Amavubi yatsindiye Seychelles iwayo (AMAFOTO)

Amavubi yatsindiye Seychelles iwayo 3-0 mu mukino ubanza w’ijonjora rya mbere yo gushaka itike y’igikombe cy’Isi cya 2022 kizabera muri Qatar.

Ni umukino wabaye kuri uyu wa Kane tariki 5 Nzeri 2019 ku isaha ya saa munani ku isaha yo mu Rwanda (saa kumi ku isaha ya Seychelles). Ni umukino wabereye kuri Stade Linite.

Mbere y’amasaha make ngo umukino ube, Haruna Niyonzima usanzwe ari kapiteni w’Amavubi yavanywe mu rutonde rw’abakinnyi 18 kubera ikibazo cy’ibyangombwa asimbuzwa Muhire Kevin ari na we wahise amusimbura muri 11 babanjemo.

Igitego cya mbere cy’Amavubi cyatsinzwe na Muhadjili Hakizimana ku munota wa 31 ku ishoti rikomeye yateye rigaruwe na ba myugariro ba Seychelles uvuye kuri koloneri yatewe na Bizimana Djihad . Ku munota wa 35, Yannick Mukunzi yatsinze igitego cya 2 ku mutwe ku mupira wari uvuye muri koloneri yatewe na Muhadjili Hakizimana. Kagere Meddie yatsinze agashinguracumu ku munota wa 79 ku mupira yahawe na Sibomana Patrick Pappy winjiye asimbuye Muhadjili Hakizimana.

Biteganyijwe ko Amavubi azagera mu Rwanda kuri uyu wa Gatanu saa moya na mirongo itanu za mu gitondo.

Nyuma yo kwakirwa na Seychelles ku wa Kane w’iki Cyumweru, Amavubi azakira umukino wo kwishyura uzabera kuri Stade ya Kigali tariki ya 10 Nzeri ku isaha ya saa kumi n’ebyiri z’umugoroba.

Amakipe 28 ya nyuma muri Afurika ku rutonde ruheruka rwa FIFA niyo ari gukina imikino y’ijonjora ry’ibanze, atsinze iyi mikino azahita ajya mu matsinda y’indi mikino yo gushaka umwanya mu gikombe cy’isi.

Ikipe izakomeza hagati y’u Rwanda na Seychelles iziyongera ku bindi bihugu 39 maze habe tombora y’amatsinda 10 azaba agizwe n’amakipe ane kuri buri tsinda.

Abafana ba Seychelles ntibari benshi kuri Stade Linite

Bishimira igitego cya 2 cyatsinzwe na Yannick Bizimana

IZINDI NKURU
Ibitekerezo(4)
  • Bugingo Jean cloude

    Ikipe yacu tuyirinyuma kbx tu nikore umuti

    - 5/09/2019 - 20:28
  • Bugingo Jean cloude

    Ikipe yacu tuyirinyuma kbx tu nikore umuti

    - 5/09/2019 - 20:28
  • ######

    AMAVUBI.NAKOREZAHO

    - 14/10/2019 - 18:41
  • ######

    Amavubi yabikoze tu. aturaje neza pe ntibakomerezaho

    - 19/10/2019 - 18:43
Tanga Igitekerezo