Ambasadeli Kamanzi yasuye Rayon Sports yitegura Enyimba FC – AMAFOTO

Ambasadeli Stanislas Kamanzi uhagarariye u Rwanda muri Nigeria yasuye ikipe ya Rayon Sports yibutsa abakinnyi ko bahagarariye Abanyarwanda bose muri rusange kandi ko bakwiriye kuzirikana kubashimisha no guhesha ishema igihugu.

Ambasadeli Kamanzi yasuye Rayon Sports nyuma y’imyitozo yakoze kuri uyu wa Gatanu tariki 21 Nzeri 2018 ari nabwo yageze muri Leta ya Abia, mu Mujyi wa Aba ari naho Enyimba FC ibarizwa. Yaganirije ikipe nyuma yo gufata ifunguro rya nijoro.

Ambasade y’u Rwanda muri Nigeria iherereye muri Abuja ari nawo murwa mukuru w’ubutegetsi wa Nigeria. Niho Ambasade nyinshi z’ibihugu ziherereye. Abuja iherereye kuri Kilometero 650 uvuye mu Mujyi wa Aba.

Ambasadeli Kamanzi yabwiye abakinnyi, abatoza ndetse n’abayobozi baherekeje ikipe ko yazanywe no gushyigikira ikipe ya Rayon Sports nk’ikipe ihagarariye Abanyarwanda.

Yagize ati " Nari mfite akandi kazi kari guhurirana n’umukino ariko nasabye Imana ngo izanshoboze mbashe kuza kubakira. Twagombaga kuza kubakira kugira ngo tumenye neza ko mwakiriwe uko bigomba cyangwa se nimugira n’ikibazo tugikemure.

Ntabwo mwabura ubakira kandi u Rwanda ruhagarariwe muri Nigeria. Turifuza ko uyu mukino ukomeye muzakina mwawutsinda."

Yunzemo ati " Muje mufite umuhigo mwihaye. Mugomba kwibuka ko mugomba guhesha agaciro ikipe ya Rayon Sports ariko n’igihugu cyacu. U Rwanda rwihaye intego rutagomba kujya munsi, igihinduka ni ukujya hejuru gusa. Namwe iyo ntego ibe iyanyu nk’ikipe iruhagarariye. Iki gikombe muri kukirushanwamo nk’abahagarariye u Rwanda."

Ambasadeli yabwiye abakinnyi ba Rayon Sports ko badakwiriye gukangwa n’uko bagiye gukinira hanze y’u Rwanda ngo kuko n’ubundi hari imikino batsindiye hanze yarwo.

Ati " Sinakwinjira mu buryo mukinamo, ariko yaba Perezida wa Rayon Sports cyangwa umutoza, bambwiye ko mwiteguye neza. Mwagiye mutsindira imikino hanze y’u Rwanda. N’aha muhatsindiye nta gitangaza cyaba kirimo , byaba ari ibyiza byiyongera ku bindi.

Muzakine muzirikana ko ari umuhigo w’u Rwanda . Abo muzakina nabo bafite umuhigo ariko uw’u Rwanda urihariye. Muzirikane abanyarwanda basigaye mu Rwanda. Muharanire ko bazishima. Muzaharanire ko abafana ba Rayon Sports bishima ariko muzikane ko atari abafana ba Rayon Sports gusa ahubwo ko ari Abanyarwanda bose. Muzakore ibishoboka byose bazishime."

" Turi igihugu kimaze kugira agaciro muri Afurika no ku isi yose. Tuzongere kuganira ku cyumweru nimugoroba tuvuga ku ntsinzi kuko ari iyacu."

Perezida wa Rayon Sports, Paul Muvunyi yashimiye cyane Ambasadeli Kamanzi waje kwakira ikipe , amusezeranya ko abasore biteguye neza. Muvunyi yavuze ko urwego Rayon Sports igezeho rutakiri urwo kwita abakeba abo basize i Kigali. Ngo ubu abakeba ni amakipe yo mu mahanga.

Manzi Thierry wavuze mu izina rya bagenzi be na we yasezeranyije Ambasadeli ko bizeye gutsinda , bakanakuramo Enyimba FC.

Umukino wo kwishyura hagati ya Rayon Sports na Enyimba utaganyijwe ku Cyumweru tariki 23 Nzeri 2018 kuri Enyimba Interanational Stadium guhera saa munani zo muri Nigeria (saa cyenda zo mu Rwanda).

Ikipe izarokoka hagati ya Rayon Sports na Enyimba, muri 1/2 izahura nizava hagati ya Cara Brazaville yo muri Congo Brazaville na Raja Club Athletic yo muri Maroc.

Mu izina rya bagenzi be abereye Kapiteni, Manzi Thierry yijeje ambasadeli intsinzi

Uhereye i Bumoso : Habyarimana Marcel, Visi Perezida FERWAFA, Ruhamyambuga Paul wigeze kuyobora Rayon Sport, Ambasadeli Kamanzi na Paul Muvunyi, Perezida wa Rayon Sports

Muhirwa Freddy, Visi Perezida wa Rayon Sports na Robertinho, umutoza mukuru wa Rayon Sports

Ambasadeli Kamanzi yabibukije ko bahagarariye Abanyarwanda bose

Paul Muvunyi yashimiye cyane Ambasadeli Kamanzi

Perezida Muvunyi n’abakapiteni ba Rayon Sports

IZINDI NKURU
Ibitekerezo(8)
  • Manirafasha alexis

    Twishiye ambasadeli kdi twizeye intsinzi ejo tuzarara twishimye

    - 22/09/2018 - 07:55
  • ######

    Andika ubutumwana nanjye ndemeranya nababayobozi cyane

    - 22/09/2018 - 14:16
  • Munyaneza Hassan

    Rayon yacu lmana izadufashe dutsinde 2kuri1 cya Enyimba Allahuma Amiina

    - 22/09/2018 - 14:19
  • Ujeharaka Emmanuel

    Ndashimira cyane ambasaderi nkasaba ’Imana ko yadufasha tugatsinda

    - 22/09/2018 - 21:14
  • Ujeharaka Emmanuel

    Ndashimira cyane ambasaderi nkasaba ’Imana ko yadufasha tugatsinda

    - 22/09/2018 - 21:14
  • ######

    Andika ubutumwa nishimiye uburyo abakinnyi bafite molari natwe twasigaye murwatubyaye dufite icyizere cyokumva insinzi itashe murwcu

    - 23/09/2018 - 06:50
  • ######

    nishimye cyane uko abakinnyi bizeye itsinzi

    - 23/09/2018 - 09:05
  • ishimwe

    natwe tubifurije insinzi

    - 23/09/2018 - 13:52
Tanga Igitekerezo