APR FC yanyagiye Musanze FC iguma ku mwanya wa mbere (AMAFOTO)

APR FC yanyagiye Musanze FC ibitego 5-0 mu mukino w’umunsi wa cumi n’umwe wa Shampiyona waberaga kuri Stade ya Kigali i Nyamirambo kuri uyu wa Gatandatu, iguma ku mwanya wa mbere n’amanota 27.

APR FC niyo yari yakiriye Musanze FC ku kibuga cya Nyamirambo ku isaha ya saa cyenda z’umugoroba.

Musanze FC yakinnye uyu mukino idafite umwe mu bakinnyi igenderaho, Mugenzi Cedric bita Ramires warwaye Maralia mbere gato y’uko uyu mukino uba.

Ku munota wa 6 Usengimana Dany yafunguraye amazamu ku mupira yahawe na Manishimwe Djabel.

Ku munota wa 11 Byiringiro Lague yatsinze icya kabiri nyuma yo gucenga ba myugariro batatu ba Musanze FC, umupira awuboneza neza mu rushundura.

Ku munota wa 15 Byiringiro Lague yazamukanye umupira ku ruhande rw’iburyo awuzana mu rubuga rw’amahina umunyezamu Gad awufashe arawurekura usanga Djuma Nizeyimana umucenze awugeza mu rushundura. Manishimwe Djabel yatsinze i cya kane ku munota wa 42 amakipe yombi ajya kuruhuka ari 4-0.

Ku munota wa 74 kapiteni Manzi Thierry yaje gutsinda igitego cya gatanu ku mupira mwiza wari utewe na Bukuru usanga Manzi ari wenyine atsinda igitego n’umutwe.

Gutsinda uyu mukino byatamye APR FC ikomeza kuyobora urutonde rwa shampiyona n’amanota 27 ndetse n’umubare w’ibitego izigamye biriyongera biba 17. Nyuma y’uyu mukino, APR FC iratangira kwitegura ikipe ya Gicumbi bazahura nayo mu cyumweru gitaha.

11 APR FC yabanje mu kibuga

11 Musanze FC yabanje mu kibuga

Harerimana Gilbert, umutoza w’abanyezamu niwe watoje iyi kipe nyuma y’uko Niyongaba Amars na Nduwayo Pablo bari basanzwe bayitoza basezerewe

Danny yishimira igitego cya mbere

Gad yahindukiye inshuro 5

Lague watsinze igitego cya kabiri

Djuma Nizeyimana mu kazi...niwe watsinze igitego cya 3

Uko igitego cya 3 cyinjiye mu izamu

Rwarutabura ati " Ndabona muri kuzitsinda umusubirizo, ariko se uribuka urubanza dufitanye le 21 wa mugani w’abazungu ?"

Nyiragasazi ati " Ndayibuka rwose ! Niwo mukino wa mbere ugiye kubaho bwa mbere ikipe zombi buri imwe iguze mu yindi abakinnyi bagera kuri 5, nzaba nabukereye, kandi uzabona ibyo tuzabakorera!"

....barakomeza baraganira ku by’umukino uzahuza APR FC na Rayon Sports ku munsi wa 15 wa Shampiyona

Manishimwe Djabel watanze umupira uvamo igitego akanatsinda igitego

Aha byari bimaze kuba 4

Intsinzi iraryoha rwose....uyu ni uku yumvaga yagaragaza ibyishimo byari ku mutima we

Lieutenant General Jacques Musemakweli ( i bumoso), Umugenzuzi Mukuru (Inspector General) wa RDF akaba na Perezida wa APR FC yakurikiye uyu mukino

Perezida wa Musanze FC , Tuyishimire Placide na we yaje gushyigikira ikipe ye

Visi Perezida wa Musanze FC ( i buryo)

Ibitego batsinzwe byabatunguye

Hagati hari umuyobozi w’abafana ba Musanze FC

I buryo hari Emile Kalinda , umuvugizi w’abafana ba APR FC

Songambele ushinzwe Mobilisation muri APR FC

Umufana wa Musanze FC uzwi ku izina rya Cangirangi ati Nayamanitse, ndatsinzwe, ndemeye

Christian Nsengi , umutoza wa RD Congo yakurikiye uyu mukino ...yaje mu mahugurwa yahuje ba Technical Directors bo mu bihugu bya Algeria, Angola, Benin, Cameroon, Cape Verde, DR Congo, Comoros, Djibouti, Gabon, Equatorial Guinea, Morocco, Rwanda, Sierra Leone, Somalia, Tanzania na Zambia

Umutoza Gilbert yageze aho arumirwa

Omar Rwabugiri utahuye n’akazi kenshi

IZINDI NKURU
Ibitekerezo(0)
Tanga Igitekerezo