Imikino

Amavubi yatsinzwe na Congo-Brazzaville mbere yo kwerekeza muri CHAN

Amavubi yatsinzwe na Congo-Brazzaville mbere yo kwerekeza muri  CHAN

Mu mukino wa kabiri wa gicuti ikipe y’u Rwanda Amavubi yakinaga na Congo-Brazzaville, urangiye Amavubi atsinzwe igitego 1-0.

Ni umukino wabaye kuri iki Cyumweru tariki 10 Mutarama 2021 kuri Stade Amahoro. Wasozaga irushanwa ryahuzaga u Rwanda na Congo-Brazzaville. Mu mukino wa mbere amakipe yombi yari yanganyije ibitego 2-2.

Mu mukino wa kabiri, ikipe ya Congo-Brazzaville itsinze Amavubi igitego 1-0, cyatsinzwe na Cervelie Ikouma Epoyo n’umutwe ku munota wa cyenda.

Gutsindwa uyu mukino byatumye u Rwanda rusoza imyiteguro ya CHAN 2020 nta mukino n’umwe rutsinze muri ine rwakinnye kuva muri Gashyantare umwaka ushize.

Rwanganyije na Cameroun ubusa ku busa, runganya na Congo ubusa ku busa n’ibitego 2-2 mbere yo gutsindwa umukino wo kuri iki Cyumweru.

Muri CHAN 2021 izatangira tariki ya 16 Mutarama kugeza ku wa 7 Gashyantare 2021 muri Cameroun, u Rwanda ruri mu itsinda C na Uganda, Togo na Maroc ifite irushanwa riheruka.

Biteganyijwe ko ku wa Gatatu tariki 13 Mutarama 2021Amavubi azahaguruka i Kigali yerekeza i Douala muri Cameroon ahazabera iyi mikino.

Abakinnyi babanjemo:

Congo-Brazzaville:

Ndzila Pavelh, Ondongo Haria, Rozan Varel, Nsenda Francis, Ikouma Cervelie, Ngoma Nzadu, Mohendiki Brel, Binguila Hardy, Nkounkou Aimé, Bintsouka Archange na Obongo Prince.

Rwanda:

Kwizera Olivier, Mutsinzi Ange, Niyomugabo Jean Claude, Usengimana Faustin, Bayisenge Emery, Nsabimana Eric ’Zidane’, Ruboneka Jean Bosco, Byiringiro Lague, Mico Justin, Iradukunda Jean Bertrand na Sugira Ernest.

TANGA IGITEKEREZO

Ibitekerezo(0)