APR FC yahanitse ibiciro ku mukino izakiramo Rayon Sports

APR FC yahanitse ibiciro by’umukino wo kwishyura wa ½ cy’Igikombe cy’Amahoro uzayihuza na Rayon Sports ku wa Kane, tariki ya 19 Gicurasi 2022, aho itike ya make izaba igura ibihumbi 10 Frw naho iya menshi ikagura ibihumbi 50 Frw.

Uyu mukino uzabera kuri Stade ya Kigali i Nyamirambo guhera saa Cyenda, uzatanga ikipmwe muri izi igera ku mukino wa nyuma w’Igikombe cy’Amahoro cy’uyu mwaka.

APR FC yatangaje ko ibiciro byo kwinjira kuri uyu mukino ku bicara mu myanya isanzwe, ahadatwikiriye, bizaba ari ibihumbi 10 Frw naho ku bicara ahatwikiriye mu ruhande bizaba ari 20,000 Frw.

Abanyacyubahiro (VVIP) bemerewe no guparika imodoka zabo muri Stade bazishyura ibihumbi 50 Frw naho abicara iruhande rwabo (VIP), imodoka zabo zigasigara hanze, bazishyura ibihumbi 30 Frw.

Iyi kipe yongeyeho ko ubuyobozi bwayo “ buzatangariza abakunzi b’amakipe yombi ndetse n’abakunzi b’umupira w’amaguru muri rusange, igihe itike zizatangira kugurishirizwa.”

Ubwo Rayon Sports yari yakiriye APR FC mu mukino ubanza warangiye amakipe yombi anganya ubusa ku busa, itike ya make yari 5000 Frw naho iya menshi ari ibihumbi 50 Frw.

Ni ubwa mbere itike ya make mu mupira w’u Rwanda irenze ibihumbi 5000 Frw mu gihe ari ubwa mbere itike ya menshi ku mukino wakiriwe na APR FC ihura na Rayon Sports, irenze ibihumbi 20 Frw.

Amakipe yombi yanganyije ubusa ku busa mu mukino ubanza

IZINDI NKURU
Ibitekerezo(0)
Tanga Igitekerezo