Amavubi yageze muri Seychelles nyuma y’urugendo rugoye

Ikipe y’igihugu y’umupira w’amaguru Amavubi, yamaze kugera mu birwa bya Seychelles, aho bagomba gukina nayo kuri uyu wa Kane tariki 5 Nzeri 2019.

Nyuma yo gukoresha amasaha asaga 24, abakinnyi 19 b’Amavubi bamaze kugera muri Seychelles mu rukerera rwo kuri uyu wa gatatu, aho basanze rutahizamu Tuyisenge Jacques wahageze mbere avuye muri Angola.

Amavubi yahagurutse saa saba zo mu rukerera rwo kuri uyu wa kabiri, yabanje guca i Entebbe muri Uganda mbere y’uko akomereza i Nairobi, aho yageze mu gitondo cyo kuri uyu wa Kabiri saa kumi n’imwe na cumi.

I Nairobi, Amavubi yafashe ifunguro rya mu gitondo ndetse n’ifunguro rya saa sita.

Nyuma ya saa sita, Amavubi yakoze imyitozo yoroheje muri Gym mbere y’uko yongera gusubukura urugendo.

Tariki 5 Nzeri 2019 nibwo hateganyijwe umukino ubanza uzabera kuri Stade Linite ku isaha ya saa munani ku isaha yo mu Rwanda (saa kumi z’umugoroba ku isaha ya Seychelles.)

Nyuma yo kwakirwa na Seychelles ku wa Kane w’iki Cyumweru, Amavubi azakira umukino wo kwishyura uzabera kuri Stade ya Kigali tariki ya 10 Nzeri ku isaha ya saa kumi n’ebyiri z’umugoroba.

Ikipe izakomeza hagati y’u Rwanda na Seychelles iziyongera ku bindi bihugu 39 maze habe tombora y’amatsinda 10 azaba agizwe n’amakipe ane kuri buri tsinda.

IZINDI NKURU
Ibitekerezo(0)
Tanga Igitekerezo