Amavubi yakiriwe n’abafana bangana n’ibitego yatsinze Seychelles (PHOTO+VIDEO)

Nubwo ikipe y’igihugu , Amavubi yakuye itsinzi hanze , ubwitabire bw’abafana bayakiriye ku kibuga cy’indege ntibwari bushamaje kuko abafana 3 gusa aribo bayakiriye bangana n’ibitego 3-0 yatsinze ibirwa bya Seychelles mu mukino ubanza w’ijonjora rya mbere yo gushaka itike y’igikombe cy’Isi cya 2022 kizabera muri Qatar.

Amavubi yaherukaga gutsinda umukino uwo ari wo wose w’amajonjora y’igikombe cy’isi mu mwaka wa 2011, ubwo batsindaga Eritrea 3-1 i Kigali, hari mu majonjora yo guhatanira itike y’igikombe cy’isi cya 2014.

Nubwo iyi ntsinzi Amavubi yari ayikuye hanze kandi ikumbuwe, abafana ntibaje kuyakirana umurindi ubwo yageraga i Kanombe saa mbiri z’igitondo cyo kuri uyu wa Gatanu tariki 6 Nzeri 2019.

Umu Hooligan yatunguwe no kutahabona umurongo yari yiteze

Hagumintwari Jean Claude wiyita Abramovich, umu hooligan wa AS Kigali yatangarije Rwandamagazine.com ko yatunguwe cyane no kutabona umurongo muremure w’abafana baje kwakira ikipe y’igihugu, Amavubi.

Kuri we ngo yumvaga ko asanga hari imbaga ariko ubwo yari ageze ku kibuga cy’indege ahagana saa moya n’igice ngo ntiyabonye ibyo yakekaga.

Ati " Naje numva nsanga hano ku marembo y’ikibuga hari umurongo ugera aho bita mu kanogo (munsi y’ikibuga cy’indege)...kuko numvaga abanyarwanda bari bube ari benshi hano twaje kwakira ikipe y’igihugu, ariko ndatunguwe mbonye nta mbwitabire bw’abafana. Ikigaragara ni uko bari baracitse intege."

Kuri we ngo yakekaga ko hari abakiri mu nzira kuko ngo atahabonaga bagenzi be bo mu yandi makipe nka Rwarutabura ufana Rayon Sports, Nkundamatch (we yageze aho araza), Nyiragasazi ufana APR FC, n’abandi.

3 bayakiranye ishema !

Ahagana ku isaha ya saa tatu z’igitondo, nibwo abakinnyi na Staff y’Amavubi bari basohotse mu kibuga cy’indege. Hagumintwari Jean Claude wa AS Kigali , Nkundamatch ufana Rayon Sports na Songa Mbele ufana APR FC bakiriye aba basore bakuye intsinzi hanze, barabashimira ubona babikuye ku mutima.

Na Mashami yemeye ko bafitiye ideni abanyarwanda

Ubuke bw’abafana baje kwakira Amavubi busa nubusobanurwa n ’amagambo y’umutoza mukuru , Mashami Vincent wemera ko bafitiye ideni abanyarwanda yemeje ko bashaka kwishyura iryo deni bafitiye abanyarwanda bamaze igihe batabona ibyishimo by’umupira w’amaguru kuko Amavubi atabona intsinzi.

Mashami yagize ati " Urugendo rwari rurerure ariko akenshi iyo watsinze ntago wibuka ibitaragenze neza kuko ikiba cyatujyanye aba ari ugushaka intsinzi utitaye ku bibazo uhura nabyo mu nzira. Intsinzi turayizanye kuko turashaka kwishyura ideni dufitiye abanyarwanda turabizi ibihe byacu byo kubagarurira ibyishimo byatangiye ubu."

Muhadjili na we ngo urufunguzo bararubonye

Mu mukino wabereye kuri Stade Linite muri Seychelles, kuri uyu wa Kane tariki 5 Nzeri 2019, Amavubi yatsindiwe na Muhadjili Hakizimana ku munota wa 31 ku ishoti rikomeye yateye rigaruwe na ba myugariro ba Seychelles uvuye kuri koloneri yatewe na Bizimana Djihad.

Ku munota wa 35, Yannick Mukunzi yatsinze igitego cya 2 ku mutwe ku mupira wari uvuye muri koloneri yatewe na Muhadjili Hakizimana. Kagere Meddie yatsinze agashinguracumu ku munota wa 79 ku mupira yahawe na Sibomana Patrick Pappy winjiye asimbuye Muhadjili Hakizimana.

Nyuma y’umukino, Muhadjili yatangaje ko babonye icyo we yise urufunguzo.

Yagize ati " Icya mbere ni ugushimira Imana turangije turi bazima tubona n’intsinzi, Imana iradufashije dukoze ibyo twari twemereye Abanyarwanda. Uru ni urufunguzo, twarubonye, twarufunguje, iyo utsinze hanze biba byaje, nibaza ko imikino iri imbere ku bushobozi bw’Imana tuzayitsinda."

Ubwo bari bageze mu Rwanda, ikipe yahise ihabwa ikiruhuko cy’umunsi umwe aho izasubukura imyitozo kuri uyu wa Gatandatu tariki 7 Nzeri 2019 saa kumi n’ebyiri z’umugoroba, isaha umukino wo kwishyura uzaberaho.

Urugendo ruracyari rurerure

Nyuma yo kwakirwa na Seychelles ku wa Kane w’iki Cyumweru, Amavubi azakira umukino wo kwishyura uzabera kuri Stade ya Kigali tariki ya 10 Nzeri ku isaha ya saa kumi n’ebyiri z’umugoroba.

Amakipe 28 ya nyuma muri Afurika ku rutonde ruheruka rwa FIFA niyo ari gukina imikino y’ijonjora ry’ibanze, atsinze iyi mikino azahita ajya mu matsinda y’indi mikino yo gushaka umwanya mu gikombe cy’isi.

Ikipe izakomeza hagati y’u Rwanda na Seychelles iziyongera ku bindi bihugu 26 (ari gukina ijonjora ry’ibanze hazakomeza 14) , maze habe tombora y’amatsinda 10 azaba agizwe n’amakipe ane kuri buri tsinda.

Nyuma yo kurangiza amatsinda, hazazamuka ikipe imwe, zose hamwe zibe ikipe 10, zitomborane hagati yazo, zikuranemo haboneke 5 zizahagararira umugabane wa Afurika muri Qatar.

Jean Claude yari yahageze kare ariko atungurwa no kubura umurindi w’abafana baje kwakira Amavubi

Uhereye i bumoso: Nkundamatch w’i Kilinda, ufana Rayon Sports , Hagumintwari Jean Claude wa AS Kigali na Songa Mbele wa APR FC...

Ubuke bwabo nabo babubonaga, maze Songa Mbele usanzwe ashinzwe Mobilisation muri APR FC akora ku rutsinga ngo yumve niba hari abandi baba bakiri mu nzira

Babanje kwakira Sammy Imanishimwe wa Kigalitoday (wambaye ingofero) na Kwizigira Jean Claude wa RBA bari baherekeje ikipe y’igihugu muri Seychelles, babashimira akazi gakomeye bakoze ko kugeza ku banyarwanda uko byari byifashe kuva ikipe ihagurutse kugeza yegukanye amanota 3 n’ibitego 3

PHOTO+VIDEO: RENZAHO Christophe

IZINDI NKURU
Ibitekerezo(1)
  • iiiii

    Ariko Songambere kuki ukunda kwigaragaza?

    - 6/09/2019 - 23:39
Tanga Igitekerezo