Ikipe ya APR FC yatsinze Police FC 2-0 mu mukino w’umunsi wa 15 wa Shampiyona ikomeza gushimangira umwanya wa mbere.
Ni umukino APR FC yakiriye kuri Stade ya Kigali i Nyamirambo kuri iki Cyumweru tariki 20 Mutarama 2019. Imvura nyinshi yaguye mbere y’umukino ntiyakanze abafana ba APR FC baje kuyishyigikira muri uyu mukino wari ukomeye ku mpande zombi.
Muhadjili Hakizimana wari umaze iminsi atari mu bihe bye byiza niwe wafunguye amazamu ku munota wa mbere w’umukino kuri Coup franc yateye neza , umunyezamu Nduwayo Danny bakunda kwita Barthez ntiyabasha kuwukuramo.
Police FC yabaye nkitunguwe n’icyo gitego yahise ishaka uko icyishyura binyuze kuri rutahizamu Peter Otema na Isaie Songa bayishakiraga ibitego. Byaje kuba bibi ku ruhande rwa Police FC ku munota wa 21 ubwo Peter Otema wasatiraga cyane yavunikaga agasimburwa na Jean Paul Uwimbabazi. Igice cya mbere cyarangiye bikiri 1-0.
Ku munota wa 63 Issa Bigirimana yasimbuye Byiringiro Lague naho Imran Nshimiyimana asimburwa na Nizeyimana Mirafa.
Ku munota wa 79, Sugira Erneste yatsindiye APR FC igitego cya 2, kiba icya 2 atsinze kuva aho agarukiye mu kibuga nyuma y’umwaka n’igice yamaze yaravunitse. Ni igitego yahawe na Ombolenga Fitina witwaye neza muri uyu mukino. Ombolenga yakinaga uyu mukino mu gihe ategereje ibyangombwa byo kujya mu igeragezwa muri Serbia.
APR FC yakomeje kuyobora urutonde rwa Shampiyona n’amanota 35. Rayon Sports ya 2 ifite amanota 31. APR FC isigaje umukino w’ikirarane igomba gukina na Sunrise FC igahita isoza imikino 15 ya ’Phase aller’. APR FC izasura Sunrise FC ku wa 23 Mutarama 2019 i Nyagatare.
Mukura ni iya 3 n’amanota 26 mbere yo gukina ibirarane 5 kuko yo imaze gukina imikino 10.
Uko imikino y’umunsi wa 15 yagenze:
Ku wa Gatanu tariki 18 Mutarama 2019
SC Kiyovu 2-1 Musanze FC
Ku wa Gatandatu tariki 19 Mutarama 2019
AS Muhanga 1-2 Espoir FC
Marines FC 0-2 Rayon Sports FC
AS Kigali 1-0 Amagaju FC
Ku Cyumweru tariki 20 Mutarama 2019
Kirehe FC 1-1 Bugesera FC
APR FC 2-0 Police FC
Etincelles FC 0-1 Sunrise FC
Urutonde rw’agateganyo rukomeje kuyoborwa na APR FC
Abafana ba APR FC bari bazanye ubutumwa bwo gushyigikira Muhadjiri Hakizimana, bamagana amakuru atariyo amaze iminsi amuvugwaho
Azam TV nayo ntikangwa n’imvura
Kuko Rugwiro Herve afite ikibazo cy’umutsi, Rusheshangoga niwe wakinnye mu mwanya we afatanyije na Prince Buregeya
Gen. Jacques Musemakweli, umugaba mukuru w’ingabo zirwanira ku butaka akaba n’Umuyobozi mukura wa APR FC
Gen. Mubarak Muganga Umuyobozi w’Ingabo mu Mujyi wa Kigali no mu Ntara y’Iburasirazuba akaba n’umuyobozi wungirije mu ikipe ya APR FC
Rtd Lt Gen Ceasar Kayizari wayoboye FERWAFA hagati ya 1995-2005
Camarade, umunyamabanga wa APR FC
Bamwe mu bayobozi bakuru muri Polisi y’igihugu barebye uyu mukino
Ombolenga Fitina yakinaga umukino we wa nyuma mbere yo kujya muri Serbia mu igeragezwa
Uretse kwitwara neza cyane kuri uyu mukino, Ombolenga yanatanze umupira wavuyemo igitego cya 2
Abafana ba APR FC ntibakanzwe n’imvura
Emile Kalinda (hagati), umuvugizi w’abafana ba APR FC
Bamwe mu bafana baturutse i Rubavu baje kureba aho ikipe yabo ikina
Eric Ngendahimana, Kapiteni wa Police FC
Sugira Erneste utangiye kugaruka mu bihe bye byo hambere
Issa Bigirimana winjiye mu kibuga asimbuye Lague
Savio yagerageje gushaka igitego ariko biranga
Muvandimwe JMV, myugariro wa Police FC
Abakinnyi ba APR FC bishimira igitego cya Sugira Erneste
Igitego cya 2 kimaze kwinjira, Mphande yahise yiheba
Gisa Fausta, umugore wa Migi akunda kuza gushyigikira APR FC ikinamo umugabo we
Yishimiye umurimo we...Wasanga ariwe mukinnyi mwiza w’ahazaza kuko hari abakinnyi bamwe bakomeye mu Rwanda bari ba ’Ball boys’
Kabange, umwe mu bafana bakomeye ba APR FC
Rubona Emmanuel utoza Intare za APR FC ni umwe mu batoza barebye uyu mukino
Abatoza benshi bo mu Rwanda barebye uyu mukino wahuzaga amakipe y’abashinzwe umutekano
Cassa Mbungo Andre bivugwa ko ashobora kwerekeza muri Musanze FC mu gihe Ruremesha yaba ayirukanwemo kubera umusaruro mubi
Abagize Zone 1 bari mu bafana ba APR FC batakanzwe n’imvura baza gushyigikira ikipe yabo
Abakinnyi ba APR FC bashimiye abafana batakanzwe n’imvura bakaza kubashyigikira
Fair Play...umukino urangiye, abatoza baganiriye iminota igera kuri 2
Jimmy Mulisa yashimiye abakinnyi be uburyo bitwaye
PHOTO:RENZAHO Christophe
MANUCO
WELL DONE APR FC, mureke abubatse umunwa bavuge natwe dukomeze dukore tuzareba uzabihomberamo.
media yo murwanda yabaye igikoresho cya GACANGA ariko tacyo bazatugira
APR fc forever and ever!!!!!!!!!!!!!
fifi
asyigariweeeeeeeee!!!!!!!! ngo abakinnyi si insina ngufi???!!! ni ibiki se uretse ibirara gusa, abanywarumogi,abasinzi,abagura indaya bakaziba n;ibindi bintagazi. bajye banga kuvuga amafuti yabo ateye isesemi ngo nuko ari aba APR?? muribeshya igihe mwabahishiriye kirahagije, harageze rero ngo ibyabo bijye hanze
fifi
asyigariweeeeeeeee!!!!!!!! ngo abakinnyi si insina ngufi???!!! ni ibiki se uretse ibirara gusa, abanywarumogi,abasinzi,abagura indaya bakaziba n;ibindi bintagazi. bajye banga kuvuga amafuti yabo ateye isesemi ngo nuko ari aba APR?? muribeshya igihe mwabahishiriye kirahagije, harageze rero ngo ibyabo bijye hanze
hey
Niwenda Muhadjil mumuzanire ibyapa bingana gute season ataha azakina muri rayon, ese sinaheretsue kuzana ibyapa kukibuga cyane cyane ibyibasira umuntu cga itsinda ryabantu runaka bitemewe. kandi ndakeka biriya byapa byaribasiraga ibitangazamakuru. polisi se buriya yarabasatse?yewe ibyo murwanda nagahoma munwa