APR FC yatsinze Espoir FC, isubirana umwanya wa mbere

APR FC yatsinze Espoir FC ibitego 3-1 mu mukino w’umunsi wa cyenda wa Shampiyona waberaga kuri Stade ya Kigali i Nyamirambo, ihita ifata umwanya wa mbere n’amanota 21.

Ni umukino APR FC yari yakiriye Espoir FC ku kibuga cya Kigali i Nyamirambo. APR FC niyo yatangiye isatira cyane ishakisha igitego hakiri kare, gusa ntibabasha kubyaza umusaruro amahirwe bagiye babona mu minota ya mbere

Ku munota wa 17, nibwo Espoir FC yabonye amahirwe ya mbere akomeye ari nayo yonyine yabonye mu gice cya mbere, ubwo Kyambade yari mu rubuga rw’amahina wenyine, areba uko Rwabugiri ahagaze, aramuroba ariko ahita awukuramo.

Nyuma y’iminota ibiri gusa, ku munota wa 19, Niyomugabo Claude yazamukanye umupira awuha Djabel wahise yongera aramucomekera ahindura umupira imbere y’izamu maze Mushimiyimana Janvier agiye gukiza izamu ahita yitsinda igitego.

Amakipe yombi yakomeje gukina ubona ko ashaka ibindi bitego ariko igice cya mbere kirangira nta zindi mpinduka zibaye.

Igice cya kabiri APR FC yatangiranye imbaraga ku munota wa 46, Djabel yahinduye umupira imbere y’izamu rya Espoir Lague atera ishoti rikomeye mu izamu, ariko byamahirwe umunyezamu awukuramo, ba myugariro bawukura imbere y’izamu umupira usanga Sefu aho ahagaze ahita atera mu izamu adahagaritse nawo umunyezamu awukuramo.

Guhusha ubwo buryo bwose ku ruhande rwa APR FC byahaye imbaraga Espoir ubwo ku munota wa 58′ Kyambadde Fred yishyuriraga ikipe ye nyuma yo gucenga ba myugariro ba APR FC ku mupira yacomekewe na Musasizi John mu rubuga rw’amahina.

Umutoza wa APR FC Mohammed Erradi yahise akora impinduka 2 zihuse ku munota wa 60, Lague na Bukuru Christophe bavamo, hinjiramo Placide na Buteera Andrew ahita anahindura uburyo bw’imikinire ashyira ba myugariro batatu inyuma bituma Omborenga na Niyomugabo bazamuka ndetse byanabaye igisubizo kuri APR.

Nyuma y’izo mpinduka ku munota wa 61′ APR FC yahise ibona igitego cyatsinzwe na Niyomugabo Claude ku mupira yari ahawe na Manishimwe Djabel nyuma yo guhererekanya neza na Nshuti Innocent.

Bidatinze APR FC yahise ibona igitego cya gatatu gitsinzwe na Dany Uaengimana ku munota wa 63′ ku mupira Djabel yateye mu izamu umunyezamu akawukuramo, Danny wari wakurikiye ahita asongamo.

Ku munota wa 73, APR FC yakoze impinduka za nyuma havamo Sefu hinjiramo Mushimiyimana Mohammed. APR FC yakomeje gusatira ishaka kongera umubare w’ibitego na Espoir FC ishaka kwishyura ariko umukino urangira ari 3-1.

Gutsinda uyu mukino byatamye APR FC ifata umwanya wa mbere n’amanota 21, Police FC ifite 18 na Mukura 17 ariko zo zikaba zitarakina umukino w’umunsi wa 9.

IZINDI NKURU
Ibitekerezo(0)
Tanga Igitekerezo