APR FC yanyagiye Musanze FC ibitego 5-0 mu mukino w’umunsi wa cumi n’umwe wa Shampiyona waberaga kuri Stade ya Kigali i Nyamirambo kuri uyu wa Gatandatu, iguma ku mwanya wa mbere n’amanota 27.
APR FC niyo yari yakiriye Musanze FC ku kibuga cya Nyamirambo ku isaha ya saa cyenda z’umugoroba.
Musanze FC yakinnye uyu mukino idafite umwe mu bakinnyi igenderaho, Mugenzi Cedric bita Ramires warwaye Maralia mbere gato y’uko uyu mukino uba.
Ku munota wa 6 Usengimana Dany yafunguraye amazamu ku mupira yahawe na Manishimwe Djabel.
Ku munota wa 11 Byiringiro Lague yatsinze icya kabiri nyuma yo gucenga ba myugariro batatu ba Musanze FC, umupira awuboneza neza mu rushundura.
Ku munota wa 15 Byiringiro Lague yazamukanye umupira ku ruhande rw’iburyo awuzana mu rubuga rw’amahina umunyezamu Gad awufashe arawurekura usanga Djuma Nizeyimana umucenze awugeza mu rushundura. Manishimwe Djabel yatsinze i cya kane ku munota wa 42 amakipe yombi ajya kuruhuka ari 4-0.
Ku munota wa 74 kapiteni Manzi Thierry yaje gutsinda igitego cya gatanu ku mupira mwiza wari utewe na Bukuru usanga Manzi ari wenyine atsinda igitego n’umutwe.
Gutsinda uyu mukino byatamye APR FC ikomeza kuyobora urutonde rwa shampiyona n’amanota 27 ndetse n’umubare w’ibitego izigamye biriyongera biba 17. Nyuma y’uyu mukino, APR FC iratangira kwitegura ikipe ya Gicumbi bazahura nayo mu cyumweru gitaha.
11 APR FC yabanje mu kibuga
11 Musanze FC yabanje mu kibuga
Harerimana Gilbert, umutoza w’abanyezamu niwe watoje iyi kipe nyuma y’uko Niyongaba Amars na Nduwayo Pablo bari basanzwe bayitoza basezerewe
Danny yishimira igitego cya mbere
Gad yahindukiye inshuro 5
Lague watsinze igitego cya kabiri
Djuma Nizeyimana mu kazi...niwe watsinze igitego cya 3
Uko igitego cya 3 cyinjiye mu izamu
Rwarutabura ati " Ndabona muri kuzitsinda umusubirizo, ariko se uribuka urubanza dufitanye le 21 wa mugani w’abazungu ?"
Nyiragasazi ati " Ndayibuka rwose ! Niwo mukino wa mbere ugiye kubaho bwa mbere ikipe zombi buri imwe iguze mu yindi abakinnyi bagera kuri 5, nzaba nabukereye, kandi uzabona ibyo tuzabakorera!"
....barakomeza baraganira ku by’umukino uzahuza APR FC na Rayon Sports ku munsi wa 15 wa Shampiyona
Manishimwe Djabel watanze umupira uvamo igitego akanatsinda igitego
Aha byari bimaze kuba 4
Intsinzi iraryoha rwose....uyu ni uku yumvaga yagaragaza ibyishimo byari ku mutima we
Lieutenant General Jacques Musemakweli ( i bumoso), Umugenzuzi Mukuru (Inspector General) wa RDF akaba na Perezida wa APR FC yakurikiye uyu mukino
Perezida wa Musanze FC , Tuyishimire Placide na we yaje gushyigikira ikipe ye
Visi Perezida wa Musanze FC ( i buryo)
Ibitego batsinzwe byabatunguye
Hagati hari umuyobozi w’abafana ba Musanze FC
I buryo hari Emile Kalinda , umuvugizi w’abafana ba APR FC
Songambele ushinzwe Mobilisation muri APR FC
Umufana wa Musanze FC uzwi ku izina rya Cangirangi ati Nayamanitse, ndatsinzwe, ndemeye
Christian Nsengi , umutoza wa RD Congo yakurikiye uyu mukino ...yaje mu mahugurwa yahuje ba Technical Directors bo mu bihugu bya Algeria, Angola, Benin, Cameroon, Cape Verde, DR Congo, Comoros, Djibouti, Gabon, Equatorial Guinea, Morocco, Rwanda, Sierra Leone, Somalia, Tanzania na Zambia
Umutoza Gilbert yageze aho arumirwa
Omar Rwabugiri utahuye n’akazi kenshi