Kuri iki cyumweru tariki 22 Gicurasi 2022, Mico Justin yafashije Rayon Sports gutsinda Etincelles FC ibitego 3-1 mu mukino w’Umunsi wa 28 wa Shampiyona wabereye kuri Stade ya Kigali.
Rayon Sports yafunguye amazamu ku munota wa 14, ku gitego cyinjijwe na Rudasingwa Prince ubwo Ishimwe Kevin yari ahinduye umupira mu rubuga rw’amahina.
Nyuma y’iminota ine, Rudasingwa yasimbuwe na Musa Esenu nyuma yo kugongana n’umunyezamu Lulu Thierry wa Etincelles, byabaye ngombwa ko ajyanwa kwa muganga gupfukwa mu gahanga aho yakomeretse, agaruka ku kibuga nyuma.
Hashize iminota 11 amakipe yombi avuye kuruhuka, Etincelles FC yabonye igitego cyo kwishyura, cyinjijwe na Mutebi Rashid ku mupira yatsinze nyuma yo guterwa na Bizimana Iptihadji wahanaga ikosa ryakozwe na Ndizeye Samuel.
Nta mwanya munini wanyuzemo kuko nyuma y’umunota umwe, Rayon Sports yatsinze igitego cya kabiri cyinjijwe na Mico Justin ku mupira mwiza wari uvuye kuri Ishimwe Kevin.
Ku munota wa 61, Mico Justin yatsinze igitego cya gatatu kuri penaliti ubwo Musa Esenu yari amaze gukinirwa nabi n’umunyezamu Lulu Thierry.
Mu minota isatira iy’inyongera, Etincelles FC yabonye penaliti yashoboraga gutuma igabanya ikinyuranyo, ariko Kapiteni wayo, Nshimiyimana Abdul, ayitera ku ruhande.
Gutsinda uyu mukino byatumye Rayon Sports igira amanota 47 ku mwanya wa gatatu mu gihe Etincelles FC yagumanye maanota 31 ku mwanya wa 11.
Etincelles FC: Lulu Thierry, Nshimiyimana Abdul (c), Bizimana Iptihadji, Uwiringiyimana Christophe, Bizimungu Omar, Murengezi Rodrigue, Fosso Fabrice, Mutebi Rashid, Ntwali Jacques, Itangishaka Ibrahim na Nsabimana Hussein
Rayon Sports:Hatagekimana Bonheur, Muvandimwe Jean Marie Vianney, Sekamana Maxime, Isaac Nsengiyumva, Kwizera Pierre (c), Ishimwe Kevin, Mitima Isaac, Samuel Ndizeye, Prince Rudasingwa, Mugisha François na Mico Justin.
Prince yakomerekeye muri uyu mukino, ajyanwa kwa muganga kudodwa, agaruka umukino ujya kurangira
Umutoza wa Etincelles FC yahawe ikarita itukura azamurwa mu bafana
Abafana bari kuri uyu mukino
Amafoto: Renzaho Christophe
/B_ART_COM>