APR FC yatsinze Etincelles FC, ikomeza agahigo ko kudatsindwa - AMAFOTO

Ikipe ya APR FC yatsinze Etincelles FC 2-0, ikomeza kugira agahigo ko kumara imikino 5 yikurikiranya itsinda buri mukino ndetse buri wose itsinda ibitego 2 itinjijwe na kimwe. APR FC iyoboye urutonde n’amanota 15 , igakurikirwa na Mukura VS ifite 13.

Hari mu mukino wo ku munsi wa 5 wa Shampiyona, Azam Rwanda Premier League 2018/2019. Ni umukino wabereye kuri Stade Umuganda i Rubavu kuri uyu wa Kabiri tariki 6 Ugushyingo 2018.

Ibitego byose bya APR FC byatsinzwe na Imanishimwe Emmanuel bakunda kwita Mangwende.

Mu gice cya mbere cy’umukino umukinnyi Nshuti Dominique Savio yagoye cyane abinyuma ba Etincelles FC ari naho haje kuvamo umupira yateye wavuyemo igitego cyatsinzwe na Mangwende. Nshuti Savio yateye ishoti , umunyezamu wa Etincelles awukuramo awugarura inyuma y’urubuga rw’amahina usanga Mangwende aho yari ahagaze ahita atera ishoti riremereye adahagaritse atsinda igitego cya mbere ku munota wa 26.

Ku munota wa 64 nabwo Mangwende yatsinze igitego gisa nicyo yari yatsinze mbere. Umupira wari uhinduwe na Ombolenga Lague yananiwe kuwerekeza mu izamu, ba myugariro ba Etincelles bawukuramo bawerekeza inyuma y’urubuga rw’amahina nanone usanga Mangwende ahagaze neza atera ishoti ryagendeye hasi, Dukuzeyezu Pascal, umunyezamu wa Etincelles FC ntiyabasha kuwukuramo.

Nyuma yo gutsinda uyu mukino, APR FC niyo iyoboye urutonde rw’agateganyo n’amanota 15/15, ikaba izigamye ibitego 10 ndetse nta gitego iratsindwa. Mukura VS yanganyije na AS Kigali 0-0 yahise iguma ku mwanya wa 2 n’amanota 13.

Imikino yabereye i Rubavu iba ari umwanya mwiza ku bafana bagasura ikiyaga cya Kivu

11 Etincelles FC yabanje mu kibuga

11 APR FC yabanje mu kibuga

Nk’ibisanzwe , Ombolenga yakinnye neza uruhande rw’i buryo

Savio wagoye cyane ba myugariro ba Etincelles FC

Savio niwe wahinduye umupira wavuyemo igitego cya mbere cya APR FC

Hakizimana Muhadjili wagowe n’uyu mukinnyi ndetse utabashije gutsinda igitego muri uyu mukino yagumanye ibitego 3 anganya na Lague bakinana muri APR FC ndetse na Sarpong wa Rayon Sports

Abatarengeje imyaka 23 bari mu mwiherero i Rubavu bitegura RD Congo barebye uyu mukino

Abafana ba Zone 1 baheruka guhembwa nka Fan Club yitwaye neza umwaka ushize mu zifana APR FC bari baherekeje ikipe yabo i Rubavu

I bumoso hari Rwabuhungu Dan, Perezida wa Zone 1 n’umunyamabanga wayo Mbabazi Olga

Online Fan Club

Aba ni aha bawurebeye!

Kimenyi Yves yishimira igitego

Bamwe baba babyinira ku rukoma, abandi bicaye barambije...umufana wa Etincelles yababazwaga nibyo yabonaga bikorerwa ikipe ye

Nduhirabandi Abdoulkalim bita Coka, umutoza wa Etincelles FC

Petrovic, umutoza wa APR FC yitegereza neza uko umukino uri kugenda

Lague na we utabashije gutsinda igitego yagumanye 3

Nsengiyumva Moustapha winjiye asimbuye

IZINDI NKURU
Ibitekerezo(3)
  • ######

    Andika ubutumwa. Apr nkunda nzakugwa inyuma nyamukandagira sha

    - 7/11/2018 - 08:18
  • steve

    Ikipe yacu kuki batakiymbika neza nka kera ndabona dusigaye twambara Nike(umupura) na errea(ikabutura) icyarimwe? Bazahe kit manager akazi ugendanye n’igihe. APR FC komereza ho utsinda

    - 7/11/2018 - 11:23
  • Emmy

    Bambara nabi gusa puuuuuu

    - 7/11/2018 - 14:37
Tanga Igitekerezo