APR FC yasuye urwibutso rwa Jenoside rwa Kigali (Amafoto)

Kuri uyu wa Mbere, tariki 18 Mata 2022, abakinnyi, abatoza n’abayobozi ba APR FC basuye urwibutso rwa Jenoside yakorewe Abatutsi rwa Kigali ku Gisozi, bunamira inzirakarengane zihashyinguye.

Mu gihe hashinze imyaka 28 Jenoside yakorewe Abatutsi igatwara ubuzima bw’abarenga miliyoni ibaye, ubu u Rwanda n’Isi yose bari mu gihe cy’iminsi 100 yo kwibuka.

Muri iyi minsi 100 ibanzirizwa n’iminsi irindwi y’umwihariko, haba hateganyijwe ibikorwa bitandukanye bigenda bifasha abantu kwibuka abazize Jenoside yakorewe Abatutsi, akaba ari muri urwo rwego Ikipe ya APR FC yasuye urwibutso rwa Jenoside rwa Kigali ku Gisozi.

Mu bayobozi b’iyi kipe bitabiriye iki gikorwa harimo Umunyamabanga Mukuru wayo, Michel Masabo, Team Manager Lt Colonel Guillaume Rutayisire, Umubitsi Kalisa Georgine ndetse n’ushinzwe igura n’igurishwa ry’abakinnyi muri APR FC, Mupenzi Eto. Hari kandi n’abakunzi bayo barimo Emile Kalinda na Mike Lagalette.

Mbere yo kwinjira mu nzu y’Amateka y’Urwibutso rwa Kigali rwa Gisozi, basobanuriwe amwe mu mateka ya Jenoside yakorewe Abatutsi mu 1994.

Bazengurutse urwibutso rwa Jenoside rwa Kigali, bunamira ndetse banashyira indabo ku mva rusange ishyinguyemo imibiri y’abazize Jenoside yakorewe Abatutsi muri Mata 1994.

Nyuma yo gutsinda Bugesera FC igafata umwanya wa mbere muri Shampiyona, APR FC izasubira mu kibuga ku wa Kane ihura n’Amagaju mu mukino wa 1/8 wo kwishyura.

Umukino ubanza wabereye i Nyamagabe mu ntangiriro z’uku kwezi, warangiye APR FC itsinze igitego 1-0 cyinjijwe na Itangishaka Blaise mu minota ya mbere.

Amafoto: APR FC

IZINDI NKURU
Ibitekerezo(0)
Tanga Igitekerezo