APR FC yaba yarafashije Gasogi United ngo iyitsindire Kiyovu? Icyo KNC abivugaho

Mu gihe habura amasaha make ngo Gasogi United icakirane na Kiyovu Sports mu mukino w’Umunsi wa 23 wa Shampiyona, ni byinshi bikomeje kuvugwa ku mpande zombi bitewe n’uburyo amakipe yombi yakaniye uyu mukino utangira saa Cyenda zo kuri uyu wa Gatanu, kuri Stade ya Kigali i Nyamirambo.

Uyu mukino ugiye kuba mu gihe Gasogi United ikeneye amanota yayifasha kwizera hakiri kare ko izaguma mu Cyiciro cya Mbere naho Kiyovu Sports ikaba ishaka kwegukana Igikombe cya mbere cya Shampiyona mu myaka 29 ndetse kuri ubu irusha amanota abiri APR FC ya kabiri.

Ku mpande zombi, imihigo ni yose bitewe n’ibyo amakipe aharanira, hakiyongeraho ihangana rikomeye hagati ya Kakooza Nkuriza Charles (KNC) uyobora Gasogi United na Mvukiyehe Juvénal uyobora Kiyovu Sports.

Aba bagabo bombi bagarutsweho cyane mu itangazamakuru mu minsi ishize bitewe ahanini n’ibirego bahuriyemo ndetse mu kiganiro yagiranye n’abanyamakuru ku wa Kane, KNC yavuze ko “Kiyovu Sports ni yo kipe itari inshuti na Gasogi United” muri Shampiyona y’u Rwanda.

Nubwo KNC yemeza ko bafite impamvu nyinshi zituma bagomba gutsinda Kiyovu Sports itabacira akari urutega, hari abavuga ko Gasogi United yaba yarasabwe na APR FC gukora iyo bwabaga igahagarika iyi kipe bihanganiye igikombe mu gihe habura imikino umunani ngo Shampiyona irangire.

Ubwo yari abajijwe niba koko haba harimo akaboko ka APR FC mu myiteguro y’uyu mukino wa Kiyovu Sports, KNC yavuze ko nta muntu wo muri iyo kipe baheruka kuvugana ndetse ushaka igikombe akwiye kubikorera mu kibuga.

Ati “Hari umuntu wo muri Kiyovu Sports wampamagaye arambwira ngo APR yabateguriye, ndamubwira nti mu buzima bwanjye, naramurahiye ko maze ukwezi kumwe n’igice nta muntu wo muri APR turavugana, nta n’urampamagara no kuri telefoni.”

Yakomeje agira ati “Iyo APR rero niba bayifitiye ubwoba, nibitegure baze duhangane, nibadutsinda batware igikombe. Uyu munsi wa none ntabwo Gasogi United ari murumuna wa APR, nta nubwo uyu munsi tunaniwe kwikorera ‘locale’ [gutegura umukino] ku buryo APR yayidukorera. Nta nubwo kandi APR inaniwe gutsinda Kiyovu ku buryo yajya kudusaba kuyitura uwo mutwaro.”

KNC yongeye gushimangira ko bagomba gutsinda Kiyovu Sports mu rwego rwo guca imyitwarire itari iy’aba-sportifs kuko n’ubundi nta gikombe bateganya.

Ati “Nitumara guhana Kiyovu Sports, iminota 90 irangiye tuyitsinze, ibindi bizarangirira aho mu kibuga, niba ishaka ko tuba inshuti izaza nyuma tuganire, twiyunge, twongere dukore imishinga.”

Ku bijyanye n’asaga miliyoni 5 Frw bivugwa ko Gasogi United yashyiriyeho abakinnyi bayo nibatsinda kuri uyu wa Gatanu, KNC yavuze ko ibyo bishobora kuba byarahimbwe n’abo muri Kiyovu Sports.

Ati “Ntuzi se ko Fake News [amakuru y’impuha] ari Fake News nyine, wasanga ari Kiyovu Sports yayikoze ngo ikange abafana bayo bayihe amafaranga kuko imaze iminsi iri mu bibazo. Ntabwo nzi aho yavuye n’uwayifotoye, nayibonanye Abayovu, ni poropaganda za Kiyovu Sports.”

Nyuma y’imikino 22 imaze gukinwa, Gasogi United ifite amanota 23 ku mwanya wa 11 mu gihe Kiyovu Sports ifite amanota 50 ku mwanya wa mbere.

Mu mikino itandatu ya Shampiyona y’Icyiciro cya Mbere imaze guhuza amakipe yombi kuva mu 2019, Gasogi United yatsinze itatu, Kiyovu Sports itsinda umwe.

Perezida wa Gasogi United, KNC, yavuze ko nta muntu wo muri APR FC baheruka kuvugana

Gasogi United yatsinze imikino itatu muri itandatu iheruka kuyihuza na Kiyovu Sports

IZINDI NKURU
Ibitekerezo(0)
Tanga Igitekerezo