Amavubi ageze i Nairobi yerekeza muri Seychelles (AMAFOTO)

Ikipe y’igihugu y’u Rwanda ‘Amavubi’ iri i Nairibo muri Kenya aho imara amasaha agera kuri 16 mbere yo gufata urundi rugendo berekeza muri Seychelles.

Amavubi yafashe indege mu ijoro ryakeye yerekeza muri Seychelles, aho igiye gukina umukino ubanza w’ijonjora rya mbere yo gushaka itike y’igikombe cy’Isi cya 2022 kizabera muri Qatar.

Amavubi yahagarutse i Kigali n’indege ya RwandAir yajyanye n’abakinnyi 19, abatoza n’abayobozi bayaherekeje mu gihe Tuyisenge Jacques ukinira Petro Atlético yo muri Angola, bazahurira muri Seychelles.

Mu gihe byari biteganyijwe ko ikipe y’igihugu igera muri Seychelles kuri uyu wa Kabiri, urugendo rwayo rwajemo impinduka bituma iza kumara amasaha agera kuri 16 mu Mujyi wa Nairobi muri Kenya.

Amavubi yahagurutse saa saba zo mu rukerera, yabanje guca i Entebbe muri Uganda mbere y’uko akomeza i Nairobi, aho yageze mu gitondo cyo kuri uyu wa Kabiri saa kumi n’imwe na cumi.

Ikipe y’igihugu irahamara amasaha agera kuri 16, aho biteganyijwe ko ihaguruka i Nairobi saa yine z’ijoro, yerekeza mu Mujyi wa Victoria muri Seychelles, ihagere mu rukererera rwo kuri uyu wa Gatatu saa cyenda na cumi n’itanu z’amanywa.

Umutoza Mashami Vincent yavuze ko urugendo rwari rugoye ariko bishimiye ko kugeza ubu nta mukinnyi ufite ikibazo.

Ati " Ni urugendo rutari rworoshye iyo ugenda nijoro birumvikana, mu masaha yo kuryama nturyame ntibiba byoroshye. Nta yandi mahitamo twari dufite, guhaguruka saa saba i Kigali tukaba tugeze hano mu rukerera saa 05:00 ubwabyo ni imvune kuko umuntu adashobora kuryama mu ndege."

Yunzemo ati " Icyangombwa ni uko twahageze neza, nta we ufite ikibazo n’umwe, bagiye kuryama baruhuke, turongera guhura saa 12:30 bafata amafunguro, turaza kureba uko izindi gahunda zikurikirana.

I Nairibo, Amavubi yafashe ifunguro rya mu gitondo ndetse araza no kuhafatira irya saa sita. Biteganyijwe ko Amavubi akorera i Nairobi imyitozo yoroheje kuri uyu wa Kabiri nyuma ya saa Sita mbere y’uko yongera gusubukura urugendo.

Rutahizamu Tuyisenge Jacques ukinira Petro Atlético muri Angola, azahurira na bagenzi be muri Seychelles.

Tariki 5 Nzeri 2019 nibwo hateganyijwe umukino ubanza uzabera kuri Stade Linite ku isaha ya saa munani ku isaha yo mu Rwanda (saa kumi z’umugoroba ku isaha ya Seychelles.)

Nyuma yo kwakirwa na Seychelles ku wa Kane w’iki Cyumweru, Amavubi azakira umukino wo kwishyura uzabera kuri Stade ya Kigali tariki ya 10 Nzeri ku isaha ya saa kumi n’ebyiri z’umugoroba.

Ikipe izakomeza hagati y’u Rwanda na Seychelles iziyongera ku bindi bihugu 39 maze habe tombora y’amatsinda 10 azaba agizwe n’amakipe ane kuri buri tsinda.

Urutonde rw’abakinnyi Amavubi ajyanye muri Seychelles:

Ndayishimiye Eric, Kimenyi Yves, Rwabugiri Omar, Manzi Thierry, Bayisenge Emery, Rwatubyaye Abdoul, Imanishimwe Emmanuel, Ombolenga Fitina, Rutanga Eric, Mukunzi Yannick, Niyonzima Olivier, Bizimana Djihad, Muhire Kevin, Haruna Niyonzima, Iranzi Jean Claude, Sugira Ernest, Medie Kagere, Tuyisenge Jacques, Hakizimana Muhadjiri na Sibomana Patrick.

Bahagurutse mu rukerera rwo kuri uyu wa Kabiri

Ubwo bari bageze i Nairobi

Bafata ifunguro rya mu gitondo

PHOTO: SAMMY Imanishimwe

IZINDI NKURU
Ibitekerezo(0)
Tanga Igitekerezo