Amavubi yegukanye CHAN 2018 yahabwa amafaranga angahe aherekeza igikombe ?

Ikipe y’igihigu y’umupira w’amaguru y’u Rwanda, Amavubi ni imwe mu makipe 16 azahatanira igikombe cya Afurika gikinwa n’abakinnyi bakina imbere mu bihugu byabo, CHAN 2018.

Ni nyuma y’uko Amavubi asezereye Ethiopia mu mukino wa Kamalampaka wo gusimbura Misiri muri iryo rushanwa rizabera mu gihugu cya Maroc. Amavubi yasezereye Ethiopia ku kinyuranyo cy’ibitego 3-2.

Nyuma y’uko mu minsi yashize twabagejejeho akayabo gahabwa ikipe yegukanye igikombe cy’isi, umukunzi wa Rwandamagazine.com yatwandikiye adusaba kugaruka ku mafaranga ahabwa ikipe yegukanye igikombe cya CHAN kizanitabirwa n’u Rwanda.

Mu kwezi kw’Ugushyingo umwaka ushize wa 2016 nibwo ishyirahamwe ry’umupira w’amaguru muri Afurika , CAF ryatangaje ko rigiye kongera amafaranga y’ibihembo bitangwa mu marushanwa yose ritegura ari nabyo tugenderaho dusubiza umukunzi wa Rwandamagazine.com watubajije icyo uwegukanye CHAN ahabwa giherekeza igikombe.

Ishyirahamwe ry’umupira w’amaguru muri Afurika ryatangaje ko ikipe izajya yegukana igikombe cya Afurika , CAN izajya ihabwa miliyoni enye z’amadorali ya Amerika (4.000.000 $). Ni asaga miliyari 3 z’amafaranga y’u Rwanda (3.400.000.000 FRW). Mbere ikipe yegukanaga icyo gikombe yahabwaga miliyoni imwe n’igice y’amadorali ya Amerika. Ikipe ya kabiri izajya ihabwa miliyoni 2 z’amadorali ya Amerika.

Kwiyongera kw’ibihembo byaturutse ku masezerano CAF yasinyanye na Sosiyeti y’Abafaransa icuruza ibikomoka kuri Peteroli , TOTAL. CAF yasinyanye na TOTAL kuba umuterankunga mukuru w’amarushanwa itegura. Ni amasezerano azamara imyaka umunani. Total yatanze ajya kungana na Miliyari y’amadorali ya Amerika kuko yatanze miliyoni 915 z’ama Euro.

Irindi rushanwa ryongerewe agaciro k’ibihembo ni CHAN. Ikipe izajya yegukana igikombe cya CHAN, izajya ihabwa miliyoni n’igice y’amadorali ya Amerika. Ni asaga gato miliyari y’amafaranga y’u Rwanda (1.275.000.000 FRW). Aya ninayo yakwegukanwa n’Amavub igihe yahigika izindi kipe bazahangana muri CHAN 2018. Mbere ikipe yegukanaga iri rushanwa, yahabwaga 750.000$.

Ikipe yegukanye igikombe cy’amakipe yabaye aya mbere iwayo, CAF Champions League yo izajya ihabwa miliyoni ebyiri n’igice z’amadorali ya Amerika. Mbere yahabwaga miliyoni imwe n’igice y’amadorali ya Amerika. Iri rushanwa umwaka utaha rizitabirwa na Rayon Sports yatwaye igikombe cya Shampiyona, Azam Rwanda Premier League 2016/2017.

Ikipe izajya yegukana irushanwa ry’amakipe yegukanye igikombe by’igihugu iwayo, CAF Confederations Cup izajya ihabwa miliyoni n’ibihumbi Magana abiri na mirongo itanu y’amadorali ya Amerika. Mbere yahabwaga 660.000$. Ni irushanwa rizitabirwa na APR FC nyuma y’uko yegukanye igikombe cy’Amahoro.

Amavubi yasanze andi makipe yari yaramaze kubona itike ya CHAN 2018 ariyo Angola, Burkina Faso, Cameroon, Congo Brazzaville, Equatorial Guinea, Guinea, Ivory Coast, Libya, Mauritania, Namibia, Nigeria, Sudan, Uganda na Zambia.

Tombola y’uko ibihugu bizagura muri CHAN 2018 iteganyijwe kubera muri Maroc ku wa Gatanu w’iki cyumweru tariki 17 Ugushyingo 2017. Irushanwa nyirizina rizatangira ku itariki 12 Mutarama kugeza tariki 4 Gashyantare 2018.

U Rwanda rwitabiriye iri rushanwa ku nshuro ya 3. Muri 2016 ubwo u Rwanda rwariteguraga rwaviriyemo muri kimwe cya kane rutsinzwe 2-1 na DRCongo ari nayo yaje kwegukana iryo rushanwa ku nshuro ya 2 itsinze Mali 3-0 ku mukino wanyuma
tariki 7 Gashyantare byatsinzwe na Elia Mechak watsinze 2 na kimwe cya Jonathan Bolinga Mpangi.

Congo nyuma yo kwegukana CHAN 2016. Icyo gihe Congo yahawe 750.000$ kuko CAF yari itarasinyana amasezerano na Total

Inkuru bijyanye:

FIFA yatangaje akayabo kazahabwa ikipe izegukana igikombe cy’isi cya 2018

U Rwanda rwakatishije itike ya CHAN 2018 –AMAFOTO

Agahinda ku maso y’abanya-Ethiopiyakazi bari baje gufana igihugu cyabo – AMAFOTO

Gikundiro Forever yagaragaje ’ubudasa’ mu gufana Amavubi – Photo & Video

IZINDI NKURU
Ibitekerezo(0)
Tanga Igitekerezo