Imikino

APR FC yagarutse mu Rwanda

APR FC yagarutse mu Rwanda

Nyuma yo gutsindwa na Djoliba igitego 1-0 mu mukino wa CAF Confederation Cup muri Mali, APR FC yagarutse mu Rwanda kwitegura umukino wo kwishyura ndetse n’umukino uzahuza APR FC na Espoir ku wa kabiri w’icyumweru gitaha.

APR FC igomba kwitegura umukino wo kwishyura na Djoliba ugomba kuba mu mpera z’icyumweru gitaha. APR FC yahise igaruka vuba kugira ngo ibe yakwitegura uyu mukino dore ko yanatsinzwe umukino ubanza. Si uyu mukino gusa APR FC ifite mu cyumweru gitaha, kuko ifite umukino wa shampiyona uzayihuza na Espoir kuwa kabiri, APR FC ikaba iri bukore imyitozo uyu munsi saa kumi n’igice kuri sitade ya Kigali i Nyamirambo yitegura iyi mikino yombi ifite mu cyumweru gitaha.

Mugiraneza, Kapiteni wa APR FC akaba yevuze ko n’ubwo Djoliba ari ikipe nziza ariko ko na APR FC ari ikipe nziza. Yagize ati " Twagize ikibazo cy’ubushyuhe bwinshi cyane, Djoliba ni ikipe nziza ifite abasore barebare ariko na APR ni ikipe nziza tugomba gukora ibishoboka byose tukaba twasezerera iyi ikipe."

Mugiraneza yasoje ashimira cyane abafana ba APR FC . Ati " Ndagira ngo nshimire cyane abafana ba APR FC sinarinzi ko tubasanga hano ku kibuga cy’indege muri aya masaha akuze ariko ndabashimiye byimazayo nanabasaba gukomeza kudushyigikira."

TANGA IGITEKEREZO

Ibitekerezo(0)