CAF Champions League:APR FC yatsinze Gor Mahia mu mukino ubanza

APR FC yatangiranye intsinzi mu ijonjora rya mbere rya CAF Champions League, itsinda Gor Mahia FC ibitego 2-1 mu mukino ubanza

Ni umukino wabereye kuri Stade ya Kigali i Nyamirambo kuri uyu wa Gatandatu tariki 28 Ugushyingo 2020 guhera saa cyenda z’umugoroba.

Niyonzima Olivier ‘Sefu’ yafunguye amazamu ku munota wa 10 w’umukino nyuma y’uko Omborenga Fitina yari amaze guhana ikosa ryakorewe kuri Imanishimwe Emmanuel.

Mu minota ya mbere APR FC ni yo yahise yinjira mu mukino ndetse Manishimwe Djabel yagerageje ishoti rikomeye yatereye inyuma y’urubuga rw’amahina, umupira ufatwa n’umunyezamu Boniface Oluoch.

Gor Mahia yakiniraga ku kibuga itabashije gukoreraho imyitozo nkuko bigenwa n’Impuzamashyirahamwe y’Umupira w’Amaguru, CAF, kuko yatinze kugera mu Mujyi wa Kigali na yo yaje kwisanga mu mukino ndetse yishyura igitego mbere y’uko igice cya mbere kirangira.

Ku munota wa 28, Gor Mahia yishyuye igitego cyatsinzwe na Kenneth Muguna ku mupira w’umuterekano yatereye nko muri metero 23, Rwabugiri Umar ananirwa kuwukuramo.

Umutoza wa APR FC, Adil Mohammed Erradi, yakoze impinduka mu gice cya kabiri, Buregeya Prince asimburwa na Byiringiro Lague mu gihe Jacques Tuyisenge yasimbuye Danny Usengimana nyuma y’iminota icyenda.

APR FC yahise yongera gusatira Gor Mahia bikomeye ndetse bitanga umusaruro ku munota wa 61, aho Omborenga Fitina yahinduye umupira mu rubuga rw’amahina, myugariro Andrew Juma aritsinda.

Manishimwe Djabel yagerageje uburyo bw’ishoti ryanyuze hejuru y’izamu mu gihe na Tuyisenge yahinduriwe umupira mwiza na Byiringiro Lague, awuteye n’umutwe ugarurwa n’umutambiko w’izamu.

APR FC yashoboraga kubona igitego cya gatatu mu minota ya nyuma, uburyo bwageragejwe na Bizimana Yannick wari uherejwe na Byiringiro Lague, busubizwa inyuma na Boniface Oluoch washyize umupira muri koruneri.

Umukino wo kwishyura uzabera i Nairobi ku wa Gatandatu tariki ya 5 Ukuboza 2020, aho ikipe izakomeza izahura n’izaba yakomeje hagati ya Al Nasr yo muri Libya na Belouizdad yo muri Algeria.

Nyuma y’uyu mukino, umutoza wa Gor Mahia Sammy Omollo yavuze ko bitwaye neza ugereranyije no kuba ari wo mukino wa mbere w’amarushanwa bakinnye kuva mu kwezi kwa gatatu, avuga ko no kujyamo kwa Jacques Tuyisenge kwabashyizeho igitutu.

Ati "Twakoze ibishoboka byose ngo tubone umusaruro mwiza, wari umukino wa mbere w’irushanwa kuva mu kwa gatatu. Tuyisenge Jacques yinjiye byadushyize ku gitutu kuko ubusanzwe ni umukinnyi uba usatira cyane, ushyira igitutu kuri ba myugariro."

Umutoza Adir Mohamed wa APR FC, yavuze ko ashimira uko abakinnyi be bitwaye, ariko kuba atari azi ikipe byatumye abanza gukina yugarira, aza gutangira gusatira mu gice cya kabiri amaze kumenya uko ikipe ihagaze.

"Twakinnye n’ikipe ifite ubunararibonye, ikipe ifite abakinnyi bafite ubunararibonye, ndashimira abakinnyi banjye babashije kubyitwaramo neza, ndetse n’abakinnyi bakiri bato twahaye umwanya kandi bakinnye neza"

"Mu gice cya mbere twagombaga kubanza kwiga ikipem ni yo mpamvu mu gice cya kabiri mwabonye twasatiriye cyane, ubu navuga ko mbifata ko ari ubusa ku busa, ubu tugiye gutegura umukino utaha"

Abakinnyi babanjemo ku mpande zombi:

APR FC: Rwabugiri Umar, Omborenga Fitina, Imanishimwe Emmanuel, Manzi Thierry, Buregeya Prince, Mutsinzi Ange, Niyonzima Olivier Sefu, Bukuru Christophe, Manishimwe Djabel, Danny Usengimana na Bizimana Yannick

Gor Mahia: Boniface Oluoch, Geoffrey Ochieng, Philemon Otieno, Andrew Juma, Charles Momanyi, Bernard Ondiek, Ernest Wendo, Kenneth Muguna (c), Bertrand Konfor, Tito Okello na Samuel Onyango

PHOTO:Rabbin Imani Isaac

IZINDI NKURU
Ibitekerezo(0)
Tanga Igitekerezo