APR FC yasinyishije Nsengiyumva Moustapha

Ikipe ya APR FC izahagararira u Rwanda mu marushanwa y’Afurika y’amakipe yabaye aya mbere iwayo, TOTAL CAF Champions League ikomeje kwiyubaka igura abakinnyi bashya. Kuri ubu yamaze gusinyisha Nsengiyumva Mustafa imyaka ibiri.

Nsengiyumva Moustapha yakiniraga Police FC ariko ari mu bakinnyi batari bongerewe amasezerano.

Nsengiyumva Mustafa w’imyaka 22 yahereye mu ishuri ry’umupira ryahozeho rya Marines FC. Mustafa yazamuwe n’imikino y’abana ya Copa Cocacola. Usibye iyi mikino, Mustafa kandi yanakinnye irindi rushanwa ry’abana ryitwa Airtel Rising Star, icyo gihe ikipe ye yanatwaye igikombe cy’iryo rushanwa.

Mustafa nyuma yo kuva muri iryo shuri ry’umupira rya Marines, yahise ajya mu Isonga ari naho yavuye yerekeza muri Rayon Sport ahakina imyaka ibiri nyuma nibwo yahise ajya muri Police FC.

Mustafa akaba abaye umukinnyi wa kane uguzwe muri APR FC kugeza ubu nyuma ya Michel Rusheshangoga, Nizeyimana Mirafa, Ntwari Evode. Abandi ni Mugunga Yves na Ntwari Fiacle bavuye mu Ntare FC. Kuri uyu Gatanu, Mustafa agomba gusanga ikipe ya APR i Huye aho iri gukorera imyitozo.

IZINDI NKURU
Ibitekerezo(1)
  • ######

    APR ibonye umukinnyi mwiza

    - 21/09/2018 - 15:32
Tanga Igitekerezo