Imikino

APR FC yakoze imyitozo ya nyuma yitegura Marines FC (Amafoto)

APR FC yakoze imyitozo ya nyuma ku gicamunsi cyo kuri uyu wa Gatandatu mu rwego rwo kwitegura umukino w’Umunsi wa 24 wa Shampiyona izakiramo Marines FC ku Cyumweru saa Sita n’igice.

Uyu mukino uzatangira kare, uzakurikirwa n’undi uzahuza Kiyovu Sports na Mukura Victory Sports kuri Stade ya Kigali saa Cyenda n’igice.

APR FC iheruka gusezerera Amagaju FC muri 1/8 cy’Igikombe cy’Amahoro, byitezwe ko ku Cyumweru izakinisha abakinnyi bayo bakomeye bari baruhukijwe ku wa Kane.

Muri abo harimo umunyezamu Ishimwe Jean Pierre, ba myugariro Buregeya Prince, Nsabimana Aimable na Omborenga Fitina ukina iburyo.

Hari kandi Mugisha Bonheur, Kapiteni wayo Manishimwe Djabel, Bizimana Yannick na Mugisha Gilbert bose bagaragaye mu myitozo yabereye i Shyorongi kuri uyu wa Gatandatu.

APR FC izaba isabwa gutsinda uyu mukino kugira ngo yizere gukomeza kuba ku mwanya wa mbere aho ifite amanota 51, irusha inota rimwe Kiyovu Sports izakina nyuma yayo.

Marines FC yo iri ku mwanya wa cyenda n’amanota 29 mu mikino 23 imaze gukina.

Myugariro Omborenga mu myitozo yo kuri uyu wa Gatandatu

Mugunga Yves ukina asatira izamu

Nizeyimana Djuma ari mu bahawe umwanya wo gukina ku wa Kane

Umutoza wungirije Jamel Eddine Neffti hamwe na myugariro Nsabimana Aimable

Umunyezamu Itangishaka Heritier mu myitozo

Ruboneka Bosco ahanganiye umupira na Ndayishimiye Dieudonne

Manishimwe Djabel na Ngabonziza Guilain

Mugisha Gilbert ari mu bakinnyi bari baruhukijwe ku mukino w’Amagaju FC

Myugariro wo hagati Buregeya Prince

Amafoto: APR FC

TANGA IGITEKEREZO

Ibitekerezo(0)