APR FC tuzayitsinda, abantu barare neza....Hemed abwira abafana ba Rayon Sports

Ubwo yari mu birori bya March Generation ya Rayon Sports, Minani Hemed ukuriye abafana ba Kiyovu SC yahamije ko biteguye gutsinda umukino ikipe yabo ifitanye na APR FC kuri uyu wa kabiri , asezeranya ko abantu bose bazarara neza.

Hari mu birori byo kwizihiza isabukuru y’imyaka irindwi iyi Fan Club imaze ivutse kuko yavutse muri Werurwe 2013. Ibi birori byabaye kuri iki Cyumweru tariki 8 Werurwe 2020, bibera i Nyamirambo kuri Blue Empire, ahasanzwe habarizwa icyicaro cya March Generation Fan Club.

Ni ibirori byari byatumiwemo abayobozi bose ba Rayon Sports, abandi bahagarariye Fan Clubs za Rayon Sports ndetse n’abari bahagarariye andi makipe nka APR FC, Mukura VS, Kiyovu SC na Police FC ariko itabonetse kubera ko yari ifite umukino na AS Kigali.

Hemed yashimiye March Generation urwego igezeho, arwifuriza Green Brigade ya Kiyovu SC

Ubwo yari amaze gufata ijambo, Minani Hemed yabanje gushimira urwego March Generation imaze kugeraho , avuga ko nabo bari kubareberaho kuko ngo bemera umuntu iyo hari icyo abarusha.

Ati " Uyu munsi nazanye n’umuyobozi wa Green Brigade, nifuza ko yatera ikirenge mu cya March Generation. Muri kamere yacu, twemera icyo umuntu akurusha. Ibikorwa mukora, n’iyo abantu batabishima kuko murabizi imyumvire yacu ntiragera ku rwego rushimishije, ariko Imana yo irayishima kandi igihembo cy’uwakoze neza akibona atarapfa."

Yakomeje avuga ko yishimira ko iyi Fan Club inagira uruhare mu gutanga umusanzu mu ikipe y’igihugu, Amavubi, itangamo abafana kandi bakomeye ndetse by’umwikariko ikanubaka igihugu ifasha abatishoboye harimo umwe bubakiye inzu n’undi bari kuyubakira mu Murenge wa Rwezamenyo.

Minani Hemed wari witabiriye ibirori bya March Generation

Hemed yitabiriye uyu muhango ari kumwe n’umuyobozi wa Green Brigade , fan Club ya Kiyovu SC

‘Nta ruswa naka Sadate ariko mwabonye umuyobozi mwiza’

Minani Hemed kandi yanabwiye abafana ba Rayon Sports ko babonye umuyobozi mwiza, Munyakazi Sadate.

Ati " Ndagira ngo rero nshimire bwana Munyakazi Sadate , mu bihe nk’ibi nibwo abantu baporofitaga (Profiter) Rayon Sports, ushaka gusenya igikuta kimwe akagisenya, ushaka gusenya inkingi ifashe Rayon Sports (pilier), akayisenya uko ashaka ariko nagirango munyemerere… nta ruswa nsaba Sadate ariko mwabonye umugabo, mumumpere amashyi...."

Yunzemo ati " …hari ikibazo kiri muri Rayon Sports, abafana ntabwo babona umwanya wo kwicara ngo basabane, baganire gutya. Iyo ugiye mu rugo ugasanga abana bicaye bameze neza, bikwereka uko ababyeyi biriwe kuko urugo rurimo intonganya, ntabwo ushobora kubona abantu bicaye bameze gutya. Bwana Sadate, nagira ngo rero mbashimire uburyo muyoboye Rayon Sports kandi nongera kubifuriza imirimo myiza."

‘Tumaze imyaka 26 nta gikombe, ….turababaye, turashaka kwisubiza agaciro’

Mu ijambo rye kandi, Minani Hemed yakomoje ku mukino ikipe ye ifitanye na AP FC kuri uyu wa Kabiri tariki 10 Werurwe 2020. Yavuze ko biteguye kubanza kwisubiza agaciro babanza gutsinda APR FC.

Ati " Ikipe ya Kiyovu SC , tumaze imyaka makumyabiri n’itandatu , tudatwara igikombe cyaba icy’Amahoro cyangwa icya Shampiyona , turi mu bihe bibi ,Agaciro kacu karasa n’aho kadahari kandi abantu bagomba kukarwanira."

Yunzemo ati " Nagira ngo rero mbasezeranye...ku wa kabiri mfite umukino. Ni umukino ikipe ya Kiyovu SC izakina na APR FC. Ubundi bajya bavuga ngo ikipe igiye gukina na APR FC ngo Rayon Sports ijyana igikapu kugira ngo iyo kipe izatsinde APR FC ...sibyo ra ? Njyewe icyo gikapu cy’aba-Rayon ninjye ugikeneye ku giti cyanjye, nikinanira, ndiha igihano cyo kumara amezi abiri nta radio n’imwe mvugana nayo."

‘Ku wa kabiri abantu bazarara neza’

Hemed wabonaga avuga ashize amanga, yashimangiye ko yizeye ko kuri uyu wa kabiri abantu ngo bazarara neza Kiyovu SC nitsinda APR FC.

Ati " Buriya hari igihe etage ikugora kuyizamuka kubera ko utaziko ifite ascenseur (bakoresha bazamuka etage)....iyo ucumbagira, hari igihe ugera kuri niveau ya munani , iya cumi ikakunanira ariko ndagira ngo mbabwire ko ascenseur itugeza aho tugomba gutanga ibyishimo mu Bayovu na babyara ba APR FC bose bakishimana kimwe, tubijeje ko ku wa kabiri, abantu bazarara neza. "

" Nongeye kubisubiramo mpagaze kwa Mike (umuyobozi wa March Generation), mbisubiyemo imbere y’ubuyobozi bwa Rayon Sports, ntacyo mwadutumye, kuko nta kipe ifite inshingano yo gutuma indi muri Shampiyona bose bakina ku rwego rumwe...ariko ndagira ngo mbabwize ukuri yuko , kwiha agaciro kwa Kiyovu ni ugutsinda ku wa kabiri APR FC , undi munsi ukurikira tukazatsinda na Rayon Sports."

Yakomeje agira ati " Ndabizeza yuko uyu mukino tugiye gukina niwo ukwiriye kugaragaza , ese koko Kiyovu SC ni Kiyovu cyangwa ni Kivoyu.Ni umukino rero mugomba kugaragaza ubutwari, , bagomba kugaragaza ubuhanga."

APR FC niyo iyoboye urutonde rwa Shampiyona n’amanota 54. Kugeza ku munsi wa 22 wa Shampiyona, ntiratsindwa na rimwe. Imaze kunganya imikino itandatu. Ikurikiwe na Rayon Sports irusha amanota arindwi kuko Rayon Sports yo ifite 4.Kiyovu SC bizaba bikina, yo iri ku mwanya wa gatanu n’amanota 35.

Amakipe yombi azahura afite ’Morale’ y’uko ku munsi wa 22 yanyagiye amakipe bakinnye. APR FC yanyagiye Mukura VS 4-0 i Huye naho Kiyovu SC inyagira Heroes FC 5-0 mu Bugesera.

IZINDI NKURU
Ibitekerezo(2)
  • Jean damascene niyongira

    Hamed atikwikinisha ngwazadutsinda ,hubwo tuzamusebya kuburyo izo radio atazongera no kuzivugiraho kuko aradukabije kdi nta ntare irisha kirazira

    - 9/03/2020 - 13:31
  • ######

    Ahhhhhhh ygirango ashimwe ariko ntiyabibasha niyirorerere tuzarwanira peace cup champion yo yararangiye pe

    - 9/03/2020 - 14:19
Tanga Igitekerezo