APR FC yashyikirijwe igikombe cya Shampiyona itaherewe igihe - AMAFOTO

Ikipe ya APR FC yashyikirijwe igikombe cya Shampiyona yegukanye umwaka ushize w’imikino.Ni icya 17 yegukanye kuva yashingwa.

Tariki 26 Gicurasi 2018 nibwo APR FC yegukanye igikombe cya Shampiyona 2017/2018 nyuma yo gutsinda Espoir FC 2-0 kuri Stade Amahoro i Remera. Icyo gihe ntiyahise igihabwa.

Icyo gihe, bitewe n’uko shampiyona yageze ku munsi wa nyuma hataramenyekana ikipe izegukana igikombe hagati ya AS Kigali na APR FC ngo byorohere umuterankunga wa shampiyona AZAM TV kumenya umukino yari kwerekana imbonankubone kuko adafite ubushobozi bwo kwerekana imikino ibiri icyarimwe, Ferwafa yafashe icyemezo cyo gusubika umuhango wo gutanga igikombe ukazashakirwa undi munsi.

Kuri uyu wa Gatanu tariki 19 Ukwakira 2018 nibwo APR FC yashyikirijwe iki gikombe mbere gato y’uko hakinwa umukino ufungura Shampiyona 2018/2019 wahuje APR FC n’Amagaju.

Byari biteganyijwe ko APR FC ishyikirizwa iki gikombe ku isaha ya saa cyenda kuri Stade ya Kigali ariko yagihawe nyuma gato kubera imvura nyinshi yaguye mu bice byinshi by’u Rwanda ndetse no mu Mujyi wa Kigali.

Imvura ihitutse, abakinnyi ba APR FC baje mu kibuga, bambwikwa imidali. Umuyobozi wa Azam TV Rwanda yashyikirije Mugiraneza Jean Baptiste Migi, kapiteni wa APR FC Sheki ya Miliyoni 25 FRW agenerwa ikipe yatwaye igikombe cya Shampiyona.

Sekamana Jean Damascene , Perezida wa FERWAFA niwe washyikirije Migi igikombe cya Shampiyona.

APR FC yegukanye igikombe ifite amanota 66. Ni icya 17 yegukanye, ikaba ari nayo ifite ibikombe byinshi mu Rwanda, ikurikiwe na Rayon Spots ifite umunani naho Kiyovu Sports ikagira bitatu.

Ibikombe bya Shampiyona APR FC yegukanye ni : 1995, 1996, 1999, 2000, 2001, 2003, 2005, 2006, 2007, 2009, 2010, 2011, 2012, 2014, 2015, 2016 na 2018.

Gutwara igikombe cya Shampiyona nibyo bihesha APR FC kuzahagararira u Rwanda mu marushanwa ya Total CAF Champions League 2019.

Col. Kabagambe ukuriye abafana ba APR FC yabanje kugera Nyabugogo kureba uko abafana biteguye...Yakiriwe na Songa Mbele ukuriye ’Mobilization’ y’abafana ba APR FC ndetse na Rwabuhungu Dan ukuriye Zone 1

Uyu mumotari ni uku yahisemo gutaka moto ye

Abafana ba APR FC babanje gukora akarasisi bahereye Nyabugogo

Imvura niyo yarogoye akarasisi k’abafana ba APR FC..Yaguye bageze muri Rond Point yo mu Mujyi

Abagize Zone 1 bari bakenyeye, abagabo bambaye amakoti

Ibyishimo byari byose ku bafana ba APR FC

Abagize Intare za APR FC nabo bari babyambariye

PHOTO:RENZAHO Christophe

IZINDI NKURU
Ibitekerezo(2)
  • ######

    Ibintu byali uburyohe kbsa,tubarinyuma basore bacu nikindi gikombe cyuno mwaka nicyacu.

    - 20/10/2018 - 08:59
  • ######

    Mwakozekuduhamakurumeza

    - 23/07/2019 - 20:07
Tanga Igitekerezo