Ikipe y’igihugu y’u Rwanda y’abatarengeje imyaka 20 yasezereye iya Kenya mu mukino wo kwsihyura wabereye kuri Stade ya Kigali I Nyamirambo.
Mu mukino ubanza wabereye Machakos muri Kenya, amakipe yombi yari yanganyije igitego1-1. Umukino wo kwishyura warangiye Amavubi y’u Rwanda anganyije n’ikipe y’abatarengeje imyaka 20 ya Kenya (Kenya Risingi Stars) 0-0.
Nyuma yo kunganya uyu mukino, igitego Amavubi yatsindiye cyatsinzwe na Byiringiro Lague hanze cyatumye u Rwanda ruhita rukomeza mu kindi cyiciro, bazakazahura na Zambia yegukanye iki gikombe umwaka ushize. Izatsinda ikazahita ibona itike y’igikombe cy’Afurika cy’abatarengeje imyaka 20 kizabera muri Niger umwaka utaha.
Abakinnyi babanje mu kibuga
Rwanda: Ntwari Fiacre, Buregeya Prince, Saleh, Mugisha Christian, Janvier Bonane, Sindambiwe Protais, Cyitegetse Bogarde, Nshimiyimana Marc Govin, Aime Placide Uwineza, Byiringiro Lague na Mugisha Christian.
Kenya: Mwale, Bwire, Mainge, Teka, Origa, Wasambo, Mwangi, Opiyo, Otieno, Ochieng, Lokale.
Abakinnyi b’Amavubi bakoze iyo bwabaga
Byiringiro Lague watsinze igitego mu mukino ubanza cyahesheje u Rwanda gukomeza
Gikundiro Forever yafannye byihariye Amavubi U-20
Abagize Zone 1 ifana APR FC nabo bari baje gushyigikira Amavubi
Perezida wa Sena, Makuza Bernard na Minisitiri w’ingabo Gen. James Kabarebe ni bamwe mu banyacyubahiro barebye uyu mukino
Brig. Gen. Sekamana Jean Damascene , Perezida wa FERWAFA ni umwe mu barebye uyu mukino
Nshimiyimana Alexis (i bumoso) ushinzwe iterambere ry’umupira w’amaguru muri FERWAFA...Uwo bicaranye ni Mukangoboka Christine ushinzwe iterambere ry’umupira w’abagore muri FERWAFA
IP Ntakirutimana Diane (I bumoso) ushinzwe umutekano wo ku bibuga muri FERWAFA
Uwamahoro Latifah wahoze ari Umunyamabanga wa FERWAFA yari yaje kureba uyu mukino
Umunyamabanga wa FERWAFA uheruka kwegura na we yari ahari
Nzamwita Vincent de Gaulle wahoze ayobora FERWAFA yarebye uyu mukino
Muhire Jean Paul, umubitsi wa Rayon Sports
Petrovic, umutoza mukuru wa APR FC
Niyobuhungiro Fidele , umunyamabanga wa Mukura VS
Lague mu kirere
Uko umukino wakomezaga, abakinnyi b’abasimbura ba Kenya barushagaho kwiheba
....ku ruhande rw’abafana b’Amavubi bo bamwenyuraga
Rujugiro (i bumoso), umufana ukomeye wa APR FC yari yaje yambaye imyenda yo gushyigikira Amavubi
Abakinnyi b’Amavubi bishimira gukomeza
Bamwe baba bishimye, abandi bababaye
Photo:RENZAHO Christophe