Nyuma y’umunsi umwe ikipe ya APR Fc itangaje ko itazakina irushanwa AGACIRO FOOTBALL TOURNAMENT 2019, yamaze gutangaza ko byahindutse izitabira iri rushanwa.
Ku mugoroba wo kuri uyu wa Kabiri tariki 27/08/2019, ikipe ya APR FC yari yatangaje ko itazakina irushanwa AGACIRO FOOTBALL TOURNAMENT 2019 kubera w’abakinnyi ifite mu ikipe y’igihugu Amavubi ndetse n’abandi bavunikiye mu mikino ya gisirikare.
Irushanwa ry’Agaciro ryari ryashyizwe hagati ya tariki ya 12 na 25 Nzeri 2019 mu rwego rwo kwitegura umwaka mushya w’imikino wa 2019/20.
FERWAFA yari yandikiye amakipe ane yabaye aya mbere muri Shampiyona y’umwaka ushize ayobowe na Rayon Sports, APR FC, Mukura Victory Sports na Police FC iyamenyesha amatariki y’irushanwa.
APR FC ikimara kwakira ayo makuru, ku wa Kabiri yatangaje ko itazitabira irushanwa bitewe n’uko iheruka mu mikino irimo iy’Igikombe cy’Amahoro n’iya Gisirikare yavunikiyemo abakinnyi bayo batatu barimo Mushimiyimana Mohamed, Nizeyimana Djuma na Nshuti Innocent utarakira neza.
Mu ibaruwa yashyizweho umukono n’Umunyamabanga wa APR FC, yavugaga ko iyi kipe yanatanze abakinnyi umunani mu Ikipe y’Igihugu yitegura gukina na Seychelles mu mikino ibiri izaba tariki ya 5 n’iya 10 Nzeri 2019.
Aba bakinnyi bashobora no kwiyongera mu gihe u Rwanda ruzaba rukina na Ethiopia mu ijonjora ryo gushaka itike y’Igikombe cya Afurika gihuza abakinnyi bakina imbere mu bihugu byabo (CHAN 2020). Umukino ubanza uzabera i Addis Ababa tariki ya 20 Nzeri.
Kugeza ubu biravugwa ko FERWAFA yamaze guhindura amatariki ndetse n’uko iri rushanwa rizakinwa, rikazakinwa mu minsi ibiri gusa, aho Rayon Sports yazahura na Police FC, naho APR Fc igahura na Mukura, izitsinze zigahurira ku mukino wa nyuma, mu mikino izaba tariki 13 na 15/09/2019.
Izi mpinduka zatumye APR FC yemeza ko izitabira iyi mikino iri no mu rwego rwo kwitegura shampiyona y’umwaka utaha uzatangira mu ntangiriro z’Ukwakira 2019.
Gahunda nshya igaragaza ko tariki ya 13 Nzeri 2019, amakipe abiri abiri azacakirana hanyuma atsinze ahurire ku mukino wa nyuma tariki ya 15 Nzeri 2019.
Rayon Sports yegukanye Shampiyona y’umwaka ushize ni yo ifite ibikombe bibiri biheruka byose yatwaye itsinze APR FC.