APR FC ishobora gukina na Rayon Sports kuri uyu wa Gatatu idafite bamwe mu bakinnyi bakomeye igenderaho mu kibuga hagati kubera ibibazo bitandukanye by’imvune.
Amakipe yombi arahurira kuri Stade ya Kigali saa Cyenda mu mukino ubanza wa ½ cy’Igikombe cy’Amahoro.
Uyu mukino ugiye kuba mu gihe APR FC igifite amahirwe ku gikombe cya Shampiyona ndetse mu minsi itatu iri imbere, igomba guhura na Kiyovu Sports bihanganiye umwanya wo kuzaresukira u Rwanda mu irushanwa Nyafurika ry’amakipe yabaye aya mbere iwayo mu mwaka utaha w’imikino.
Ku wa Mbere w’iki cyumweru, iyi kipe y’Ingabo yatangaje ko Ruboneka Jean Bosco atakinnye umukino wa Espoir FC kubera imvune, Mugisha Bonheur yawugiriyemo ikibazo ku kabombambari naho Manishimwe Djabel akaba azamara ibyumweru bibiri adakina nyuma yo gukurwa muri uwo mukino wabaye ku wa Gatandatu ateruwe ku ngobyi.
APR FC yaba imaze kuba nka wa mwana murizi udakurwa urutozi?
Benshi mu bakurikiranira hafi umupira w’amaguru mu Rwanda by’umwihariko APR FC ntibizera ko amakuru yatanzwe n’iyi kipe binyuze ku rubuga rwayo rwa internet ari ukuri.
Hari abakeka ko byaba ari ugushaka kujijisha Rayon Sports ngo bayibarishe nabi mu kuyigaho ndetse bikaba ari na ko byaba bimeze kuri Kiyovu Sports zizahura ku wa Gatandatu.
Uretse ubwo buryo na bwo bushoboka, hari ukuba kandi aba bakinnyi badashobora gukina umukino ubanza imbere ya Rayon Sports ariko bakaba bakwitabazwa ku wa Kiyovu Sports ufite byinshi uvuze mu rugamba rw’Igikombe cya Shampiyona.
Kuburira rimwe Mugisha Bonheur, Ruboneka Bosco na Manishimwe Djabel byaba ari ihurizo rikomeye kuri APR FC kuko ari abakinnyi yubakiyeho mu mikinire yayo.
Cyangwa ni ‘mind game’…..
Kuba abenshi batizera ko aba bakinnyi bose bafite ibibazo by’imvune si uko bidashoboka ndetse nubwo baba babifite, ntibivuze ko 100% byababuza gukina.
Aho ruzingiye ni uko kuri bamwe, “APR FC yabaye umwami wa ‘Mind game’”.
Abatoza benshi mu Rwanda bazakubwira ko guhura na APR FC cyangwa Rayon Sports ari “umukino nk’iyindi”, gusa si uko bimeze kuri Erradi Adil Mohammed utoza iyi kipe y’Ingabo.
Mu gihe Ruboneka, Mugisha na Manishimwe bakina umukino wa Rayon Sports kuri uyu wa Gatatu cyangwa umwe muri bo akawugaragaramo, ntibyaba ari bishya kuri APR FC ndetse ntibyaba binavuze ko ari uko yashindikanywagaho agakira ku munota wa nyuma.
Mu Ukuboza 2019, abakunzi ba Rayon Sports bari bizeye ko bashobora gutsinda APR FC idafite Manzi Thierry na Niyonzima Olivier ‘Seif’ bari bamaze imikino isaga itatu badakina kubera imvune. Byagenze bite? Manzi yatsinze igitego muri uwo mukino ndetse bombi bawubanjemo.
Niyonzima Olivier ‘Seif’ yahagaritswe ubwo APR FC yiteguraga guhura na Police FC kubera kuva mu mwiherero muri Kamena umwaka ushize, ariko ababarirwa umunsi umwe mbere y’uko batsindira Rayon Sports mu Bugesera mu mukino yagaragayemo.
Mbere y’uko APR FC yakira Rayon Sports mu mukino ubanza wa Shampiyona wabaye mu Ugushyingo umwaka ushize, Omborenga Fitina na Byiringiro Lague bari bamaze iminsi badakina kubera imvune ariko bombi bagaragaye muri uwo mukino, uyu wa nyuma asimbura Mugisha Gilbert ku munota wa 58.
Icyo gihe, byari byavuzwe ko Omborenga Fitina wavunikiye mu Amavubi yatsinzwe na Uganda i Kigali ashobora no gusiba umukino wa Étoile Sportive de Sahel muri CAF Champions League, ariko na wo yarawukinnye nubwo ngo yari yahawe kumara byumweru bine adakina.
Manishimwe Djabel yavukiniye i Rusizi ubwo APR FC yatsindaga Espoir FC ku wa Gatandatu
APR FC yemeje ko Manishimwe Djabel azamara ibyumweru bibiri adakina
Abatoza ba APR FC bafite imibare igoye mu buryo bagomba gutsinda imikino ibiri ya Rayon Sports n’uwa Kiyovu Sports mu minsi umunani gusa
/B_ART_COM>