Chairman wa APR FC, Lt Gen Mubarakh Muganga, yavuze ko batazabuza umutoza Erradi Adil Mohammed kugenda mu gihe yaba yifuza kuyivamo.
Umunya-Maroc Adil Mohammed uri gutoza APR FC mu mwaka wa gatatu, azasoza amasezerano y’imyaka ibiri ku mpera z’uyu mwaka w’imikino.
Amakuru avuga ko uyu mwaka ushobora kuba uwa nyuma kuri uyu mutoza watwaye ibikombe bibiri bya Shampiyona biheruka adatsinzwe.
Chairman wa APR FC, Lt Gen Mubarakh Muganga, yavuze ko Erradi Mohammed akiri umutoza wabo ariko mu buryo bushobora guhinduka biturutse ku bwumvikane.
Ati “Adil ni umutoza wa APR ariko biri ‘dynamique’ [bishobora guhinduka], ashobora kuvuga ati njyewe igihe cyanjye kirabaye ni icyo, cyangwa se ngo aba barampa ibiruta ibyo mumpa akaba yahitamo gusezera nk’uko yahitamo no kugaruka. Murabizi cyane kuva yakora agahigo [ko kugeza ikipe ku mikino 50 idatsindwa], si Arabie Saoudite gusa, na Qatar iramukeneye, n’iwabo muri Maroc baramusabye, biri mu bubasha bwe ariko twe twamweretse icyifuzo cyacu na gahunda APR ifite y’igihe kirekire yemera ko tugendana muri ibyo bihe.”
Yakomeje agira ati “Ubwo rero habayeho ko dutandukana byaba biturutse ku mpande zombi, ariko nibura umutoza Adil wa APR turamwubaha, dushobora kubikora ku bwumvikane, ibiganisha mu nyungu z’umuntu ntabwo tumubangamira nk’uko n’abakinnyi mwabibonye, baba 10 baragenda. Nabwo APR ari ikipe igundira nk’uko kera bigeze gushaka kubiturega.”
APR FC yaraye yisubije umwanya wa mbere n’amanota 51, irusha rimwe Kiyovu Sports ya kabiri, ni nyuma yo gutsinda Bugesera FC igitego 1-0 mu mukino w’Umunsi wa 23 wabereye i Nyamata ku Cyumweru.