APR FC idafite umutoza mukuru yakoze imyitozo ya nyuma yitegura AS Kigali -VIDEO

Mu gitondo cyo kuri uyu wa Gatatu tariki 12 Kamena 2019 nibwo ikipe ya APR FC yakoze imyitozo ya nyuma yitegura AS Kigali mu mukino ubanza wa 1/8 w’igikombe cy’Amahoro cy’uyu mwaka.

Ni imyitozo yatangiye ku isaha ya saa yine zaa mu gitondo , irangira saa yine na mirongo itanu. Yibanze cyane mu kunanura imitsi no kongerera imbaraga abakinnyi. Yakoreshejwe n’abatoza bungirije barimo Jimmy Mulisa, Didier Bizimana ushinzwe kongerera abakinnyi ingufu na Mugisha Ibrahim utoza abanyezamu.

Umutoza mukuru wa APR FC Zlatko Krmpotic ntiyakoresheje imyitozo kubera ikibazo cy’uburwayi afite.

Myugariro Rugwiro Herve wari umaze iminsi yaravunitse ni umwe mu bakoze iyi myitozo ndetse na Muhadjili wavunikiye mu mukino ubanza APR FC yatsinzemo Rwamagana City 2-0, na we yamaze kugaruka mu myitozo.

Nshuti Innocent wavunikiye mu mukino Rwamagana City yatsinzemo APR FC 1-0 ni umwe mu batazakina uyu mukino. Myugariro Buregeya Prince wavuniyike mu mukino wa nyuma wa shampiyona ubwo APR FC yakinaga na Police FC ntabwo arakira imvune.

APR FC na AS Kigali zo zaherukaga guhura tariki 3 Gicurasi ku munsi wa 26 wa Shampiyona, amakipe yombi anganya 2-2 ndetse ni umwe mu mikino yagabanyirije APR FC amahirwe yo kwegukana igikombe cya Shampiyona..

APR FC yatakaje igikombe cya shampiyona cy’uyu mwaka w’imikino 2018/19 irashaka kwegukana igikombe cy’Amahoro iheruka mu 2017 kugira ngo izahagararire u Rwanda muri CAF Confederation Cup ya 2019/20.

Mukura Victory Sports niyo yegukanye igikombe cy’Amahoro cy’umwaka ushize itsinze Rayon Sports kuri penaliti 3-1 ku mukino wa nyuma.

Uko imikino ibanza ya 1/8 iteganyijwe:

Ku wa Gatatu tariki 12 Kamena 2019

Mukura VS vs SC Kiyovu (Stade Huye, 15h00)
Etoile de l’est FC vs Police FC (Ngoma, 15h00)
Gicumbi FC vs Espoir FC (Gicumbi, 15h00)
Intare FC vs Bugesera FC (Stade de Kigali, 15h00)

Ku wa Kane tariki 13 Kamena 2019

APR FC vs AS Kigali (Stade de Kigali, 15h00)
Marines FC vs Rayon Sports FC (Stade Umuganda, 15h00)
Gasogi United vs Rwamagana City FC (Stade Mumena, 15h00)
Hope FC vs Etincelles FC (Rutsiro, 15h00)

PHOTO & VIDEO: NIYITEGEKA Vedaste

IZINDI NKURU
Ibitekerezo(0)
Tanga Igitekerezo