APR FC yatsinze Police FC ishimangira umwanya wa mbere - AMAFOTO

Ikipe ya APR FC yatsinze Police FC 2-0 mu mukino w’umunsi wa 15 wa Shampiyona ikomeza gushimangira umwanya wa mbere.

Ni umukino APR FC yakiriye kuri Stade ya Kigali i Nyamirambo kuri iki Cyumweru tariki 20 Mutarama 2019. Imvura nyinshi yaguye mbere y’umukino ntiyakanze abafana ba APR FC baje kuyishyigikira muri uyu mukino wari ukomeye ku mpande zombi.

Muhadjili Hakizimana wari umaze iminsi atari mu bihe bye byiza niwe wafunguye amazamu ku munota wa mbere w’umukino kuri Coup franc yateye neza , umunyezamu Nduwayo Danny bakunda kwita Barthez ntiyabasha kuwukuramo.

Police FC yabaye nkitunguwe n’icyo gitego yahise ishaka uko icyishyura binyuze kuri rutahizamu Peter Otema na Isaie Songa bayishakiraga ibitego. Byaje kuba bibi ku ruhande rwa Police FC ku munota wa 21 ubwo Peter Otema wasatiraga cyane yavunikaga agasimburwa na Jean Paul Uwimbabazi. Igice cya mbere cyarangiye bikiri 1-0.

Ku munota wa 63 Issa Bigirimana yasimbuye Byiringiro Lague naho Imran Nshimiyimana asimburwa na Nizeyimana Mirafa.

Ku munota wa 79, Sugira Erneste yatsindiye APR FC igitego cya 2, kiba icya 2 atsinze kuva aho agarukiye mu kibuga nyuma y’umwaka n’igice yamaze yaravunitse. Ni igitego yahawe na Ombolenga Fitina witwaye neza muri uyu mukino. Ombolenga yakinaga uyu mukino mu gihe ategereje ibyangombwa byo kujya mu igeragezwa muri Serbia.

APR FC yakomeje kuyobora urutonde rwa Shampiyona n’amanota 35. Rayon Sports ya 2 ifite amanota 31. APR FC isigaje umukino w’ikirarane igomba gukina na Sunrise FC igahita isoza imikino 15 ya ’Phase aller’. APR FC izasura Sunrise FC ku wa 23 Mutarama 2019 i Nyagatare.

Mukura ni iya 3 n’amanota 26 mbere yo gukina ibirarane 5 kuko yo imaze gukina imikino 10.

Uko imikino y’umunsi wa 15 yagenze:

Ku wa Gatanu tariki 18 Mutarama 2019

SC Kiyovu 2-1 Musanze FC

Ku wa Gatandatu tariki 19 Mutarama 2019

AS Muhanga 1-2 Espoir FC
Marines FC 0-2 Rayon Sports FC
AS Kigali 1-0 Amagaju FC

Ku Cyumweru tariki 20 Mutarama 2019

Kirehe FC 1-1 Bugesera FC
APR FC 2-0 Police FC
Etincelles FC 0-1 Sunrise FC

Urutonde rw’agateganyo rukomeje kuyoborwa na APR FC

Abafana ba APR FC bari bazanye ubutumwa bwo gushyigikira Muhadjiri Hakizimana, bamagana amakuru atariyo amaze iminsi amuvugwaho

Azam TV nayo ntikangwa n’imvura

Kuko Rugwiro Herve afite ikibazo cy’umutsi, Rusheshangoga niwe wakinnye mu mwanya we afatanyije na Prince Buregeya

Gen. Jacques Musemakweli, umugaba mukuru w’ingabo zirwanira ku butaka akaba n’Umuyobozi mukura wa APR FC

Gen. Mubarak Muganga Umuyobozi w’Ingabo mu Mujyi wa Kigali no mu Ntara y’Iburasirazuba akaba n’umuyobozi wungirije mu ikipe ya APR FC

Rtd Lt Gen Ceasar Kayizari wayoboye FERWAFA hagati ya 1995-2005

Camarade, umunyamabanga wa APR FC

Bamwe mu bayobozi bakuru muri Polisi y’igihugu barebye uyu mukino

Ombolenga Fitina yakinaga umukino we wa nyuma mbere yo kujya muri Serbia mu igeragezwa

Uretse kwitwara neza cyane kuri uyu mukino, Ombolenga yanatanze umupira wavuyemo igitego cya 2

Abafana ba APR FC ntibakanzwe n’imvura

Emile Kalinda (hagati), umuvugizi w’abafana ba APR FC

Bamwe mu bafana baturutse i Rubavu baje kureba aho ikipe yabo ikina

Eric Ngendahimana, Kapiteni wa Police FC

Sugira Erneste utangiye kugaruka mu bihe bye byo hambere

Issa Bigirimana winjiye mu kibuga asimbuye Lague

Savio yagerageje gushaka igitego ariko biranga

Muvandimwe JMV, myugariro wa Police FC

Abakinnyi ba APR FC bishimira igitego cya Sugira Erneste

Igitego cya 2 kimaze kwinjira, Mphande yahise yiheba

Gisa Fausta, umugore wa Migi akunda kuza gushyigikira APR FC ikinamo umugabo we

Yishimiye umurimo we...Wasanga ariwe mukinnyi mwiza w’ahazaza kuko hari abakinnyi bamwe bakomeye mu Rwanda bari ba ’Ball boys’

Kabange, umwe mu bafana bakomeye ba APR FC

Rubona Emmanuel utoza Intare za APR FC ni umwe mu batoza barebye uyu mukino

Abatoza benshi bo mu Rwanda barebye uyu mukino wahuzaga amakipe y’abashinzwe umutekano

Cassa Mbungo Andre bivugwa ko ashobora kwerekeza muri Musanze FC mu gihe Ruremesha yaba ayirukanwemo kubera umusaruro mubi

Abagize Zone 1 bari mu bafana ba APR FC batakanzwe n’imvura baza gushyigikira ikipe yabo

Abakinnyi ba APR FC bashimiye abafana batakanzwe n’imvura bakaza kubashyigikira

Fair Play...umukino urangiye, abatoza baganiriye iminota igera kuri 2

Jimmy Mulisa yashimiye abakinnyi be uburyo bitwaye

PHOTO:RENZAHO Christophe

IZINDI NKURU
Ibitekerezo(4)
  • MANUCO

    WELL DONE APR FC, mureke abubatse umunwa bavuge natwe dukomeze dukore tuzareba uzabihomberamo.
    media yo murwanda yabaye igikoresho cya GACANGA ariko tacyo bazatugira
    APR fc forever and ever!!!!!!!!!!!!!

    - 21/01/2019 - 10:33
  • fifi

    asyigariweeeeeeeee!!!!!!!! ngo abakinnyi si insina ngufi???!!! ni ibiki se uretse ibirara gusa, abanywarumogi,abasinzi,abagura indaya bakaziba n;ibindi bintagazi. bajye banga kuvuga amafuti yabo ateye isesemi ngo nuko ari aba APR?? muribeshya igihe mwabahishiriye kirahagije, harageze rero ngo ibyabo bijye hanze

    - 21/01/2019 - 19:09
  • fifi

    asyigariweeeeeeeee!!!!!!!! ngo abakinnyi si insina ngufi???!!! ni ibiki se uretse ibirara gusa, abanywarumogi,abasinzi,abagura indaya bakaziba n;ibindi bintagazi. bajye banga kuvuga amafuti yabo ateye isesemi ngo nuko ari aba APR?? muribeshya igihe mwabahishiriye kirahagije, harageze rero ngo ibyabo bijye hanze

    - 21/01/2019 - 19:10
  • hey

    Niwenda Muhadjil mumuzanire ibyapa bingana gute season ataha azakina muri rayon, ese sinaheretsue kuzana ibyapa kukibuga cyane cyane ibyibasira umuntu cga itsinda ryabantu runaka bitemewe. kandi ndakeka biriya byapa byaribasiraga ibitangazamakuru. polisi se buriya yarabasatse?yewe ibyo murwanda nagahoma munwa

    - 22/01/2019 - 11:18
Tanga Igitekerezo