2019 nibwo umutoza mushya mukuru wa APR FC yerekanywe n’iyi kipe. Ni umuhango wabereye ku Kimihurura mu Mujyi wa Kigali.

Uyu mutoza aje gusimbura Jimmy Mulisa wari wasigaranye ikipe nyuma y’uko itandukanye n’umunya Serbia, Zlatko Krmpotić. Mu kwezi gushize nibwo muri Zlatko yasinye amasezerano y’umwaka umwe azamara atoza Polokwane City muri Afurika y’Epfo.

Muri Gashyantare uyu mwaka nibwo Zlatko yari yatangiye akazi ke muri APR FC asimbuye undi munya Serbia Dr Ljubomir "Ljupko" Petrović wasezeye akazi ke ko gutoza APR FC mu Ugushyingo 2018 kubera uburwayi.

Mohammed Erradi w’imyaka 40 , ni umunya- Marooc wavukiye i Bruxelles mu Bubirigi anafitiye ubwenegihugu. Aje muri APR FC nyuma yo guca mu makipe atandukanye ku mugabane w’i Burayi no muri Afurika.

Mu yandi makipe yatoje , harimo amakipe y’abana U 13 na U21 yatoje mu ikipe ya Racing Club de Scaarbeek yo mu Bubirigi (2006-2011), anatoza amakipe y’abana muri FC Brussels ( 2011-2013) aho yaje no kugirwa diregiteri wa siporo muri iyi kipe uwo mwaka.

Ikipe yo muri Afurika yabereye umutoza mukuru ni Bechem United yo muri Ghana yaciyemo muri 2016 akamarammo amezi atandatu, ni mbere yo kwerekeza muri Raja Cassablanca nk’umutoza wungirije muri 2017, aho yatwaranye na bo CAF Confederation Cup ndetse n’igikombe cy’igihugu.

Mbere yo kuza muri APR FC, Adil Mohammed Erradi yari ashinzwe iterambere ry’abana mu ishyirahamwe ry’umupira w’amaguru muri Maroc ndetse akaba yari afite imirimo nk’iyo mu ikipe ya Itihad de Tanger.

Ku ikubitiro aba batoza bakaba bazatangirana n’irushanwa ry’imikino ya gisirikare riteganyijwe gutangira tariki ya, 12 Kanama uyu mwaka mu gihugu cya Kenya.

Adil Mohammed Erradi , umutoza mukuru wa APR FC hamwe na Gen. Mubaraka Muganga, Visi Perezida wa APR FC

Umutoza wungirije

Yasemurirwaga ibiri kuvugirwa muri uyu muhango

IZINDI NKURU
Ibitekerezo(0)
Tanga Igitekerezo