APR FC yatsinze Marines FC mu Gikombe cy’Amahoro

Ibitego bya Kwitonda Alain ‘Bacca’ byafashije APR FC gutsinda Marines FC 2-0 mu mukino ubanza wa ¼ cy’Igikombe cy’Amahoro wabereye kuri Stade Umuganda kuri uyu wa Gatatu.

Amakipe yombi yahuye nyuma y’iminsi itatu akinnye muri Shampiyona aho APR FC yari yatsinze igitego 1-0 ku Cyumweru.

Mu mukino ubanza wa ¼ cy’Igikombe cy’Amahoro wabaye kuri uyu wa Gatatu, APR FC yatsindiwe na Kwitonda Alain ‘Bacca’ ku munota wa 15 n’uwa 40.

APR FC yari yagaruye abakinnyi bayo bakomeye barimo umunyezamu Ishimwe Jean Pierre, Buregeya Prince, Mugisha Bonheur, Manishimwe Djabel na Bizimana Yannick.

Ku ruhande rwa Marines FC, umutoza Rwasamanzi Yves yari yaruhuye bamwe mu bakinnyi babanza mu kibuga kugira ngo ategure umukino wa Shampiyona uzabahuza na Musanze FC ku wa Gatanu.

Umukino wo kwishyura hagati ya APR FC na Marines FC uzakinwa ku wa Gatatu, tariki ya 4 Gicurasi 2022.

Uko amakipe yatsindanye mu mikino ibanza ya ¼ cy’Igikombe cy’Amahoro

Ku wa Kabiri

  • AS Kigali 1-0 Gasogi United
  • Etoile de l’Est 1-2 Police FC
  • Rayon Sports 1-0 Bugesera FC

Ku wa Gatatu

  • Marines FC 0-2 APR FC
IZINDI NKURU
Ibitekerezo(0)
Tanga Igitekerezo