APR FC nayo yasubukuye imyitozo…abakinnyi 10 nibo bayikoze – AMAFOTO

Nyuma y’uko kuri uyu wa mbere Rayon Sports na Kiyovu Sports zisubukuriye imyitozo, APR FC nayo yamaze kuyisubukura ariko abakinnyi bayo benshi baracyari mu biruhuko kuko 10 gusa aribo babashije kwitabira imyitozo yo kuri uyu wa kabiri tariki 9 Mutarama 2018.

APR FC yakoze imyitozo guhera ku isaha ya saa kumi z’umugoroba ku kibuga cya Kicukiro.

Abakinnyi bitabiriye imyitozo ni abanyezamu Emery Mvuyekurena Steven Ntalibi. Abandi Emmanuel Imanishimwe, Ngabo Albert, Nkinzingabo Fiston, Tuyishimire Eric, Twizerimana Fabrice, Songayingabo Shaffy Nyirinkindi Saleh n Sekamana Maximme.

Kuko abakinnyi bari bake, bigabanyijemo amakipe 2 hiyongereyeho umutoza Didier Bizimana usanzwe wongerera ingufu abakinnyi, Mugisha utoza abanyezamu na Jimmy Mulisa umutoza mukuru, bakina igice cy’ikibuga. Imyitozo ntabwo yatinze cyane.

Aimable Nsabimana na we yari ku kibuga ariko yakoze imyitozo yoroheje yo kwiruka. Issa Bigirimana na Buregeya Prince nabo bari kuri iyi myitozo ariko bafite ibibazo by’imvune.

Nyuma y’imyitozo, Jimmy Mulisa yatangarije abanyamakuru ko kuba abakinnyi ari bake ari uko igikombe cy’Intwali atari akizi, bityo ibiruhuko by’abakinnyi bikaba byaragombaga kurangira tariki 15 Mutarama 2018 ariko ngo yabatumyeho ngo baze basubukure imyitozo.

Yagize " Hari abakinnyi bafite imvune nka batatu n’abandi badahari bagiye mu biruhuko batashoboye kuboneka kuko bari mu biruhuko byari biteganyijwe ko dutangira tariki 15 ariko kuko hari igikombe bashyizeho ntari nzi byabaye ngombw ako mbasaba bakaza tugatangira. "

Iranzi na Migi bavugwa ko bagomba kuza muri APR FC ibyabo bigeze he ?

Abajijwe iki kibazo, Jimmy Mulisa yatangaje ko bikiri mu biganiro kandi ko hari n’abandi bakinnyi bari kuvugana n’ubuyobozi bwa APR FC.

Yagize ati " Ibya APR FC namwe murabizi muzabibona kuko hari abakinnyi bari kuvugana n’abayobozi ariko njye ntabwo ndabimenya....kuri ba Iranzi na Migi biracyari aho ngaho ndumva nibasinya muzabimenya. Bari mu biganiro nta kindi navuga. Tubonye umukinnyi mwiza yaza akiyongera ku bandi, navuga nti mutegereze muzababona."

Abafana bari baje kureba imyitozo

Manishimwe utarahamagawe mu Mavubi yitabiriye CHAN 2018 kubera imvune yari itarakira neza na we yari ahari

Aimable Nsabimana we yakoraga imyitozo yo kwiruka

Nubwo bari bake ariko bakoranaga ubushake

Twizerimana Martin usanzwe akina hagati mu kibuga

Jimmy Mulisa yeretse abakinnyi be ko akibuka kuwuconga

Issa Bigirimana (i bumoso) na Buregeya Prince bari hanze

Sekamana Maximme ahanganiye umupira n’umutoza we Didier Bizimana

Umutoza abaganiriza nyuma y’imyitozo

Jimmy Mulisa yabwiye abanyamakuru ko hari abakinnyi bakiri kuganira n’ubuyobozi bwa APR FC

Photo:RENZAHO Christophe

IZINDI NKURU
Ibitekerezo(0)
Tanga Igitekerezo