Antoine Hey yasezeye ku gutoza Amavubi

Antoine Hey wari umutoza mukuru w’Amavubi yamaze gusezera kuri aka kazi. FERWAFA yasheshe Contract na Hey ku cyiswe ’ bwa gishuti’. Hey asezeye nyuma y’uko Amavubi atarenze amatsinda muri CHAN 2018.

Abinyujije kuri twitter , Antoine Hey yatangaje ko yamaze gutandukana n’ikipe y’igihugu, Amavubi.

Antoine Hey yari yahawe akazi ko gutoza Amavubi tariki 02 Werurwe 2017,yerekanwa ku mugaragaro tariki 21 Werurwe 2017.

Abinyujije kurii Twitter, Hey yatangaje ko mu nama yagiranye n’umuyobozi wa FERWAFA Nzamwita Vincent kuri uyu wa Gatatu tariki 24 Mutarama 2018 kuri Royal Tulip Hotel iherereye i Tanger muri Maroc bumvikanye ku gusesa amasezerano ye mu buryo yise ubw’ubushuti (amicably terminate the contract ).

Muri icyo kiganiro ni ho hemerejwe umwanzuro w’uko haseswa amasezerano y’Umutoza Antoine Hey kugeza igihe hazatorerwa undi muyobozi wa FERWAFA, iyo komite nyobozi izaba yatowe ikaba ari yo izasuzuma niba bikwiye ko uwo mutoza ahabwa andi masezerano mashya.

Antoine Hey yashimiye ikipe ye. Yavuze ko igihe bamaranye yari ikipe y’akataraboneka nubwo batabashije kugera ku nzozi zabo.

Amavubi akiri muri CHAN 2018, byakunze kuvugwa ko Hey yifuzwa na Syria ngo ayibere umutoza mukuru. Byanavuzwe ko muri Maroc ariho yasangishijwe amasezerano y’akazi.

Mu butumwa Ishyirahamwe ry’umupira w’amaguru mu Rwanda, FERWAFA yashyize kuri Twitter, yemeje ko yabonye ubusabe bwa Hey busaba ko basesa amasezerano ku bwumvikane. Ubwo butumwa bukomeza buvuga ko FERWAFA na Minispoc bazaterana mu minsi iza bakiga ku busabe bwe. Gusa ngo Hey yasabye ko hubahirizwa ingingo zivuga ku isezwa ry’amasezerano bari bafitanye.

Mu mikino 19 Antoine Hey yatoje Amavubi, yatsinzemo imikino 7, anganya 6, atsindwa 6.

Ku mugabane wa Afurika, Hey yatoje amakipe y’ibihugu nka Lesotho (2004-2006), Gambie (2006-2007), Liberia (2008-2009), hamwe n’ikipe y’igihugu ya Kenya (2009). Yanatojeho ikipe ya Al-Merreikh yo muri Sudani mu gihe cy’amezi abiri hagati y’Ugushyingo k’umwaka ushize na Mutarama 2017.

Mu mupira w’amaguru, Antoine Hey ukomoka mu Budage yabaye umukinnyi mu makipe nka Fortuna Düsseldorf, Schalke 04 na Birmingham City.

IZINDI NKURU
Ibitekerezo(0)
Tanga Igitekerezo