Amavubi yanganyije na Libya, amahirwe yo kujya muri 1/2 arayoyoka

Amahirwe y’Ikipe y’Igihugu Amavubi yo gukomeza muri kimwe cya kabiri muri Cecafa Senior Challenge Cup iri kubera muri Kenya yayoyotse nyuma yo kunganya 0-0 na Libya, uba umukino wa 3 Amavubi akinnye nta ntsinzi.

Hari mu mukino wabereye kuri Kenyatta Stadium i Machakos kuri uyu wa Kane, tariki ya 7 Ukuboza 2017. Antoine Hey n’ikipe ayoboye bari bafite akazi gakomeye ko gutsinda Libya bakabona amanota atatu ya mbere yari kubafasha kwizera ko mu gihe batsinda Tanzania mu mukino usoza iy’amatsinda, bagira amanota atandatu hagasigara kureba uko andi makipe yitwaye.

Ibi ni nabyo Umudage Antoine Hey yari yijeje Abanyarwanda gusa byabaye cya cyizere kiraza amasinde kuko yanganyije na Libya yitabiriye CECAFA nk’umutumirwa ubusa ku busa.

Hey yari yasubije mu kibuga abakinnyi 11 batsinzwe umukino wa mbere na Kenya. Iminota ya mbere amakipe yombi yayikinnye asa n’ayigana ahanini kuko agomba no kuzahura mu mikino y’igikombe cya Afurika cy’abakina imbere mu bihugu byabo, CHAN 2018 kuko ari mu itsinda rimwe.

Amavubi yabonye amahirwe akomeye ku munota a 24 ku ishoti Bizimana Djihad yatereye hanze y’urubuga rw’amahina umunyezamu wa Libya arwana n’umupira awukuramo ugarukira Mico Justin awusubizamo ukubita ku giti cy’izamu urongera uramugarukira ashaka kuwusubizamo uca hejuru y’izamu.

U Rwanda rwari ku gitutu cyo gushaka amanota ya mbere muri iri rushanwa, rwakomeje kugerageza uburyo butandukanye harimo aho Mukunzi Yannick yahaye akazi gakomeye umunyezamu Ali wa Libya amuteye ishoti riremereye ariko abyitwaramo neza.

Igice cya mbere kigiye kurangira, Libya yokeje igitutu izamu rya Ndayishimiye Eric “Bakame” ndetse ku makosa ya myugariro Usengimana Faustin, habuze gato ngo Zakaria wari wazonze Amavubi atsinde igitego ku mupira yatereye ku ruhande rw’iburyo uragenda ukubita igiti cy’izamu.

Mu gice cya kabiri, Amavubi yatangiye agerageza gushaka uburyo bwo gufungura amazamu byatumye umutoza Omar Al-Maryami akora impinduka zihuse akuramo Zakaria wari wigaragaje mu cya mbere ariko imbaraga zitangiye kumushirana amusimbuza Amer Mohamed.

Ku munota wa 64 umutoza Antoine Hey yahise akora impinduka na we akuramo Mukunzi Yannick yinjiza Niyonzima Ally bihurirana n’uko myugariro Usengimana Faustin yari aryamye hasi yigaragura yerekana ko yababaye ndetse asaba gusimburwa gusa umutoza amusaba gusubira mu kibuga.

Libya yabonye andi mahirwe igera imbere y’izamu ariko Manzi Thierry arahagoboka, umutoza w’iki gihugu ahita akora izindi mpinduka ku munota wa 70 akuramo Taktak Muftah yinjiza rutahizamu Almaryami Khalid utagize byinshi ahindura.

U Rwanda rwabonye amahirwe yari yabazwe ku mupira wazamukanywe na Iradukunda Eric ku ruhande atera umupira imbere y’izamu ujya ku mutwe wa Mico Justin awohereje mu rushundura uca hanze gato. Nyuma y’umunota umwe, Iradukunda yongeye kuzamukana undi mupira noneho awushyira ku kirenge cya Bizimana Djihad awuteye ujya hejuru y’izamu.

Mu minota itanu ya nyuma, Hey yakoze impinduka akuramo Mico Justin aha umwanya Hakizimana Muhadjili. Uyu mukinnyi watsinze igitego kimwe rukumbi u Rwanda rumaze gutsinda muri iri rushanwa, yahise atanga umupira mwiza kuri Biramahire Abeddy wagombaga kubyara igitego ariko awuta hanze.

Ku munota wa 90 mbere y’uko umusifuzi azamura iminota itatu y’inyongera, ku makosa ya Manzi Thierry, Saeid Taher Salah yabonye amahirwe imbere y’izamu asigaranye na Bakame ariko umupira awutera hejuru.

Gutsindwa uyu mukino bivuze ko Amavubi abonye inota rimwe mu mikino itatu ndetse akaba asezerewe kuko niyo yatsinda Tanzania ku mukino wa nyuma ku wa Gatandatu, yagira amanota ane nk’ayo Kenya ya kabiri ifite ubu ariko agataha kuko umukino wazihuje yawutsinzwe.

Kugeza ubu Zanzibar yatunguranye niyo iyoboye iri tsinda n’amanota atandatu ikaba ikurikiwe na Kenya ifite ane, Libya yanganyije imikino yose ifite atatu, Tanzania ifite rimwe inganya n’u Rwanda rwa nyuma.

Abakinnyi babanje mu kibuga ku mpande zombi:

Rwanda: Ndayishimiye Eric, Usengimana Faustin, Manzi Thierry, Kayumba Soter, Iradukunda Eric, Mukunzi Yannick, Bizimana Djihad, Rutanga Eric, Manishimwe Djabel, Mico Justin na Biramahire Abeddy

Libya: Ali Shniena, Ajbarah Saed, Aljamal Tariq, Sabbou Motasem, Ali Maetoup, Albadri Faisal, Taktak Muftah, Alharaish Zakaria, Saeid Taher Salah, Tarik Aljamal, Mohamed

IZINDI NKURU
Ibitekerezo(0)
Tanga Igitekerezo