APR FC yanyagiye Marines FC ikomeza kuyobora - AMAFOTO

Mu mukino wo ku munsi wa 17 wa Shampiyona Azam Rwanda Premier League, APR FC yanyagiye Marines FC 5-2 ihita ikomeza kuyobora urutonde rwa Shampiyona by’agateganyo.

Hari mu mukino wabereye kuri Stade Amahoro ku gicamunsi cyo kuri uyu wa Gatanu tariki 20 Mata 2018.

Ku munota wa 28, Hakizimana Muhadjiri yatsindiye APR FC igitego cya mbere ku mupira muremure wari utewe na Savio, ab’inyuma ba Marines FC basa nabawusiganira, Muhadjiri arawubatanga.

Ku munota wa 34 nibwo Muhadjiri yatsinze igitego ku burengare bw’umunyezamu Regis wa Marines FC.

Igice cya mbere kijya kurangira, imvura nyinshi yaguye, biba ngmbwa ko umusifuzi aba ahagaritse umukino , amakipe yombi ajya mu kiruhuko.

Bagarutse hakinwe umunota umwe waburaga ngo igice cya mbere kirangire, bahita bakomerezaho.

Ku munota wa 49 Rugwiro Herve yatsinze icya 3 cya APR FC ku mupira wari uturutse muri Koloneri.

Mahoro Nicolas winjiye mu kibuga asimbuye ku ruhande rwa Marines FC niwe watsinze icya mbere cy’ikipe ye ku munota wa 54 nyuma y’uko Kimenyi Yves yananiwe gufata umupira ngo awukomeze, Nicolas awusongamo.

Ku munota wa 70 Kimenyi Yves wari wavunitse yasimbuwe na Ntaribi Steven. Ku munota wa 73 Marines FC yinjije icya 2 cyatsinzwe na Ishimwe Christian ku makosa yakozwe na Ntaribi, Christian arekura ishoti , Ntaribi ntiyamenya aho umupira unyuze.

Ku munoat wa 78, Ombolenga Fitina yatsinze icya 4 cya APR FC ku mupira wari uvuye kuri Coup Franc yatewe na Muhadjiri. Umukino ujya kurangira, Amran Nshimiyimana yatsinze icya 5 cya APR FC ari nako umukino warangiye.

Nyuma y’uyu mukino , APR FC irakomeza kuyobora urutonde rwa Shampiyona n’amanota 34. Ikurikiwe na Rayon Sports ifite amanota 30 ikaba igomba gukina umukino wo ku munsi wa 17 na SC Kiyovu ku cyumweru ndetse ikagira n’umukino w’ikirarane. AS Kigali imaze gukina imikino 15 ni iya 3 n’amanota 29

Uko indi mikino yo ku munsi wa 17 wagenze

Etincelles FC 1-0 Espoir FC
Kirehe FC 2-1 Amagaju FC
Bugesera FC 0-0 Musanze FC
Gicumbi Fc 1-0 Sunrise

Ku cyumweru tariki 22 Mata 2018

SC Kiyovu vs Rayon Sports FC (Stade de Kigali)
Miroplast FC vs AS Kigali (Stade Mironko)

Harimo ishyaka ku mpande zombi

Marines FC ifite gahunda yo gukinisha abakinnyi bakiri bato bafite impano

Umunyezamu wa Marines yitegereza umupira wagaruwe n’igiti cy’izamu

Ombolenga Fitina watsinze igitego cya 4

Yamin Salum yahuraga n’ikipe mukuru we Ombolenga akinamo

Abafana bo muri Zone 1

Iranzi Jean Claude mu kazi

Muhadjiri yishimira igitego cya mbere

Minisitiri w’ingabo Gen. James Kabarebe (hagati )yarebye uyu mukino

Imvura nyinshi yatumye umukino uba usubitswe igice cya mbere kibura umunota umwe ngo kirangire...Yahise basubukura umukino nkuko bisanzwe

Umutoza wa APR FC byageze aho yifashisha umutaka ngo akazi gakomeze

Muhadjiri yishimira igitego cya 2

Rujugiro akurira ingofero Muhadjiri

Online Fan Club

Habuze gato ngo Muhadjiri atsinde n’icya 3

Kimenyi Yves ntiyarangije umukino kubera imvune yo mu kaguru yagize

Ntaribi Steven winjiye asimbuye Kimenyi

Nicolas winjiye asimbuye akanatsinda igitego cya mbere cya Marines FC

Marines FC ubwo binjizaga icya 2

Martin Fabrice winjiye asimbuye

Iranzi acenga abakinnyi ba Marines FC

Abakinnyi ba Marines FC bihagazeho ariko biranga...Mutunzi Clement umwe mu bakinnyi bakuze Marines FC ifite

Amran amaze gutsinda icya 5 yaje guhobora umutoza mukuru wa APR FC

PHOTO:RENZAHO Christophe

IZINDI NKURU
Ibitekerezo(0)
Tanga Igitekerezo