Amavubi yakoze imyitozo ya nyuma mbere yo gucakirana na Seychelles (AMAFOTO)

Mbere yo gucakirana na Seychelles, Amavubi yakoreye imyitozo kuri Stade Linite ahazakinirwa umukino.

Ni imyitozo yagenze neza nkuko tubikesha bagenzi bacu bari muri Seychelles. Amavubi yakoze imyitozo ku isaha izaberaho umukino. Abakinnyi bose bameze neza uretse Kagere Meddie utarangije iyi myitozo kuko yagize akabazo gato ariko nako Mashami Vincent ahamya ko kadakanganye.

Jacques Tuyisenge wahuriye n’Amavubi muri Seychelles yakoranye imyitozo na bagenzi be.

Avuga kuri uyu mukino, Jacques yagize ati " Tuje guhagararira igihugu. Aka niko kazi kacu. Abandi baje bahansanga kuko njye mpamaze iminsi 2. Icya mbere twe, dushyize hamwe, tuje gushaka intsinzi. Tugomba gukuramo iyi kipe n’ubwo iri iwabo..."

Yunzemo ati " Ikipe yose iri iwabo iba ifite ukuntu yihagazeho ariko tugomba gukora ibishoboka byose kugira ngo tubashe kubona intsinzi hano kugira ngo bizaduhe umutekano wo kuba twakuramo iyi kipe."

Tuyisenge yakomeje avuga ko icyo bashyize imbere ari ugushyira hamwe ngo bashakire hamwe intsinzi.

Mashami Vincent utoza ikipe y’igihugu, yavuze ko biteguye neza nubwo ngo nta makuru ahagije babonye yerekeye Seychelles.

Ati " Kagere ntabwo yigeze agira igihe cyo kuruhuka...yavaga mu ikipe ye akaza mu ikipe y’igihugu....abaganga barakomeza kumwitaho. Amakuru ya Seychelles aravangavanze. Hari avuga ko bamaze ibyumweru bakora imyitozo, abandi bakavuga ko bamaze icyumweru...ibyo byose biravangavanze. Ibyo ntabwo twe tubyitaho, turareba ikipe yacu n’uburyo tuzaba duhagaze mu kibuga n’amayeri tuzakoresha. "

Yunzemo ati " Mu mukino tuzafata iminota 15 yo kubiga no kumenya uko bahagaze. Ukuri kwa nyako kuzagaragara ku munsi w’ejo. Twe tubiteguye nk’ikipe ikomeye. Ikipe yose iri mu rugo iba ikomeye. Nubwo itsindwa kenshi ariko si kenshi cyane itsindirwa mu rugo."

Yakomeje avuga ko ikirere ari cyiza kuko ngo amasaha bazakiniraho hagera n’igihe hakazamo akayaga.

Ati " Ikirere cyo kirashyushye, n’aho turara harashyushye ariko ku masaha tuzakiniraho haranyuzamo hakazamo akayaga. Ikibuga cyo ni igisanzwe. Ni ubwatsi bw’ubukorano nkuko natwe tubufite i Kigali. Nta rwitwazo na rumwe , byose abakinnyi barabyiteguye neza."

Yasoje avuga ko 11 bazabanza mu kibuga bazabatangaza ku munsi w’ejo nibamara gukora inama.

Kuri uyu wa Kane tariki 5 Nzeri 2019 nibwo hateganyijwe umukino ubanza uzabera kuri Stade Linite ku isaha ya saa munani ku isaha yo mu Rwanda (saa kumi z’umugoroba ku isaha ya Seychelles.). Ni umukino w’ijonjora rya mbere yo gushaka itike y’igikombe cy’Isi cya 2022 kizabera muri Qatar.

Nyuma yo kwakirwa na Seychelles ku wa Kane w’iki Cyumweru, Amavubi azakira umukino wo kwishyura uzabera kuri Stade ya Kigali tariki ya 10 Nzeri ku isaha ya saa kumi n’ebyiri z’umugoroba.

Ikipe izakomeza hagati y’u Rwanda na Seychelles iziyongera ku bindi bihugu 39 maze habe tombora y’amatsinda 10 azaba agizwe n’amakipe ane kuri buri tsinda.

Jacques Tuyisenge yavuze ko bagomba gushyira hamwe bagakuramo Seychelles

Mashami Vincent yavuze ko Kagere atagize ikibazo gikomeye cyamubuza gukina

PHOTO: Sammy Imanishimwe

IZINDI NKURU
Ibitekerezo(0)
Tanga Igitekerezo