Amavubi yasimbutse ijonjora rya mbere rya CHAN 2022 yakozwemo impinduka

Ikipe y’Igihugu y’u Rwanda y’umupira w’amaguru ‘Amavubi’ ntiri mu zizakina ijonjora ribanza ryo gushaka itike ya Shampiyona Nyafurika ihuza abakina imbere mu bihugu byabo (CHAN 2022) izabera muri Algérie hagati ya tariki ya 8 n’iya 31 Mutarama 2023.

Kuri uyu wa Kane saa Saba ni bwo haba tombola y’uburyo ibihugu bizahura mu majonjora yo gushaka itike y’iri rushanwa.

Impuzamashyirahamwe y’Umupira w’Amaguru muri Afurika (CAF) yatangaje ko iyi tombola iyoborwa n’umunyabigwi w’Umunya-Algérie Djamel Menad.

Yongeyeho ko mu mwaka utaha, amakipe azakina CHAN 2022 azaba ari 18 aho kuba 16 nk’uko byari bisanzwe.

Amakuru avuga ko mu mikino ya nyuma, hazakorwa amatsinda atanu, atatu muri yo agizwe n’amakipe ane mu gihe andi abiri azaba agizwe n’amakipe atatu. Icyo gihe, amakipe abiri ya mbere mu matsinda y’amakipe ane n’ikipe ya mbere mu matsinda y’amakipe atatu ni yo azabona itike ya ¼.

Mu irushanwa ritaha, Zone z’Amajyaruguru izahagararirwa n’ibihugu bibiri kongeraho Algérie izakira irushanwa, Zone y’Iburengerazuba A izahagararirwa n’amakipe atatu nk’uko bizagenda muri Zone y’Iburengerazuba B.

Zone yo Hagati izahagararirwa n’ibihugu bitatu kimwe na Zone yo Hagati n’i Burasirazuba ndetse n’iy’Amajyepfo.

Muri Zone yo Hagati n’i Burasirazuba aho u Rwanda ruherereye, ibihugu bitatu birimo u Rwanda, Uganda na Sudani ntibizaca mu ijonjora rya mbere ahubwo bizahura n’amakipe atatu azakomeza mu ijonjora rya mbere rizakinwa na Tanzania, Ethiopia, u Burundi, Sudani y’Epfo, Somalia na Djibouti.

Mu irushanwa rya CHAN 2022 riheruka kubera muri Maroc mu 2021, u Rwanda rwageze muri ¼

IZINDI NKURU
Ibitekerezo(0)
Tanga Igitekerezo