APR FC yatsinze Rayon Sports igera ku mukino wa nyuma w’igikombe cy’Amahoro

APR FC yatsinze Rayon Sports 2-1 maze igera ku mukino wa nyuma w’igikombe cy’Amahoro yaherukagaho 2017 ikanagitwara ubwo yatsindaga Espoir 1-0.

Wari umukino wo kwishyura wa ½ cy’igikombe cy’Amahoro 2022 wahuje aya makipe y’amakeba mu Rwanda, ni nyuma y’uko umukino ubanza bari banganyije ubusa ku busa.

APR FC yari yakiriye uyu mukino, yari ibizi neza ko isabwa gutsinda uyu mukino kuko kunganya kose kurimo ibitego yari guhita isezererwa mu irushanwa.

Yari ifite abakinnyi bayo bose nta n’umwe ufite ikibazo cy’imvune, gusa umutoza Adil yari yahisemo kwicaza kapiteni w’iyi kipe, Manishimwe Djabel yongera imbaraga mu busatirizi azana Nshuti Innocent, ni mu gihe Rayon Sports yo yaburaga Onana Willy essomba wavunikiye mu mukino ubanza.

Ni umukino watangiranye imbaraga nyinshi amakipe yombi ashaka igitego hakiri kare, Bizimana Yannick yahushije igitego ku mupira yari ahawe na Bacca ku kunota wa 9, yawuteye mu izamu maze Kwizera Olivier arawufata.

APR FC yaje gufungura amazamu ku munota wa 12 ku mupira w’umuterekano watewe na Omborenga Fitina maze Nshuti Innocent ahita atsinda igitego.

Kuva kuri uyu munota Rayon Sports yashyize igitutu kuri APR FC ishaka igitego cyo kwishyura, yaje kukibona ku munota wa 41 gitsinzwe na Muhire Kevin kuri penaliti, ni nyuma y’ikosa Mugisha Gilbert yakoreye Mael Dinjeke mu rubuga rw’amahina. Igice cya mbere cyarangiye ari 1-1.

APR FC yatangiye igice cya kabiri ishaka igitego cya kabiri ku kabi n’akeza biza kuyihira ku munota wa 48 ubwo Nsabimana Aimable yayitsindiraga igitego cya kabiri.

APR FC yaje gukora impinduka maze Byiringiro Lague na Ishimwe Anicet binjiramo havamo Bacca na Mugisha Gilbert.

Rayon Sports Mackezie yahaye umwanya Maxime ni mu gihe na Prince yaje guha umwanya Ishimwe Kevin.

Rayon Sports yakoze impinduka za nyuma ku munota wa 80 aho Iranzi Jean Claude, Muhire Kevin na Mael Dinjeke bavuyemo hinjiramo Muvandimwe Jean Marie Vianney, Kwizera Pierrot na Sanogo Sulaiyman.

Rayon Sports yakomeje gushaka uko yakwishyura iki gitego ndetse igenda irema uburyo butandukanye bw’ibitego ariko umunyezamu Pierre n’ubwugarizi ntiborohera ba rutahizamu b’iyi kipe barimo Musa Esenu.

Ku munota wa 85, Sanogo yateye ishoti rikomeye ariko ku bwa mahirwe make umupira ukubita igiti cy’izamu.

Nyuma yo gutsinda uyu mukino, APR FC ikaba izahura ku mukino wa nyuma na AS Kigali yasezereye Police FC.

11 babanjemo ku mpande zombi

APR FC: Ishimwe Pierre, Omborenga Fitina, Niyomugabo Claude, Nsabimana Aimable, Buregeya Prince, Mugisha Bonheuer, Ruboneka Bosco, Kwitonda Alain Bacca, Nshuti Innocent, Mugisha Gilbert na Bizimana Yannick

Rayon Sports: Kwizera Olivier, Nizigiyimana Karim Mackenzie, Iranzi Jean Claude, Niyigena Clement, Ndizeye Samuel, Mugisha François Master, Nishimwe Blaise, Muhire Kevin, Mael Dinjeke, Rudasingwa Prince na Musa Esenu

11 Rayon Sports yabanje mu kibuga

11 APR FC yabanje mu kibuga

Muhire Kevin niwe wari wishyuriye Rayon Sports

Aimable yishimira igitego cy’intsinzi

IZINDI NKURU
Ibitekerezo(0)
Tanga Igitekerezo