Amavubi yanganyije na Guinée-Conakry - AMAFOTO

Ikipe y’igihugu y’u Rwanda inganyije na Guinée-Conakry igitego 1-1 mu mukino wabereye kuri Stade ya Kigali i Nyamirambo, ihita ibona inota rimwe kuri 12 amaze gukinirwa.

Mu bakinnyi bitabanjemo ku ruhande rw’Amavubi, harimo impinduka eshanu ugereranyije n’abakinnye umukino uheruka kubera i Conakry, u Rwanda rugatsindwa ibitego 2-0.

Rutanga Eric yasubiranye umwanya we asimbuye Imanishimwe Emmanuel, Manzi Thierry yakinnye ku mwanya wa Nirisarike Salomon, Ally Niyonzima ashyirwa mu mwanya wa Mugiraneza Jean Baptiste , Djabel Manishimwe na Muhire Kevin bafata umwanya wa Muhadjiri Hakizimana na Iranzi Jean Claude.

Mu minota ya mbere y’umukino, abakinnyi b’ Amavubi batangiye bahererekanya neza imipira ariko imipira yageze imbere y’izamu ntiyatanga umusaruro.

Guinea niyo yafunguye amazamu ku munota wa 31, ku gitego cyatsinzwe na Jose Kante Martinez afungura amazamu ahawe umupira mwiza na Kamano Francois .

Ku munota wa 35 w’umukino, Kagere Meddie yambuye umupira myugariro wa Guinea, arobye umunyezamu umupira uca ku ruhande.

Ku munota wa 77, Amavubi yaje kwishyura igitego cyatsinzwe na Tuyisenge Jacques, ku mupira muremure yari ahawe neza na Meddie Kagere

Ku munota wa nyuma w’umukino, Amavubi yabonye amahirwe y’intsinzi, ariko umupira Meddie Kagere yari azamukanye, ashota ishoti rikomeye rigarurwa n’umutambiko w’izamu

N’ubwo Amavubi anganyije uyu mukino, agumye ku mwanya wa nyuma mu itsinda n’inota rimwe gusa, nyuma yo gutakaza imikino itatu (Centrafurika, Côte d’Ivoire na Guinea Conakry).

Undi mukino wo mu itsinda ry’u Rwanda, ikipe ya Côte d’Ivoire yanganyije na Centrafurika 0-0.

Guinea yari ikeneye gutsinda kugira ngo yizere itike ya CAN 2019, aho kuri ubu igeze amanota 10 ku mwanya wa mbere. Côte d’Ivoire ifite amanota 7 ku mwanya wa kabiri , Centrafrique ifite amanota 4 . U Rwanda ni urwa nyuma mu itsinda H n’inota rimwe. U Rwanda rwahise rubura bidasubirwaho itike yo kuzerekeza muri Cameroun umwaka utaha mu gihe hakibura imikino 2 ngo hasozwe iyi mikino. U Rwanda rusigaje kwakira i Kigali Centrafrique ndetse no kujya gukina umukino wo kwishyura muri Cote D’Ivoire.

Kazungu Clever na Jules Karangwa nibo babanje gusesengura uyu mukino kuri Televiziyo y’igihugu

Abasimbura b’Amavubi

Mashami Vincent wari wakoze impinduka zinyuranye muri 11 babanza mu kibuga

Staff Technique ya Guinea yiganjemo abazungu

11 Amavubi yabanje mu kibuga:Kimenyi Yves, Ombolenga Fitina, Manzi Thierry, Rwatubyaye Abdul, Eric Rutanga;bAlly Niyonzima, Bizimana Djihad, Manishimwe Djabel; Muhire Kevin, Tuyisenge Jacques na Meddie Kagere

11 Guinée-Conakry yabanje mu kibuga:Keita Aly, Traore Ibrahima, Sylla Issiaga, Conte Ibrahim Sory, Seka Ernest Boka, Diawara Amadou, Camara Mohamed Madi, Kante Jose Martinez, Kamano Francois, Sidibe Ousman na Keta Nay Deco

Guinée-Conakry yari ifite abafana baje kuyishyigikira i Nyamirambo

Ab’Amavubi nabo bari babukereye

Manzi Thierry wakinnye mu mwanya wa Nirisarike Salomon

Rwari urugamba nk’izindi

Ba myugariro ba Guinea bari bahagaze neza

Iri iwabo ishonda umukara...Djabel ahanganye na Naby Keita wa Liverpool

Perezida wa FERWAFA na Rtd Sekamana Jean Damascène na we yarebye uyu mukino

Matiku Marcel, Visi Perezida wa FERWAFA

Busabizwa Parfait (i buryo) , Umuyobozi wungirije w’Umujyi wa Kigali ushinzwe ubukungu na we yari ahari

Perezida wa Rayon Sports, Paul Muvunyi (hagati ) yari yaje kureba uko abasore b’ikipe ye bitwara cyane ko aribo bari biganje mu babanjemo...Uri i bumoso ni Kamayirese Jean D’Amour ushinzwe imyinjirize mu mikino Rayon Sports yakiriye...Uri i buryo ni uhagarariye Qatar Airways ishobora gusinyana amasezerano na Rayon Sports vuba aha

Uwikunda Samuel ( wambaye umutuku) umwe mu basifuzi mpuzamahanga u Rwanda rufite akaba n’umusifuzi mu cyiciro cya mbere muri Shampiyona y’u Rwanda

Umutoza wa Rayon Sports, Robertinho na we yarebye uyu mukino

Amavubi yagiye ahusha uburyo bwabazwe

Guinea bishimira igitego batsinze mu gice cya mbere

Shadyboo na Chanty bazwi cyane ku rubuga rwa Instagram bari baje gufana Amavubi

I buryo hari Mupenzi Etoo uri gushakisha abandi bakinnyi ajyana i Burayi nyuma yuko aboneye ikipe Djihad Bizimana mu Bubiligi

Tizzo wo muri Active(i buryo) na we yari yaje kwihera ijisho...Ni umwe mu bahanzi batajya babura ku mikino ikomeye nkuyu

Emile Kalinda (wambaye ingofero),umuvugizi w’abafana ba APR FC

Dukuzumuremyi Antoine, umunyamabanga wa Gicumbi FC

Rutanga wakinnye neza cyane uyu mukino

Jacques Tuyisenge yari yahereye kare ashakisha igitego

Kevin wagaragaje ubuhanga buhanitse muri uyu mukino

Kagere Meddie wagoye cyane ba myugariro ba Guinea ndetse atanga umupira wavuyemo igitego

Jacques Tuyisenge wishyuriye Amavubi

Guinea ikimara kwishyurwa igitego yashakishije ikindi biranga

Umukino warangiye impande zombi ziguye agacuho

PHOTO:RENZAHO Christophe

IZINDI NKURU
Ibitekerezo(1)
  • Kalisa

    Ntako batari bagize! uburiye mukwe ntawe umuseka.

    - 17/10/2018 - 13:54
Tanga Igitekerezo